Abanyafurika bagwa mu nzira bajya gushaka imibereho bigaragaza ko mu bihugu byacu hari ikibazo- Kagame
Asoza ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth connect Africa Summit” ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwa Africa ruri kugwa mu nzira rujya gushaka imibereho ahandi, bigaragaza ko hari ibitagenda neza mu bihugu iwabo bigomba gukemuka.
Perezida Kagame yavuze ko mu bibazo bitera urubyiruko rwa Africa gushaka kuva ku mugabane wa Africa ngo rujye gushaka imibereho ahandi, ndetse bamwe bakanasiga ubuzima bwabo mu nzira no mu Nyanja harimo ibibazo by’impapuro z’inzira n’ibishingiye ku kwishyira hamwe (integration) kwa Africa bidakora.
Aha yagize ati “Ni gute tuvuga kwishyira hamwe kwa Africa twarangiza tukabuza abantu kugenda,…abantu ntibashobora gukora business hakurya y’imipaka, ntibashobora gucuruzanya? Bivuze ko n’ishoramari ritazabaho, kandi nk’abanyafurika dukeye gushora imari mu bihugu byacu.”
Kagame avuga ko kugira ngo abanyafurika be gukomeza guhora bashaka kugenda bisaba ko “dukorana business (ubushabitsi), dukorana ubucuruzi.”
Ati “Hagomba kubaho ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu, tugomba kubanza guhangana n’iki kibazo, si ikibazo kiri Tekinike, ni ikibazo cya Politike, ikibazo cya Politike mu bihugu byacu no ku mugabane, kugira ngo ibihugu bibashe gukorana.”
Perezida Kagame asanga gukorana ubucuruzi, ubushabitsi ndetse no gufungura imipaka aribyo bizafasha ibihugu bya Africa guhanga imirimo abaturage babyo cyane cyane urubyiruko bakeneye.
Yagize ati “Nitutabashaka gukorana ubucuruzi, tuzahanga imirimo dute? Hari ibibazo ibihugu bigomba gukemura ubwabyo, hakaba n’ibindi bireba umugabane muri rusange.”
Paul Kagame yabwiye urubyiruko n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bagera hafi ku bihumbi bitatu ko nyuma yo guha ubwisanzure urujya n’uruza rw’abantu muri Africa, ibihugu bya Africa bigomba gukurikizaho gushora mu bantu, mu mpano bafite, no mu burezi muri rusange.
Ati “Bizafasha abaturage guhanga imirimo, kuko abaturage nibahabwa ubwisanzure kandi bagahabwa ubushobozi imirimo izaboneka, ibyo nibyo by’ibanze, ibindi ni ugushora mu bikorwa remezo, gufasha abaturage kubona imari yo gushora, n’ibindi.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo guha ubushobozi urubyiruko cyihutirwa kandi girakomeye ku isi yose, kandi ngo si gishya.
Abajijwe icyo urubyiruko rwa Africa rugomba umugabane warwo, yavuze ko ari ukumva ko iterambere ryabo ribareba mbere ya byose, kandi ko Africa izatezwa imbere n’abaturage bayo by’umwihariko rubyiruko ari narwo rwinshi.
Ati “Ibyo twufuriza uyu mugabane wacu wa Africa byose, tugomba kubiharanira, iterambere rya Africa rizubakwa binyuze mu gukora twihanganye n’umurava wacu ubwacu. Urubyiruko rwa Africa rukeneye gukomeza kuba urubyiruko rugezweho, nta kindi, ejo hazaza hacu twese muhafite binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga imirimo, kandi hejuru ya byose agaciro kacu.”
Iri huriro ryasojwe hashyizweho ikimeze nk’ikigo n’ikigega kizajya gishyigikira ibitekerezo n’imishinga myiza y’urubyiruko rwa Africa. By’umwihariko umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yatangaje ko abinyujije mu muryango we (foundation) agiye gufasha urubyiruko rwa Africa kugira impamo inzozi zabo.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
8 Comments
Très bien dit mon Président. Aka kantu uzagasubiremo nimwongera guhurira mu nama ya UA ubutaha. Ntabwo wa mugani twakemur’ibibazo by’ubukene n’inzara twe ubwacu tutarakundana. Ubusanzwe imiryango y’ubuhahirane mu karere nicyo iberaho. Kuba nta viza zigisabwa abenegihugu muri EAC abaturage benshi babyungukiyemo uretseko abanyaKenya bo baguye ahashashe kuko amasoko yose bayigaruriye mu karere. Ariko ntacyo urubyiruko rwacu narwo ruhaboner’akazi gatuma rushobora kwitunga rudasabirije. Twakagombye kungukira muri CEPGL ariko Congo isa n’itagir’ubuyobozi bwo gufat’ingamba z’iterambere ry’akarere. UBurundi bwo bwishe n’amasezerano y’imiryango ibiri buhuriyeho n’uRwanda. Izi ni ngero za hafi zisobanur’ukuntu gufatanya no kumvikana kw’ibihugu bya