Digiqole ad

Misiri yatsindiye kwakira igikombe cya Africa cya 2019

 Misiri yatsindiye kwakira igikombe cya Africa cya 2019

Nyuma yaho Cameroon yambuwe ububasha bwo kwakira igikombe cya Afurika cya 2019 mu Gushyingo 2018, igihugu cya Misir cyatsindiye kwakira imikino ya nyuma yacyo.

Minisiri iheruka kwakira CAN 2006 iranayitwara itsinze Cote d’Ivoire

Misiri itsenze Africa y’Epfo yifuzaga kwakira iki gikombe.

Africa y’Epfo ariko isa n’iyabigendagamo biguruntege kuko yagaragaje mbere ko badafite amafaranga ahagije yo kwakira iki gikombe, na byo biri mu byongereye amahirwe Misiri.

Ni inshuro ya gatanu Misiri izaba yakira iki gikombe, iki gihugu gifite hafi amezi atandatu (6) yo kwitegura kuko imikino ya nyuma izakinwa muri Kamena 2019 kizitabirwa n’amakipe 24.

Amavubi y’u Rwanda mu itsinda rya munani arimo yamaze gutakaza amahirwe yo kuba yabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’’igikombe cya Africa kuko kugeza  ubu ari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Cameroon yambuwe ububasha bwo kwakira iki gikombe nyuma yo kugenzurwa kwa raporo zabakoze bagazanga igihugu kititeguye neza.

Yvonne IRADUKUNDA
Umuseke.rw

en_USEnglish