Month: <span>July 2017</span>

Mpayimana i Byumba ati “Nimuntora muzajya munitorera ba ‘Gitifu’

*Ngo agiye kurwanya Ubushomeri nk’ufata Imbogo amahembe Gicumbi – Philippe Mpayimana kuri iki gicamunsi yari mu mujyi wa Byumba aho yasabye abaturage kuzamutora maze abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’imidugudu bakajya batorwa n’abaturage baba babazi neza kandi abakora ibyo batabasabye bakabikuriraho. Mpayimana avuga ko byatuma abayobozi kuri izi nzego z’ibanze bajya bakorana umurava ibyo bashinzwe kuko bazirikana […]Irambuye

Musanze: Ngo Perezida azazamure umushahara wa mwalimu n’umusirikare

*Kuko ngo aho u Rwanda rugeze ruhakesha umutekano n’ubumenyi Abaturage bo mu mirenge ya Muko na Gashaki no mu mujyi wa Musanze ni bamwe mubo twaganiriye muri iki gikorwa cyo kugaragaza icyo abaturage bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda y’imyaka irindwi iri imbere. Muri rusange bavuga ko bifuza ko Perezida yakorengera imishahara y’abarimu n’abasirikare kuko ngo […]Irambuye

Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya. Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro […]Irambuye

Inzovu yishe umu ‘guide’ muri Pariki ya Victoria Fall

Inzovu ijya itwara abantu (byo kwishimisha) yishe umuntu wari nk’umushumba wayo muri Pariki yitwa Victoria Fall muri Zimbabwe. Umugabo witwa Enock Kufandanda warebereraga inzovu nyinshi zamenyerejwe abantu, imwe muri zo yamwivuganye kuwa gatandatu. Nta muntu wabonye inzovu yica uyu mugabo ariko Brent Williamson ukora muri iyi Pariki avuga ko bumvise inzovu itera urusaku. Hari abandi […]Irambuye

Meddy mu bitabiriye igitaramo cy’ UBUSABANE i Arizona (USA)

Ku wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) bizihije umunsi w’ubusabane wabereye mu mujyi wa Phoenix. Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ahitwa kuri Peoria Community Center nibwo gahunda n’imigenzo y’icyo gitaramo cy’ubusabane byari bitangaiye. Umudiho wa kinyarwanda k’urubyiruko rw’abanyarwandakazi batuye Arizona niwo wafunguye ibyo birori ndetse unishimirwa […]Irambuye

Centrafrique: Inyeshyamba za Anti-Balaka zishe umusirikare w’Umunya-Maroc

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga, mu mvururu zimaze iminsi zarubuye mu gace ka Bangassou kari mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Centrafrique, inyeshyamba za Anti-Balaka zishe umusirikare ukomoka muri Maroc wari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ‘MINUSCA’. Jeuneafrique dukesha iyi nkuru iravuga ko inyeshyamba za Anti-Balaka zagabye igitero ku modoka za MINUSCA zicamo uriya musirikare utatangajwe […]Irambuye

Uwari kuburanisha urubanza rwa Katumbi akaraswa yagiye kuvurirwa muri S.Africa

Umucamanza witwa Jacques Mbuyi Likasu wari uri kuburanisha urubanza rwa Moise Katumbi akaza kuraswa, Kuri iki Cyumweru yagejejwe I Johannesburg muri Africa y’Epfo agiye kuvuzwa ibikomere yatewe n’ubu bugizi bwa nabi. Uyu mucamanza wagombaga kuburanisha urubanza Moise Katumbi aburanamo na Emmanuel Stoupis ku bikorwa byo kwangiza amazu, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira […]Irambuye

Amateka abererekeye Amajyambere… i Karongi Imana y’abagore bayirimbuye

Mu mujyi muto wa Rubengera abantu bose barahazi ku Mana y’abagore, n’abandi bantu benshi banyuze cyangwa babaye mu cyahoze ari Kibuye bazi cyane iki giti. Kuri iki cyumweru cyarimbuwe, ngo kibererekere iyubakwa ry’umuhanda Karongi – Rutsiro – Rubavu, abantu batari bacye bari baje kureba uko Imana y’abagore irimburwa. Ni igiti cy’inganzamarumbo cyari ku muhanda, abakuru […]Irambuye

Kenya: U. Kenyatta yasobanuye uko yinjiye mu rukundo n’umugore we

Ku munsi w’ejo hashize Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagiranye ikiganiro gifunguye kuri facebook, maze abakoresha uru rubuga nkoranyambaga biva inyuma bamuhata ibibazo birimo n’ibyerekeye ubuzima bwe bwite. Ku ngingo y’uko yamenyanye n’umugore we Margaret Kenyatta yabivuye imuzi avuga ko bamenyaniye mu mashuri yisumbuye. Amaze kubazwa iki kibazo, Perezida Kenyatta yahise agira ati “Iki ni […]Irambuye

Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame

Igikorwa cy’abantu barenga ibihumbi 100 cyaturutse kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru cyerekeza mu murenge wa Rutunga, hamwe n’imodoka nyinshi cyane, indege ndetse n’amafarashi bagendaga bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bazatora ngo kuko hari byinshi yabagejejeho. Bakoze urugendo rurerure ari benshi bagera Rutunga aho bari bategerejwe n’abandi bantu benshi cyane, bose bavuga ko tariki 04 Kanama […]Irambuye

en_USEnglish