Digiqole ad

Nyanza: Abagabo 2 bakekwaho kwica umuntu bakamukuramo amaso baburanishijwe

 Nyanza: Abagabo 2 bakekwaho kwica umuntu bakamukuramo amaso baburanishijwe

Kuri uyu wa kabiri Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishijwe abagabo babiri bava india imwe kwa se wabo, barakekwaho kwica umuntu wababonye bagiye kwiba ihene bakamuca ijosi, nyuma bakamukuramo amaso, abo mu muryango wa nyakwigendera barasaba indishyi n’ibihano bikwiye abo babiciye.

Abaregwa ni Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie bombi bafitanye isano bakomoka i Karongi

Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie ni abimukira bavuye mu Karere ka Karongi bagiye gupagasa mu karere ka Nyanza, babaga mu Mudugudu wa Bweramana, Akagari ka Kerezo, Umurenge wa Mukingo.

Tariki ya 18 Ukuboza 2018 nibwo aba bombi bafitanye isano kuko ba Se bavukana, ngo bagiye kwiba ihene mu mudugudu bacumbitsemo, babonwa na Ntamunoza Ferdinand na we uba muri uwo mu dugudu nk’umucumbitse wavuye mu karere ka Karongi, abavugiriza induru.

Umwe mu bakekwaho witwa Mukunzi Anastase yabwiye Urukiko ko bacanye itoroshi bagiye kwiba ihene,  basanga  Ntamunoza Ferdinand aryamye, abumvise avuza induru kandi ngo yari abazi baramufata bamubohera amaboko inyuma mu mugongo bamukata ijosi, amaze gupfa bamukuramo amaso bayajugunya mu gihuru.

Ngo bamwishe muri buriya buryo kuko yari abazi ngo atazabavuga, ndetse ngo amaso bayamukuramo kugira ngo iperereza ntirizababone.

Ukwigennye Isaie na we uregwa, yavugiye mu rubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe ko batsikamiye Ntamunoza Ferdinand kugira ngo adakomeza kuvuza induru, nyuma ngo bamwicisha icyuma basanze aho yarindaga izamu.

Yagize ati: “Ndasaba imbabazi.”

Yabwiye Urukiko ko bari bafite umugambi wo kwiba ihene ebyiri.

Izo hene  ebyiri ngo barazibye bageze mu nzira imwe itangira guhebeba bahita bayica kugira ngo urusaku rwayo rutugira abo rukangura.

Baburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuko ahakorewe icyaha naho hari mu ifasi yarwo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa bariya bagabo bavuze ko bari bitwaje icyuma bicishije nyakwigendera, ndetse ko na raporo ya Muganga ibigaragaza ko Nyakwigendera yishwe akaswe ijosi, ariko uyu munsi baburanye bavuga ko icyuma bagisanze aho bamwiciye.

Asaba Urukiko ko bariya bagabo bahanishwa igihano cy’igifungo cya Burindu hifashishijwe ingingo ya 170 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Yavuze ko umuryango wa Nyakwigendera waregera n’indishyi z’akababaro.

Perezida w’Urukiko yasabye abaregwa kugira ikindi bongeraho bavuga ko basabye imbabazi kugira ngo bagabanyirizwe ibihano.

Urubanza ruzasomwa kuwa gatanu taliki 11 saa ine za mu gitondo.

Abaturage bo muri kariya gace n’abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumva urubanza

Muhizi ELISEE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko kuki muvuga ibintu amafuti, abarerwa bariyemerera icyaha kd bakagisabira imbabazi nawe munyamakuru uti barakekwaho ibyaha, barabikekwaho se babihakanye? Erega mufite icyaha cy’inkomoko namwe na bamwe kiva kubyo ababyeyi banyu bakoze none amaraso yanze kubava mu ntoki

    • Ariko nawe upfuye kuvuga pe…ntabwo yabagize abere, ahubwo mu mategeko iyo “ucyekwaho icyaha” ataragihamywa n’ urukiko aba agifatwa nk’ umwere. Nibyo bita mu gifaransa “presomption d’ innocence”. Ikindi ugomba kumenya, nuko hari n’ ushobora kwiyemerera icyaha kandi ataragikoze. (Gusa ntufate konshaka kuvuga ko aba baregwa batagikoze…)

    • This is stupidity.Imana yaturemye mu ishusho yayo.Iyo wishe umuntu,ni nkaho uba wishe IMANA.Waba ugiye kwiba,waba murwana,waba mu ntambara,waba umuroze,waba ukuyemo inda,etc…byose ni ukwica umuntu Imana yiremeye kandi udashobora kumuzura.Hari abibwira ko gufunga burundu aba bagabo aricyo gihano gikomeye kurusha ibindi.OYA,Igihano gikomeye kurusha ibindi Imana izaha abakora ibyo itubuza bose,ni urupfu rwa burundu nta kuzazuka ku munsi w’imperuka ngo ube muli Paradizo iteka ryose.Murumva icyo gihano cyoroshye??Kereka abatazi agaciro k’ubuzima nibo batabyumva.Yesu yavuze ko watanga ibyo ufite byose kugirango ubeho.Tujye dutekereza gikristu,tubeho gikristu,dukore gikristu.Twese tubikoze,isi yaba Paradizo.Ikibazo nuko abadakora gikristu aribo benshi.

  • nibakatirwe urubakwiye bamwishe urwagashinyaguro nuko igihano cyurupfu cyakuweho aba bari bakwiye kunyongwa pe

  • Iyo umaze gukatirwa n’urukiko niho uba ubaye umwere cg ugahamwa icyaha.

  • Mpora mbivuga , ubu bwicanyi mubona mu rwanda n’ingaruka za génocide.
    Sinshidikanya ko aba bahora bica abandi ko atali ubwambere.
    Muzabaze abacumbikiwe mutobo muzumva kwica umuntu Ali nkubufindo.

  • Aba bicanyi bafatiwe kwi
    ‘isoko rya buhanda barikugurisha iyo hene bibye kuba tutarahise tubicira aho niyo mahirwe yabo.na Nasani nyirihene numukozi yarumiwe.leta yanyu ninziza tu.iyaba Uganda.

  • Gahigi byamucanze, welcome in real professionalism y’umuseke ureke bimwe byo ku gihedotikomu wagirango baba bandika ama tractes. IYO URUKIKO RUTARAGUHAMYA ICYAHA UBA URI UMWERE-

  • Ntugatange conclusion zishingiye kubyiyumviro byanyu ngo ucyeke ko ari ihame. Niba ufite ubushakashatsi wakoze kur’ibyo ushaka kutwemeza ngaho butwereke tuburebe?

    Ntago ari amatiku cg iki … ariko ibintu byo kuvanga jenoside muri byose byatuma tutareba n’ibindi bibazo sosiyete ishobora guhura nabyo.

    muri macye,ndabaza mu Rda nta bana bize za siciologie,pyschatrie,pyshologie,… nibo bakabaye bakora ubushakashatsi tukamenya niba koko izo phenomene uvuga zituruka aho uvuga. Ariko iyo mbona abarangije Kaminuza dufite,90% ubanza nta numwe wiyandikiye igitabo cye(bajya kubicurisha) ubundi bakaza stade bagakubitamo ibikanzu bagatera ibigofero mu kirere bati fata diplome.

    Yours Farwakhan, for a conscient rwandan society

Comments are closed.

en_USEnglish