Digiqole ad

Episode 143: Daddy ahuye na Joy amusaba ikiganza yibagirwa n’imodoka

 Episode 143: Daddy ahuye na Joy amusaba ikiganza yibagirwa n’imodoka

Ngishyiramo Vitess ya mbere ngo mpaguruke nahise mbona Bob ava kuri moto, nanga kwirirwa mbitindaho mfata umuhanda ndagenda.

Mu nzira ngenda, natangiye kugenda ntekereza iyba koko Rosy yahindukaga, Sacha akongera kumwizera ntako byaba bisa, nshiduka ngeze mu rugo.

Maze guparika imodoka navuyemo maze nyura mu gikari mpinguka mu rugo, nsanga Mama n aka Angela bicaye impande y’imbabura mbona ntako bisa maze ndabasuhuza nanjye ndicara,

Njyewe-“Mama wiriwe gute se wowe na Angela?”

Mama-“Daddy! Twiriwe neza mwana wa! Ahubwo se ko utashye kare byagenze bite? Cyangwa uvuye…”

Njyewe-“Mama! Numvise naniwe ndeba gukomeza kuguma hariya nta bakiriya bahari mpitamo kwitahira!”

Mama-“Ese maama? Natwe turatetse nyine!”

Njyewe-“Ariko uziko hari ikintu njya nirengagiza kandi kingenzi Mama?”

Mama-“Igiki se Daddy?”

Njyewe-“Ngiye kugushakira umukozi!”

Mama-“Ego ko! Umukozi se wiki Daddy? Nari ngize ngo ahubwo ugiye kunshakira umukazana naho ngo umukoziriko!”

Njyewe-“Ariko Mama! Koko utambeshye ushaka umukazana cyangwa uba wivugira?”

Mama-“Dore re! Ubu se uragira ngo nkubwize iki mwana wa? Ndamushaka rwose, erega nshaka kubona umuryango wawe, nkanezezwa no guterura umwuzukuru mu maboko yanjye!”

Naracecetse gato maze ako kanya ndahaguruka ninjira mu nzu ntangira gutekereza byinshi mbonye ntangiye kujya kure mfungura television ntangira kureba film kandi ubusanzwe ntazikunda ngo nkunde nyobye intekerezo.

Mama amaze gutegura twicaye ku meza maze dutangira kurya, dusoje nitegereza ka Angela maze mba ndavuze,

Njyewe-“Angela! Umaze kumenyera murugo se?”

Angela-“Yego!”

Njyewe-“Warahishimiye?”

Angela-“Yego! Ko mu rugo se ntaryaga hano nkaba ndya?”

Mama-“Yoooh! Biragaragara disi! Nonese Angela! Mama wawe niwe wakwimaga ibiryo?”

Angela-“Bakanankubita ahubwo bambwira ngo nzarebe ahandi njya kuba!”

Mama-“Uuuh! Ibyo se birashoboka?”

Angera-“Nonese ko bahoraga bambwirango nzasange Mama?”

Njyewe-“Angela! Nonese Mama wawe ntabwo ariwe mwabanaga?”

Angela-“Ntabwo mbizi! Iyo nabimuhamagaraga yaramkubitaga”

Mama-“Ayiwe Mana wee! Ntabwo ari Mama wawe disi! Ubwo se hari umubyeyi watinyuka gukandagira ahonyora umwana mwiza nkuyu koko?”

Njyewe-“Mama! Nanjye ndumva abo Angela atubwira atari ababyeyi be? Eeeh! Ahubwo se uyu mwana ko agowe akiri muto koko?”

Mama-“Wahora ni iki mwana wanjye ko ubu numiwe, nonese Angela wavuye mu rugo bigenze gute?”

Angela-“Mama Toto yarankanguye mu gitondo maze arambwira ngo tugende maze tukeze ahantu arambwira ngo nimbe ngumye aho araje, ndamutegereza burinda bwira ataraza.

Twese-“Yooooh!”

Mama-“Disi yamushyize imbere ngo ajye kumuta! Ariko se ubundi ubwo yabitewe ni iki uwo mubyeyi gito?”

Njyewe-“Mama! Reka gushavuza ikibondo, ndabona disi atangiye kurira ahubwo mujyane kuryama!”

Mama yiyegamije Angela maze atangira kumuhoza, hashize akanya ajya kumuryamisha nanjye nzimya television njya kuryama.

Nkigera kuburiri nahise nshyirwayo nakangutse mu gitondo umva telephone isona, ndebye umpamagaye nsanga ni Bob ntangira kwibaza igitumye noneho yifashe akampamagara kandi nziko muri iyo minsi tudacana uwaka nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Bob-“Daddy! Ariko urashaka iki ku buzima bwanjye?”

Njyewe-“Iki se kandi noneho?”

Bob-“Umusore nkawe agira amagambo kweli?”

Njyewe-“Wakabimenye se nyine! Ubwo urumva amusore nkanjye yagira amagamo? Ewana aho bigeze noneho ukwiye ukuri niba usigaye umfata gutyo!”

Bob-“Ubwo se kuba wagiye ukabwira Sacha ko mubeshya nshaka kumurya umutima yamara kubyumva agahindukira akabimbwira byose ndetse akambwira ko hanze aha hari abanzi b’urukundo bikumariye iki? Ubu se ntusebye? Umu Djama wa foux gusa!”

Njyewe-“Ariko noneho waje uje! Ese ubundi nubwo atari njyewe wagiye kubwira Sacha uko kuri ikitari cyo ni ikihe?”

Bob-“Ntiwumva! Nawe uri mubangwanya? Buretse sha!”

Njyewe-“Bob! Uzatera uriya mwana w’umukobwa kwicuza ariko wowe uzicuza kabiri!”

Bob-“Iryo n’itiku! Nubundi abasore nkamwe barabambwiye! Reka nakureke uri kumarira amabuye! Niba warabuze umukobwa ugukunda wazagiye kuba umupadiri?”

Call end.

Namaze gukuraho telephone ndiyumvira ntangira gufata ishusho ya Gasongo nkayihuza na Bob, nakwibuka Danny noneho nkumva birenze ububi bubaho!

Ako kanya natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Ariko se koko nta nshuti nziza ikibaho? Ngaho nawe ndebera isi tubamo? Na Bob watubereye ikiraro cyo kuba ubu njye na Mama turyama tugasinzira ampinduke mbe umwanzi we wa mbere dupfa ukuri we arebesha andi maso?

Urabona ngo ndaba iciro ry’imigani ngo nabuze unkunda ra? Oya! Oya rwose ndabirambiwe nkwiye gushaka umpuza ngatanga amahoro nkareka kuba intandamyi, ariko se koko ndakunda nerekeza he?”

Nakomeje kwibaza byinshi ariko mbura igisubizo, nakomeje guhindukira hirya no hino hashize akanya numva,

Mama-“Daddy!”

Njyewe-“Karame Mama!”

Mama-“Ese ntabwo ubona ko bwakeye?”

Njyewe-“Yego Mama! Ndaje mbyuke ngende nari ndi gutekere…nako ndaje”

Ako kanya nahise mbyuka vuba vuba njya muri douche mvuyeyo nditunganya maze mfata inzira nerekeza ku kazi, ngezeyo ntangira akazi nkuko bisanzwe ariko uwo munsi nta bakiriya benshi nigeze mbona.

Bigeze mu masaha yo gutaha narakinze maze ninjira mu modoka ngo ntahe, nkinjira umuhanda ntekereza kugura akantu nashyira Angela niko guhagarara ahantu hari Alimentation, aho kandi hari muri quartier zo kwa Sacha.

Nkomara guparika navuyemo maze ngenda ngana muri Alimentation mo imbere ngezemo ntangira kubaza imigati amabombo mu gihe babimpa numva umuntu uvuze n’akajwi gato keza ngo,

We-“Mbega ibibombo biryoshye nkibisangiwe! Nanjye urampaho maze!”

Nahise mpindukira vuba vuba ako kanya mba mpuje amaso na Joy wari wambaye umupira mwiza w’ingofero n’igitenge nkuko bisanzwe, nkimubona numva ndikanze ako kanya mpita mvuga,

Njyewe-“Joy! Ni wowe?”

Joy-“Yego sha ni njyewe!”

Njyewe-“Wooow! Ngaho se sha ngwamo nshire impumu yari ingeze aha!

Joy-“Hhhhh! Koko se?”

Njyewe-“Wahora ni iki! Ahwiii!”

Joy yarampobeye ndamugumana koko numva ndaruhutse, maze ahita anyongorera gacye,

Joy-“Daddy! Ushize impumu se?”

Njyewe-“Oooh! Cyereka ngufite iminsi yose mu gituza cyanjye nibwo natuza! Naho ubu n’umunyuzo”

Hashize akanya gato maze turarekurana nitegereza Joy duhuje amaso nongera kubona ya ndoro yandebye nkumva mbaye undi wundi,

Njyewe-“Wooow! Nishimiye kongera kukubona Joy!”

Joy-“Oooh! Byiza cyane! Nari nziko utaramenya maze!”

Njyewe-“Ibaze nakuyobewe! Niyo naba mfutse amaso ukahanyura umutima wanjye wankirigita!”

Joy-“Arik osha washyira umuntu…nako reka ndimire! Ngoho nyibwirira, hano se ujya uhahahira? Cyangwa turaturanye nkaba ntabizi?”

Njyewe-“Ooh! Ubu nari ndimo ntaha nyuze hano nibuka ko nta kintu nshyiriye umwana ndavuga ngo reka mugurire umugati”

Joy-“Uuuh! Burya se ufite umwana?”

