Youth Connekt Africa yatangiye, ngo ntije gushyiraho ‘Amabwiriza’ mashya
Kuri uyu wa 20 Nyakanga, i Kigali mu Rwanda hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rwa Africa yiswe “Youth Connekt Africa” ririmo kuba ku nshuro ya mbere, mu kurifungura ku mugaragaro Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana yavuze hagomba kwigwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’imyanzuro abayobozi ba Africa bagiye bashyiraho.
Minisitiri Jean Philbert Nsenyimana yavuze ko iri huriro ari umwanya w’Abanyafurika by’umwihariko urubyiruko wo kuganira ku mahirwe ahari n’imbogamizi ruhura nazo.
Yavuze ko mu Rwanda, aho ‘Youth Connekt’ yatangiriye mu 2012 yatanze umusaruro mu myaka hafi itanu imaze. Yavuze ko hari imishinga n’ibitekerezo byiza byinshi byayikomotseho nka ‘Ndi Umunyarwanda’ n’indi mishinga y’iterambere.
Min. Nsengimana yagize ati “Mu 2050, Africa izaba ifite urubyiruko rugera kuri miliyari imwe, ukazaba ariwo mugabane utuwe n’abaturage bakiri bato cyane ku isi. Ayo ni amahirwe, kandi niba dushaka gutegura icyo gihe tugomba gutangira gushora ubu.”
Uretse icyo gihe, n’uyu munsi ngo Africa ikeneye imirimo mishya igera kuri miliyoni 17 mu myaka 15 iri imbere kugira ngo ibashe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Miniisitiri yabwiye abitabiriye iri huriro ko iki ari ikibazo Guverinoma uko yaba iri kose, cyangwa Ikigo runaka uko cyaba kiri kose, mu bushobozi ubwo aribwo bwose bakemura bonyine.
Ati “Intego ya Youth Connekt ni uguhura tukaganirira hamwe uko twahangana nacyo. Gusa, ni no guha uruhare urubyiruko mu miyoborere n’imibereho y’ibihugu byabo, mu kwimakaza uburinganire n’ibindi.”
Min. Nsengimana yabwiye abitabiriye iri huriro ritagamije gushyiraho amabwiriza (resolutions) kuko hari menshi yashizweho nawe yagizemo uruhare, ahubwo ngo ni umwanya wo kureba uko yashyirwa mu bikorwa.
Min. Nsenyimana yavuze ko kugeza ubu ihuriro ry’urubyiruko ‘Youth Connekt’ rimaze gutangizwa mu bihugu binyuranye birimo Sierra Leone, Congo Brazaville, Uganda n’ibindi bikifuza kuritangiza, ku buryo ngo iri huriro rishobora kurangira bigera hafi ku 10.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Akinwumi Adesina yashimiye u Rwanda by’umwihariko kuri iyi gahunda, avuga ko Banki ayoboye igiye kurushaho gutera inkunga iyi gahunda, kuko yemera ko urubyiruko rufite ibitekerezo bishobora guhindura Africa bihawe amahirwe.
Adesina yagiriye inama urubyiruko ko rugomba gukoresha amahirwe rufite kandi ntiruhore rureba mu ikoranabuhanga, Gaze, n’ibindi nkabyo gusa, kuko ngo no mu buhinzi harimo amahirwe menshi kandi yatuma bakira.
Youth Connekt Africa Summit 2017 ngo yitabiriwe abantu bagera ku 2 813 baturutse mu bihugu 90, muribo ngo abagera hafi ku bihumbi bibiri ngo baturutse hanze y’u Rwanda. Abari bifuje kuza muri iri huriro ngo bagera ku 6 500.
UM– USEKE.RW