Digiqole ad

Ku bategura ibitaramo by’imideri, 2018 ngo ntibahaye inyungu bifuza

 Ku bategura ibitaramo by’imideri, 2018 ngo ntibahaye inyungu bifuza

Umwaka wa 2018 waranzwe n’ibitaramo by’imideri byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje. Ku bategura ibi bitarmo hari uko babonye umwaka ushize n’ibyo bifuza byahinduka mu 2019.

Umwaka ushize habaye ibitaramo bitandukanye birimo nicya Night Life Fashion Experience

Mu nkuru zacu ziheruka twagaragaje ibitekerezo by’abahanga imideri n’abasiga abantu ibirungo, (makeup). Aba bose bagarutse ku rugendo baciyemo umwaka ushize n’ibyo bifuza mu 2019.

Abategura ibitaramo by’imideri bifasha abahanga imideri n’abamurika imideri kumenyekana, na bo bafite uko babona umwaka ushize n’uyu wa 2019.

Mu baganiriye n’Umuseke harimo uwitwa Ntawirema Celestin utegura igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show kuva mu 2013.

Ntawirema Celestin utegura igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show kuva mu 2013 asanga  umwaka ushize warabayemo ibikorwa byinshi kandi byiza.

Yagize ati “Umwaka ushize ibitaramo ntibyungutse cyane ku buryo ababiteguye babasha gukuramo amafaranga. Aha ndavuga ku ruhande rw’igitaramo ntegura cya Rwanda Cultural Fashion show. Ariko ku rundi ruhande navuga ko umwaka ushize wabayemo ibitaramo bitandukanye kandi byagiye bigira akamaro ku bagenerwabikorwa.”

Ntawirema avuga ko umwaka ushize hagiye haba ibitaramo by’imideri bitangira bitinze ugereranyije n’isaha byakagombye gutangiriraho nk’uko bybaga byemenyeshejwe ababyitabira, ngo byatanze isura mbi kuri ba nyiri gutegura.

Mu bitaramo ngo wasangaga nta mikoranire yaranze abahanga imideri kuko buri wese yabaga ari nyamwigendaho bityo ngo bikagorana kumenya neza amakuru y’abahanga imideri muri rusange.

Icyo yifuza cyahinduka muri 2019 ngo ni ibiciro byo kwinjira muri ibi bitaramo by’imideri.

Ati “Uburyo bwo kwishyuza mu bitaramo bugomba guhinduka kuko usanga abategura ibitaramo bishyuza make ugereranyije n’ibyo bashoye birimo nko gukodesha aho igitaramo kibera, gutegura aho kumirikira imideri, kwishyura abamurika imideri, ibi byose iyo ubibaze usanga amafaranga yishyurwa n’abaza mu gitaramo ari make atafasha uwateguye igitaramo kunguka.”

Franco Kabano utegura igitaramo cya Night Life Fashion Experience kinafite agahigo ko kuba cyarabaye inshuro enye mu mwaka wa 2018, ngo kuri we wari umwaka uvuze byinshi.

Usibye kuba ngo yaratozaga abamurika imideri uburyo bwo kuyimurika, ngo ni na bwo yatangiye gutegura ibitaramo mu buryo buhoraho.

Ati “Ibitaramo  byo kumurika imideri bitangiye gutera imbere kuko nko mu mwaka ushize umubare wabyo wariyongereye.”

Ku rundi ruhande ariko ngo ibi bitaramo by’imideri birakitabirwa n’umubare muke w’abantu. Agasaba Leta n’abashoramari kubatera inkunga muri 2019 kuko ngo ibyo byafasha kuzamura ibitaramo bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Twaganiriye kandi  na Ndayishimiye Daniel  wateguraga ibitaramo bya Kigali Fashion Week kuri ubu akaba ari gutegura ibyitwa Mercedes Benz Fashion Week. Aheruka gutegura icyabereye muri Ghana, ubu arategura ikizabera  i Kigali mu 2019.

Yagize ati “Nubwo umwaka ushize wabayemo ibitarmo byinshi, navuga ko nta gishya cyabaye mu bitaramo by’imideri bikomeye bisanzwe biba mu Rwanda kuko muri rusange ibyinshi byasubiye inyuma, ibindi na byo byarahombye cyane kugera naho byendaga kubura ababyitabira.”

Uku guhomba akenshi ngo kwagiye guterwa n’uko abategura ibitaramo by’imideri badashyira hamwe.

Mu bindi bitagenze neza umwaka ushize ngo ni uburyo abategura ibitaramo by’imideri batabiteguraga mu buryo bw’ubucuruzi.

Ndayishimiye Daniel agira ati “Abategura ibitaramo ntibarafata aka kazi nka ‘Business’ bakora bagamije kunguka, niyo mpamvu usanga rimwe bategura igitaramo cyiza ikindi gihe ugasanga cyabaye kibi.”

Ibyiza byagezweho mu 2018 ngo ni uko abari mu ruganda rw’imideri yaba abahanga imideri n’abategura ibitaramo by’imideri muri rusange ngo basuwe n’abafite uburambe n’imitekerereze yagutse ku buryo bizabafasha kwikosora mu 2019.

Ndayishimiye Daniel avuga ko uwitwa Raj Gideon uhagarariye Ikompanyi ya Global Ovations isanzwe itegura igitaramo cya Mercedes Fashion week Accra hari ubumenyi bwinshi yabahaye.

Umuhanzi w’imideri ukomeye ku rwego mpuzamahanga witwa Julien Macdonald na we ngo hari umusanzu ukomeye yazenye mu ruganda rw’imideri mu Rwanda.

Ndayishimiye Daniel ibumoso ari kumwe na Raj Gideon utegura Mercedes Benz Fashion Week Accra
Mu 2018 habaye ibitaramo bitandukanye birimo n’icya Collective Rw
Julien wambaye imikara hose yasuye abari muruganda rw’imideri mu Rwanda
Celestin Ntawirema utegura igitaramo cya Rwanda Cultrual Fashion Show
Kabano Franco utegura igitaramo cya Night Life Fashion Experience

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish