Digiqole ad

Slaï wamamaye muri ‘Zouk’ agiye kuza mu Rwanda

 Slaï wamamaye muri ‘Zouk’ agiye kuza mu Rwanda

Umufaransa Patrice Sylvestre ukoresha izina rya ‘Slaï’ mu muziki akaba azwi cyane mu bahanzi bakora injyana ya Zouk agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya mbere cya Kigali Jazz Junction muri 2019.

Ni ubwa mbere aje gutaramira mu Rwanda

Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bitaramo bifata intera mu Rwanda,  ahanini bibanda ku bahanzi bakomeye haba muri Africa no ku yindi migabane n’umwihariko w’umuziki wa Live.

Muri 2018 bazanye abahanzi bakomeye barimo M’bilia Bel, Oliver Mtukudzi, Waje, Bebe Cool, Ringo, Zahara n’abandi benshi.

Mu gitaramo cyabo gitangira umwaka batumiye Umufaransa Slaï wubatse izina rikomeye mu gukora umuziki mu njyana ya Zouk.

Umutesi Axelle ushinzwe kuvugana n’itangazamakuru yabwiye Umuseke ko bahisemo Slai kuko ari umuhanzi w’umunyabigwi.

Ati “Ni umuhanzi w’umunyabigwi bikaba n’akarusho ku Banyarwanda bakoresha Igifaransa bo bazaryoherwa byisumbuyeho.”

Avuga ko bahisemo kumuzana muri Gashyantare kuko ari ukwezi k’urukundo aho abakundana baba bishimira umunsi wabahariwe witwa ‘St Valentin’. Uyu mugabo w’imyaka 45 azaba ari mu Rwanda taliki ya 22 Gashyantare.

Slaï  ni umuhanzi wavukiye mu Bufaransa ari naho atuye, yakoze indirimbo nyinshi mu njyana ya Zouk nka ‘Flamme’, ’Je t’ammene au loin’, ‘Ce soir’ n’izindi.

Ni umugabo w’imyaka 45

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish