Tuyishimire, umunyamideri witoboye mu maso ngo bimuhe umwihariko
Tuyishimire Emmanuel Mitterrand ni umunyamideri utarabimaramo igihe kinini kuko yabyinjiyemo mu 2016, ukimubona icya mbere ubona ni uko afite utwuma yambaye hejuru y’ijishi (piercing) ndetse no ku gutwi, ibi ngo bimutandukanya n’abandi bikorohera n’abantu kumwibuka.
Uyu musore w’imyaka 23 yagaragaye mu bitaramo byo kumurika imideri bya Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural fashion show, Kitenge Fashion show n’ahandi…
Gutangira ngo byaramugoye cyane kuko inshuti ze arizo zamubonagamo ubushobozi kugeza ubwo umwe muri zo ari we umwijyaniye akamushyikiriza umutoza w’abamurika imideri kuko yabonaga ko abishoboye.
Abigezemo nibwo yabikunze, anagerageza kugira umwihariko we kugira ngo umubonye ajya anamwibuka.
Gusa uyu mwuga ngo ni ukuwukunda kuko abawukora bataratangira kuwuvanamo amafaranga abatunga.
Tuyishimire ati “akazi kacu ubundi aba ari ibiraka iyo ugize amahirwe utoranywa mu bitaramo bitandukanye wenda ukaba wabasha kubona amafaranga agaragara, sinteze kubivamo kuko ndabikunda ikindi ubu sinkorera amafaranga njye nkorera kuzamura urwego rwanjye muri uyu mwuga.”
Tuyishimire asaba ababyeyi guhindura imyumvire kuri aka kazi kuko ngo hari benshi bagafata nk’ak’ibirara cyangwa ababuze icyo bakora.
Nkawe kwitoboza mu maso nk’ikintu kidasanzwe mu Rwanda ku basore/abagabo abivuga atya “ibi bizatuma abategura ibitaramo badapfa kunyibagirwa ndetse bajye bamfata mu b’imbere baba bagomba guhabwa ibiraka.”
Ibigora cyane umunyamideri ngo ni intangiriro aho aba afite isoni nyinshi n’ubwoba, iyo ubirenze ngo uba uteye intambwe igana ku nzozi zabikuzanyemo.
Inzozi zen go ni ukugera ku rwego mpuzamahanga akitabira amaserukiramuco y’imyambarire akaba icyamamare mu kumurika imideri.
Asanga kandi kugira ngo uyu mwuga we utere imbere, abashoramari bakwiye kuwushoramo bagategura ibitaramo byinshi muri Kigali no hanze yayo kuko byafasha uyu mwuga gutera imbere abawukora bakibeshaho abawushoyemo nabo bakunguka.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ariko ubu muba mwabuze ibindi mwandika? nkuyu niki abana bu Rwanda bamwigiraho?
Ateye iseseme gusa
Ibyuvuze nibyo kabisa.
Mbabajwe na babyeyi be bamutwise 9 yose.
Ariko se reka nibarize Umuseke:
Nkuyu “muntu” mushyira ku rubuga rwanyu mubona yakwigisha iki Abanyarwanda? Ubu se Indangagaciro twamwigiraho afite ni zihe ? du n’importe quoi sur votre site ? C’est vraiment malheureux!
“Umuntu” yataye umurongo none niwe muri kwereka Abanyarwanda ?
Ariko birababaje kubona amakuru yuzuye yogutangariza Abasomyi banyu,hanyuma mugata umwanya ku muntu nkuyu !
@umuseke, muri ikinyamakuru twubaha, nimwiheshe agaciro mureka kwandika inkuru z’abantu nk’aba bafite ibibazo byo mu mutwe! Uyu nta kintu afite cyo kwigisha abanyarwanda! Kumwandika ni ukumuha agaciro adafite yitesheje!
Uyu musore akwiye gushyira ubwenge ku gihe akamenya ko ejo hehe hazaza hazagenywa nawe akareka ibintu byububwa uyu ntacyo yubatse muri society yacu,ark siwe ahubwo uwamushyizeho ndavuga uyu munyamakuru ntaho bataniye nutubwa gusa !!!
ariko se abantu muzageza he kwigira ba nyoni nyinshi ‘ ubwo murimwe ninde udakorera igifu cye cg ubuzima bwe murirusange ‘ niba abategura ibitaramo byo kumurika imideli bamubonamo ubushobozi bakamuha akazi kandi akagakora neza ejo akitez’imbere ubwo ataye agaciro ate? njye ahubwo numva bamwanditse yibye cg asabiriza aribwo yaba ataye agaciro.. naho umuntu arakora ibimutezimbere mugasakuza ahubwo umuseke.com mukwiye gushimwa ubwo mubasha kwandika inkuru zitandukanye muri society yabantu bafite imyumvire itandukanye. ..
Comments are closed.