Njyewe-“Yego! Urabona ntabikwiye se?”

Joy-“Sha urabikwiye kandi cyane! Cyane ko uzi no kumwitaho!”

Njyewe-“Hhhhh! Rata ni gashiki kanjye nshyiriye!”

Joy-“Ooooh! Ese Maama! Maze nari ntangiye kwiga ukuntu nzanjya ngenda ndi imbere yawe!”

Njyewe-“Hhhh! Humura uzajye ugenda wemye impande yanjye!”

Joy-“Hhhh! Urakoze cyane! Nanjye nari nje kugura amata ngo nshyire Sacha! Yiriwe atameze neza!”

Njyewe-“Ooohlala! Yabaye iki se Sacha?”

Joy-“Sha! Hari umukobwa waje ejo azana amagambo ashaka kumwinjirira mu rukundo rwe na Bob barashwana ndetse cyane, kuva ejo rero ntabwo yari yasubira ku murongo”

Njyewe-“Oooohlala! Ubu se nkore iki koko?”

Joy-“Ndabibona uhise uhinduka, nugera mu rugo uze kumuhamagara umuvugishe kuko nsize aryamye!”

Njyewe-“Yoooh! Wakoze cyane gukomeza kumwitaho! Nanjye ndaza gushyiraho akanjye!”

Joy-“Yego sha! Ngaho ndinda ngure ubundi nsubire mu rugo!”

Joy yaratambutse maze agura amata aragaruka adutambukana intambwe ku yindi mbona ntako bisa, turakomeza tugeze imbere ndahagarara,

Njyewe-“Ariko Jo! Ko kuva nakumenya nsigaye ngira ibyishimo bidasanzwe? Niwowe ubintera cyangwa ni njyewe mbyitera?”

Joy-“Oooh! Koko se ntabwo ubeshya?”

Njyewe-“Oya ntabwo mbeshya Joy! Ni ukuri kose ungaragirana ibyishimo bituma umutima wanjye ufunguka, rimwe na rimwe ukumva ushaka ko winjira ukabona gutuza!”

Joy-“Uuuuh! Mana we! Ko numva ubwoba bunyishe se?”

Njyewe-“Humura Joy! Mbikubwiranye umutima utuje kandi uhora wirema buri uko ugutekereje”

Joy-“Daddy! Koko utambeshya ujya untekereza?”

Njyewe-“Joy! Biza buri kanya! Ntabwo nkibasha kuryama ntatekereje Joy ndetse ifoto yawe ihora ingaruka mu maso! Dore ndambuye ikiganza niba koko mbikwiye mfata maze dutambukane ingendo yawe, ntako bisa!”

Joy-“Mana wee! Daddy! Wambariye nkagenda koko?”

Njyewe-“Joy! Uhisemo kunsiga mu kwifuza koko?”

Joy-“Daddy! Ni ukuri ntabwo ngusize mu kwifuza, basi niba ari ukufata mu kiganza tugatambukana ngaho akira!”

Joy yamfashe ikiganza maze koko turatambukana numva ibintu byose ndabyibagiwe, narahindukiye duhuza amaso ngera kubona ya ndoro nziza maze tumenyurira rimwe ariko byo yari afite ubwoba.

Twateye intambwe dutera indi dukomeza kugenda twigiye imbere gato,

Njyewe-“Joy! Urabona dutambukanye gutya ubuzima bwacu bwose byaba bisa gute mu maso n’umutima byawe!”

Joy-“Daddy! Wambabariye koko!”

Njyewe-“Joy! Ni iki kiri kugutera kugira ubwoba? Humura mbwira ndifuza kugukiza umutima wahabye,

Joy! Uri umukobwa mwiza nifuza kugira hafi yanjye! Ndumva umutima ugenda ukabakaba ushaka uwuhumuriza gusa nta gushidikanya amaso yanjye awuyobora kuri wowe!”

Joy-“Yooh! Ubu se koko ubu nkore iki?”

Njyewe-“Joy! Tuza umutima ukuyobore! Ntacyo nifuza ko uvuga kitavuye ku mutima wawe utuje, ahubwo kuba nkwishira bivuze byinshi!”

Joy-“Daddy! Urakoze cyane! Ntawe utakwishimira kwishimirwa nawe! Nanjye ni ukuri umunsi nakubonye wambwiye amagambo menshi numvise bwa mbere, wanteye guseka biba gacye kuri njye, humura nanjye ntacyo nibagirwa wenda umunsi umwe nzamenya uwo uri muri njye!”

Njyewe-“Woooow!”

Ako kanya nitegereje Joy umukobwa mwiza mu buryo butangaje akarusho kakaba ubwitonzi n’umutuzo wamutamagaho maze numva ibineza neza binzamutsemo, naherutse mwitegereza nongera kwisanga Joy ari mu gituza cyanjye,

Joy-“Eeh! Daddy! Sha reka ngende!”

