Digiqole ad

Umuyobozi wa Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kubangamira Umukandida

 Umuyobozi wa Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kubangamira Umukandida

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu watawe muri yombi

Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi by’agateganyo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie akekwaho kubangamira ibikorwa by’umwe mu bakandida bari kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ibicishije kuri Twitter, Police y’u Rwanda yatangaje uyu muyobozi w’akarere ka Rubavu afunganywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze.

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu, avuga ko amakuru avuga ko ifungwa rya Jeremie Sinamenye rifitanye isano no kuba ejo ubuyobozi bwarabujije abaturage kujya gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mpayimana Philippe uri guhatanira kuyobora u Rwanda.

Amakuru kandi avuga ko umuyobozi w’akarere yaba afunganwe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuyobozi.

Umunyamakuru w’Umuseke avuga ko undi watawe muri yombi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.

Sinamenye Jeremie yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu Kane ndetse uyu munsi ntiyagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango wa RPF-Inkotanyi kandi ari umuyobozi mukuru w’uyu muryango mu karere ka Rubavu.

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko ubukangurambaga mu bakora uburaya hari icyo buri gutanga
Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu watawe muri yombi
Police y'u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi uyu muyobozi
Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi uyu muyobozi

KABERUKA Allain Kagame
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ironie cyangwa urwenya? Igihembo urakibonye sha!#sarcasm off!

  • Ironie cyangwa urwenya? Igihembo urakibonye sha!#sarcasm off!

  • Bakore iperereza, nibimuhama ariya matama bayakoremo.Nibitamuhama arekurwe vuba yere kuzira ubusa. Muce iteka mu Rwanda! Turashima Leta kuko dufite amahoro yuzuye.

  • Nuwa Nyagatare mwagombaga kumushyiramo,bari kuduteza amahanga,mwaretse babarafinda bakipfira urwo bagapfuye,mutiteranyije

    • Erega nabo babarafinda auvuga baduterubwoba.Wumvise ukuntu Padiri nahimana nubu akivugisha leta iyo babajije ikibazo Min.Mushikiwabo? Buri munsi atanga ibisobanuro bivuguruzanya.Ibya Diane Rwigara byo ntacyo nabivugaho ni agatereranzamba.

  • None se Muhanga ntibabujije kumva uwa Green Party izuba ricanye

  • Ni intambwe yo gushima. Kubahhiliza amategeko nibyo biranga leta yacu

  • Please Mayor wa rubavu arimo kudeviya umuhanda Mbugangari karundo, arimo kuwujyana iwe murugo kando Leta yarawutwemereye. Please mu kwiye kutuvugira otherwise abantu nkabo baba bahombya igihu na Banyarwanda.

  • Amategeko ni nk’ubudodo bw’igitagangurirwa. Afata udusazi duto, ikivumvuri cyacamo ntikimeye ko hari obstacle cyahuye nayo. None se Meya iyo amwohereza gukoreshereza mitingi ye mu irimbi nk’uko bamwe babigenje?

  • Aya matora jye nari nzi ko nta gishya tuyategerejemo, none twabonye byinshi:
    1)Inyandiko mvugo yahawe Barafinda imubwira ko atujuje ibya ngombwa byo kwiyamamaza, iri mu izina rya Diane Rwigara. Ikanemeza ko icyo abura ari ubwenegihugu bw’umwe mu babyeyi gusa. Byerekana ko hari uburangare bukomeye mu mikorere y’riya komisiyo. Ariko uyu Barafinda, yaboneyeho no kumvikanisha akababaro ke k’uburyo yafungiwe muri safe house amezi menshi ntagezwe imbere y’urukiko. Abantu benshi baheze mu by’urwenya ubu buhamya bwe ntibabwumva kandi bwaranyuze mu itangazamakuru. Buriya yarangije kwishingana abantu bakimwita umurwayi wo mu mutwe.
    2)Affaire ya Diane yatumye tumenya ko mu Rwanda hari abantu bagira indangamuntu bakanasinyira abakandida kandi barapfuye. Cyangwa ko hari abantu bazima bakora ibyabo mu izina ry’abapfuye. Kimwe muri byo.
    3)Prezida Kagame ubwe yatwibwiriye ko ikizava mu matora kizwi mbere y’uko aba.
    4)Abayobozi b’ibanze bakumira abantu bajya aho abakandida bigenga biyamamariza cyangwa bakabohereza mu marimbi, nabo berekanye ku buryo budasubirwaho ko bose bakorera ishyaka rimwe, kandi ari bo basabwa kworohereza abakandida bigenga bashakisha imikono yo kwiyamamaza.
    5) Iyo abaturage bategereje umukandida wiyamamaza kuva saa tatu mu gitondo akabageraho saa kumi n’imwe nk’uko byagenze ku Kamonyi, bagihari nta n’uwagiye kunywa amazi cyangwa kwikora ku munwa, ese byaba byerekana ko abanyarwanda bakunda abanyapolitiki babo kurusha uko bakunda amagara yabo. Murumva bitaba bitangaje? Harimo tena nyamara!

    • Huum ! uti “…hari abantu bagira indangamuntu bakanasinyira abakandida kandi barapfuye. Cyangwa ko hari abantu bazima bakora ibyabo mu izina ry’abapfuye. Kimwe muri byo”

      IGISUBIZO: Hari abantu bapfuye bahagaze. Ni ngombwa ko umenya gutandukanya abantu bazima n’abantu bapfuye bahagaze.

  • aha niho abakandida nyamara babonye abantu nine ngo barabangamiwe cyangwa baramuziza abantu babonetse mahoko? n ahandi izo za rubavu

  • Bamubaze numuhanda wa mbugangari yibye akawujyana iwe

  • Bamujije ukuri kukibuga cyumupira cya nengo harintebe gusa kwifoto mpayimana nuriya wundi bagendana bicaye. Kandi bahagera bahazanze me ya wa rubavu ahita agenda.nicyo yazize kuko yariyabujije abaturage kuhagera.

  • bamubaze nanone ukuntu ahindura gahunda yaho umuhanda wambugangari wagombaga kunyura,hanyuma we akaba ashaka ko ujya iwe.sinzi rero niba ariwe uzishyura amafranga yo kuwubaka kuko tubona bawerekeza iwe murugo.

  • Kandi aba bose bababazi ko bari gukorera Kagame neza naho bari kumuvangira.

  • Inda igira ayayo.

  • Kumufunga ni ukwiyerurutsa, ngo berekane ko bakurikiza amategeko.Byahe birakajya

  • Kureba kure biba bikenewe. Ukorera Igihugu ntiyemerewe gusinziriza ubwonko.twe Abaturage niyo hatabaho kwiyamamaza kwa H.E Paul Kagame , hakiyamamaza Abi bandi. Twatora H.E Paul Kagame. Biduteza umwanzi bamuremera icyuho. Biriya hari igihe biba birimo imibare.Abantu bakabyitiranya no guhubuka k’Umuyobozi. Gusa dufite Ingabo’Polisi nabandi baturage beza batakwemera ko turohama.

Comments are closed.

en_USEnglish