Afrika bifit’uruhare mw’iterambere ry’umugabane. Urubyiruko rwa Afrika rujya gushak’amaramuko iburayi rumwe rukanapfa usanga ruhung’ubushomeri, ubutegetsi bw’igitugu mu bihugu rukomokamo no kutagir’uburenganzira bwo kuvug’icy’utekereza. Mugihe rugize 60% by’umugabane wose ntabwo warubuza kugir’uruhare mu miyoborere y’ibihugu kandi arirwo runabizamura. Urebye moyenne d’âge mu nteko zishing’amategeko na za gouvernement usanga ari 60 ans ahesnhi muri Afrika. None se niba nta mwanya urubyiruko rufite mu butegetsi kandi rushonje kuber’ubushomeri rwabuzwa n’iki kwigendera? Gusa mubo Perezida abwira hari na babandi bumvako ibwotamasimbi ariho haba ubuzima bwiza maze kuber’ubwibone n’ubwirasi bagat’akazi kabahemba neza abandi bakagurish’ibipangu maze bakajya guhangayikir’iburayi. Ejo bundi twumvise MINEDUC itabaza za ambassade ngo ziyifashe gucyur’abanyarwanda bajyanywe kwiga muri Amerika ku misoro yacu ngo bazaze badukorere maze biherer’iyo. Aba nabo se ubwo bahunz’inzara? ko numva se ahubwo baba banaturutse mu miryango ikomeye ubwo baba bahunz’iki? Buri muntu yikosore akore icyo agomba gukora, umuntu avugane ubwisanzure adafit’ubwoba ngo nzazir’ibyo navuze kandi gusa kuberako bidasa n’ibyo ubutegetsi bushaka kumva ubundi twibereho mu muhoro bityo tunyurwe na duke Imana yaduhaye. God bless Rwanda.
Harya ntawigeze kubuzwa kwinjira mu Rwanda afite visa ya east African cummunity? nta banyarwanda birukanwa Uganda bafite irangamuntu yu Rwanda? harya East African si igitegekerezo cyantangiye kungoma ya Kayibanda? byicwa niki? bitunaniza iki? Ugushyirahamwe kw’abayobozi bayobora ibyo bihugu.CEPGL ntiwari umuryango mwiza benshi mu banyarwanda bungukiyemo bakiga hirya no hinon muribyo bihugu? byaje kugenda gute? Bipfira he? Obeka byagenze gute? Iyo zihinduye imirishyo iwacu byose dukubita hasi tukongera gutangira bundi bushya uko umuyobozi avuyeho kuko ajyana na leta ye bityo tugahora muri fondasiyo ya buri 15ans manda ya 3.
Ikibazo byo kirahari nyakubahwa Perezida, ariko abagitera ntabandi ni abayobozi bagenzi banyu, Mugundira ubutegetsi mukima abo muyobora ubwisanzure. Reba Mugabe muri Zimbabwe, Museveni i BUgande, Paul Biya muri Cameroun nahandi henshi ntavuze. Bose navutse bategeka, wenda nzanapfa bagitegeka. Ubwose icyizere cy’urubyiruko cyava he? Kuvukira mubukene uzi neza ko ntaho buzajya kuko abategeka aribo bazahoraho, mbese nta change.
Niyo mpamvu nyine abana bagwa mumazi bajya gushaka imibereho iyo za burayi na America. Africa yicwa no kwikunda kwabo bagabo mvuze, kudasenyera umugozi umwe, no kureba inyungu zabo bwite aho kureba inyungu rusange za bose. Ikibazo nicyo rwose ntakindi. Kwambara amakote mukora amanama ntacyo bizatanga mugihe mutumva ko ntawavukiye gutegeka abandi, ahubwo tugomba twese kumvikana tugashaka icyaduteza imbere munyungu rusange. Murakoze.
@Gashugi Nkunze igitekerezo cyawe.
Ikibazo kiri mu bihugu byacu Prezida Kagame arakizi, ni icy’abayobozi babi bikunda kurusha uko bakunda ibihugu byabo n’abaturage babo. Nyamara bose usangau bakoresha ingufu zose zishoboka ngo abaturage bajye bahora babasingiza, babatora ijana ku ijana. Ruriya rubyiruko, kubera ko rudashobora kugaragaza ibibazo rufite mu matora afifitse, ruhitamo gutoresha amaguru yarwo rwigendera.
abagwa mu mazi ni ababa babuze uburyo bajyayo mu nzira nziza, aha ndavuga amikoro! none niba abana b’abayobozi bakuru, abishoboye bajyanwa kwiga hanze kandi ntacyo babuze murumva babandi batagira uko beze batagomba gushakisha uko bajyayo nyine bagashaka ayo mahirwe bimwe inaha?!
Ngukuriye ingofero `rwose Nyakubabhwa Paul Kagame. Respect. as one said it above, please raise this issue in African Union meeting. I wish we have five African Leaders that think like you. Najya nagukunda. wowe ubona aho ibintu bipfira while others are just blind. Great mind His Excellence. Koodos!
Uziko bigeze aho Abazungu batujomba ibikwasi; mperutse kumva kuri Radio imwe izwi yabo bagaya aba-president ngo bivuriza hanze agakomye kose nyamara ngo bafite mu nshingano zabo iterambere ry’UBUVUZI mu bihugu byabo (par ex uwa Nigeria, Tchad, Algeria,…).
Comments are closed.