Digiqole ad

#PeaceCup: Rayon Sports yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC 2-0

 #PeaceCup: Rayon Sports yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC 2-0

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Rayon Sports yaherukaga gutsindwa n’ikipe yo mu Rwanda muri Gashyantare, yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC ibitego bibiri ku busa (2-0).

Abafana ba Rayon n'ubwo bari baherekeje ikipe yabo ari benshi batashye batishimye.
Abafana ba Rayon n’ubwo bari baherekeje ikipe yabo ari benshi batashye batishimye.

Umunyamakuru wacu uri i Rusizi, aravuga ko uyu mukino mbere y’uko uba Abanyarusizi benshi batekerezaga ko Rayon Sports iribuwutsinde.
Gusa ikipe uya Espoir FC yatangiye umukino ubona iwurimo neza dore ko ku munota wa 14, umukinnyi wayo witwa Hakundukize Adolphe yafunguye amazamu, abakunzi ba Rayon batangira kugwamo imbeho.

Muri iki gice cya mbere, ku mupira w’umuterekano wa ‘Corner’ yatewe na Saddam Nyandwi, Moninga Walasambo yaje kubonera Espoir igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Ku munota wa 14 Adolphe Bakundukize yafunguye amazamu.
Ku munota wa 14 Adolphe Bakundukize yafunguye amazamu.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi bayo babanzamo yagerageje kwishyura biranga, ndetse na Espoir ikomeza gushaka igitego cya gatatu ariko umukino urangira ari ibitego bibiri bya Espoir ku busa bwa Rayon.

Rayon ifite akazi katoroshye i Kigali ko kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe inyuma y’ishyamba, ikongeraho n’icy’intsinzi kugira ngo yizere gusezerera Espoir ijya ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 04 Nyakanga.

Umukino warimo ihatana rikomeye.
Umukino warimo ihatana rikomeye.

Mu kiganiro n’umutoza wungirije wa Rayon Nshimiyimana Marcel yabwiye Umuseke ko bagize ikibazo cy’abakinnyi bavunitse ndetse na Shassir warwaje umwana.

Gusa ngo ikizere kirahari nk’uko bahora babigenza, ngo biteguye gutsindira Espoir i Kigali kandi akabyizeza n’abafana ba Rayon.

Jimmy umutoza wa Espoir FC we yavuze ko yizeye gutambuka neza mu mukino ukurikiraho wo kwishyura uzaba muri iki cyumweru tugiye gutangira.

Kuri uyu wa mbere, APR FC nayo irakina umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro n’Amagaju FC i Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Umutoza Masudi Juma ngo yizeye kwishyura Rusizi i Kigali
Umutoza Masudi Juma ngo yizeye kwishyura Rusizi i Kigali

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ubwo ibya Gasenyi birarangiye. Ntabwo izitsindira Espoir. Ibitego bitatu ku busa.

  • ariko Mana yanjye ikipe yacu buri gihe ntiyasoza idakoze agashya?
    ikipe nka Espoir koko idutsinde 2 byose?
    Masudi rwose nawe jya ukanguka.

  • masoudi ntabwo ari kuri niveau yo gutoza Rayon sport fc, arahuzagurika cyane ntazi nokugura abakinnyi bashoboye,rayon nimusezerere kbsaa!!

    • Ariko nkawe kweri ubwo ibyo uba ubivuze ufite izihe facts? mujye mutuza ntarirarenga, ubuse ibyo yagezeho wafunga imishumi y’inkweto ze?

      • we fils ibya football ubanza utabisobanukiwe neza, il faut viser loin!masoudi yatsinzwe n’Apr 3fois zikurikiranye, reba uko yitwaye kuri match ya rivers…,masoudi numuswa kbsaa!!

        • Rayon bayiguhe, ndabona wowe uri umuhanga! Ariko uze uzanye n’urufurumba rw’amafaranga yo gutegura abakinnyi, bajye bareka kumara igihe badahembwa. Ahubwo se umutoza uzi kumanajyinga morale y’abakinnyi mu bibazo nka Masoudi wamukura hre?

Comments are closed.

en_USEnglish