Njyewe-“Ooohlala! Joy! Wakoze cyane kundema ndetse ukantakira umutima nkaba ntahanye ibyishimo”

Joy-“Daddy! Nanjye ndumva umutima wanjye nako…”

Joy yahise ahinira aho maze ako kanya ahita ansezera yinjira mu gipangu nsigara mpagaze aho ako kanya nibwo nahise nibuka ko nibagiwe imodoka ndiseka nsubira inyuma niruka ninjira mu modoka nerekeza mu rugo.

Nagezeyo numva ndi mu bihe bidasanzwe ibintu Mama yahise abona atangira kumbaza icyo nabaye, aho kumusubiza ntangira kwisetsa ngize amahirwe yikomereza ibye ntiyakomeza kumbaza.

Nahise mpamagara Angela maze muha ibyo nari namuzaniye arishima cyane nanjye mbona ntako bisa, amaze kugenda mfata telephone ndeba numero za Sacha nkanda yes nshyira ku gutwi ahita yitaba vuba,

Sacha-“Hello Daddy!”

Njyewe-“Yes Hello! Bite se Sister wanjye!”

Sacha-“Wapi sha nta kigenda! Rosy aranze ambereye umutwaro! Noneho yaraye aje yambaye uruhu rw’intama ngo yewe aje kungira inama ngo Bob ntabwo ankunda! Ariko we!”

Njyewe-“Sacha! Nahuye na Joy mukanya yegerageje kumbwira, gusa ushatse Rosy wamutega amatwi ukamwumva kuko ashobora kuba yarabaye undi!”

Sacha-“Daddy! Uriya mukobwa sinzi iyo anshakaho, nako reka ibindi nzabyikorera”

Njyewe-“Oooohlala! Gusa ihangane nka musaza wawe ndahari, humura ntacyo uzaba”

Sacha-“yego sha! Nonese Joy wamuhaye iki ko mbona ari mu bihe bidasanzwe?”

Njyewe-“Koko se?”

Sacha-“Sha! Abaye akigera hano ngirango atangira gutitira, mubajije icyo abaye akajya ambwira ngo mureke”

Njyewe-“Ngo? Sacha! Joy abaye iki?”

Sacha-“Daddy! Ni ukuri nanjye ntabwo mbizi, ubu nabuze icyo nkora ni ukuri, nakomeje kumubaza maze n’akajwi gato arambwiye ngo mwari muri kumwe!”

Njyewe-“Nibyo twari turi kumwe, ubu se…”

Sacha-“Daddy! Umwana wacu umuhaye iki?”

Njyewe-“Ni ukuri Joy twaganiriye gusa, ntabwo twigeze dusangira, ndakubwiza ukuri Sacha! Ahubwo se ubu nkore iki ko ntaryama Joy ameze nabi?”

Sacha-“……………………………………..

Ejo ntuzacikwe na Episode ya 143

 

14 Comments

  • Yoooo bigenze bite birabe ibyuya

    • Hhhhhh ntacyo yabaye nakanyamuneza Gusa nuko yabuze uko abivuga

  • Mwaramutse umuseke kararyoshye cyane

    • Ahwiii kari karyoshye wee

  • Nge ndumva ntakidasanzwe buriya nuko abwiwe amagambo meza aracyayatekerezaho akumva ntago abikwiye bigatuma akomez kwishima

  • Joy banza yarahuye n’ihungabana mu rukundo rwose. kuko si ubwa mbere ahura n,ibihe bibi nk’ibi ngibi…. Reka dutegereze turebe pe.

  • Mama se nurukundo rubiteye cg sha ko nanjye ngize amatsiko ariko musigaye muduha gato cyane

  • wooow urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya daddy na joy! icyampa daddy akamuhoza ikimuteye kuremba, thx umuseke n’umwanditsi, ni kanini kandi kararyoshye.

  • Kararyoshye ariko ni byinshi, uziko mvuye remera nkagera nyabugogo nsoma we? thx umuseke muri abamararungu kandi dukuramo byinshi byiza, si ngaho Rosy ahindutse umwanzi wa sacha ngo nuko avuze ukuri? ahaaa! reka tubitege amaso

  • ! nc story! very interested! we love you umuseke and writer thx! see you

  • nanjye ndumva utuntu tunyiruka mu mubiri kubera Daddy na Joy!joy yafashwe tu!ikibatsi cyamukubise cya danger

  • njye byaranze kwiyandikisha

  • Joy arwaye maladie d’amour yewe namwe murabza.

  • ewana umuseke munyongerera ibyishimo muribibihe ntamukunzi mfite ndabona mwarambereye girlfriend kbsa hhhbb

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish