Digiqole ad

Episode 144: Joy acyemerera Daddy urukundo inkuru mbi ibatashyeho

 Episode 144: Joy acyemerera Daddy urukundo inkuru mbi ibatashyeho

Sacha-“Nonese ushaka kuza hano muri iri joro koko?”

Njyewe-“Sacha! Niba ari ibishoboka nabwo naza, Joy ntabwo yaremba ngo nanjye ndyame nsinzire!”

Sacha-“Ubu se koko Mana yanjye mbigire nte?”

Njyewe-“Sacha! Reka nze!”

Call end.

Ako kanya nahise nsohoka mu cyumba vuba vuba, ngeze muri salon nsanga Mama ari gutegura ameze we na Angela,

Njyewe-“Mama! Hari umuntu urebye ngiye kureba! Barantabaje kandi ngomba kujyayo uko byagenda kose!”

Mama-“Ayiwe! Uwo ninde se kandi? Arwariyr hehe se?”

Njyewe-“Mama! Ndaza kukubwira, ahubwo reka ngende!”

Mama-“Ubu se wabanje ugakoramo nibura ikiyiko kimwe ukabona ubugenda koko?”

Njyewe-“Mama! Nta kibazo igihe nzira ndarya! Ahubwo reka ngende!”

Mama-“Ahaa! Ngaho genda mwana wanjye mfashe iry’iburyo!”

Narasohotse ngeze hanze muzehe afungura vuba vuba mfata umuhanda nerekeza kwa Sacha! Mu nzira ngenda nagiye nibaza icyo Joy abaye ku buryo arembye tugitandukana.

Nagiye nibaza niba ari ishyaka gusa naba mufitiye mba ibyo aribyo byose atari gusa ahubwo haba harimo n’ikindi, nta kindi byasaga nacyo usibye urukundo rwakuraga n’ururabo ruturiye ivomero.

Mu kanya nkako guhumbya nari ngezeyo, mvuza ihoni umuzamu aza kureba uwo ariwe ngo abone kunkingurira angezeho,

We-“Bite Boss!”

Njyewe-“Ni byiza! Mwankingurira se ko nari nje nihuta ngo ndebe Joy urwaye?”

We-“Uuuuh! Joy? Wa mukobwa usigaye aba aha?”

Njyewe-“Yego!”

We-“Ninde uguhamagaye se ko mukanya maze kumukingurira ari muzima?”

Njyewe-“Mpamagawe na Sacha! Kandi ni nanjye twari turi kumwe mbere yuko aza hano!”

We-“Eeh! Injira ubwo nagira icyo aba ntabwo usohoka aha nawe urabyumva!”

Umuzamu yahise afungura igipangu ndinjira maze kuva mu modoka mba mboye Sacha aza ansanga yambaye imyenda yo kurarana bigaragara ko yari yiriwe aryamye, akingeraho arampobera mu kumwitegereza mbona koko isura ye isuherewe,

Sacha-“Daddy! Koko uhise uza?”

Njyewe-“Yego Sacha! Joy se ameze ate? Wowe se wabashije gutuza?”

Sacha-“Daddy! Karilu mu nzu! Ibindi ndaba nkubwira!”

Twarahindukiye dutambuka tujya mu nzu, tugeze muri salon turicara Sacha amaze kunyitegereza,

Sacha-“Daddy! Umwana w’abandi umukoze ibiki?”

Njyewe-“Sacha! Nanjye nicyo kinzanye aha! Niba wenda ari ijambo naba namubwiye rimukomerekeje ndi hano ngo musabe ambabarire”

Sacha-“Ahaa! Nonese ko yanze kumbwira, reka nsubire mu cyumba ndebe ko yakwemera akaza ukamusaba imbabazi”

Sacha yarahagurutse dnsigarana ibibazo uruhuri ntari mfitiye igisubizo, hashize akanya mbona agarutse wenyine,

Sacha-“Mana wee! Daddy! Noneho ntabwo ari kubasha no kuvuga, ndi kumuvugisha akandeba gusa!”

Njyewe-“Ngo? Ibi ni ibiki se kandi noneho? Sacha! Wanyemerera nkagera aho ari?”

Sacha-“Nta kibazo Daddy! Ngwino ni ukuri! Mana wee! Ubu se koko Joy abaye iki?”

Narahagurutse nkurikira Sacha aho yanyuraga maze duhinguka mu cyumba Joy yari aryamyemo, ndamwegera maze nkuraho agashuka yari yipfutse mu maso mbona mbona arasinziye, ngerageje kumuvugisha nyitansubiza,

Nicaye ku gatebe kari kari aho nkomeza kumwitegereza, Sacha ubwoba bwari bwa mutashye yabuze amajyo n’amahwemo hashize akanya twumva imodoka iparitse hanze,

Sacha-“Ayiwee! Mama aratashye! Ubu se koko ndamubwira ko Joy yabaye iki?”

Njyewe-“Sacha! Umubwize ukuri, nanjye ndi hano kandi ndi mu maboko yanyu, niba hari icyo nzira nditanga”

Sacha-“Mana wee!”

Sacha yahise asohoka nanjye nsigara aho, hashize akanya numva intambuko z’inkweto ako kanya mbona umuryango urafungutse mbona umubyeyi winjiye mpita mwibwira.

Mama Sacha akimbona yhise yikanga, ako kanya ndahaguruka ngo musuhuze maze ahita avuga,

Mama Sacha-“Uyu musore se yageze hano ate?”

Natangiye kureba hasi no kurya indimi mbura icyo mvuga mu gihe ngishaka icyo mvuga,

Sacha-“Mama! Uyu ni wa wundi nakubwiye, ni wa musore mfata nka musaza wanjye, mubwiye ko Joy ameze nabi aza yihuta ngo adutabare”

Mama Sacha umubyeyi utuje yahise ampereza ikiganza maze nanjye ndamwubaha birenze ibikenewe maze atangira kubaza Sacha uko byose byagenze, nawe amubwira byose ntacyo amukinze.

Amaze kumva byose,

Mama Sacha-“Sacha! Itegure tumujyane kwa Muganga, Joy ashobora kuba arembye! Umuntu utabasha no kuvuga? Mana yanjye wee!”

Sacha yirukanze ajya kwitegura nsigara aho nitegereza Joy hashize akanya baragaruka, bakihagera sinzi ukuntu yazamuye ukuboko Sacha yiruka amufata ako kanya ahita ahindukira duhuje amaso,

Joy-“Daddy!”

Njyewe-“Joy!”

Sacha-“Uuuh! Uziko avuze kandi byari byanze Mama?”

Mama Sacha-“Urabeshya Sacha! Koko se byari byanze cyangwa nuko yari yanze kukuvugisha ahubwo?”

Joy-“Oya! Ni ukuri byari byamunaniye kuvuga, uko iminota yashiraga ni nako yarushagaho kuremba!”

Mama Sacha yaratangaye cyane, maze ahita avuga,

Mama Sacha-“Mana yanjye! Ubu se bigenze gute? Reka mbe ngiye muraza kuba mumbiwira”

Twasigaye aho njye na Sacha ndetse na Joy nkomeza kumwitegereza nawe akomeza kundeba ariko ntacyo avuga, ako kanya ndahaguruka negera igitanda yari yicayeho we na Sacha, nicara impande yabo maze nitsa umutima mureba ntahumbya maze ndamubwira,

Njyewe-“Joy! Urumva umeze ute?”

Joy yakomeje kundeba ntiyagira icyo avuga muri ako kanya ntabwo nari kumenya icyo indoro yandebaga yari ihatse, mbonye akomeje kunyihorera ndongera ndamubwira,

Njyewe-“Joy! Maze gutandukana nawe ntabwo nari nzi ko umererwa gutya, nje niruka ntabaye ngo gufate ikiganza ndakwinginze mbabarira niba ari njye utumye umererwa nabi”

Joy yakomeje kunyitegereza ntacyo avuga Sacha bitangira kumuyobera hashize akanya arambwira,

Sacha-“Daddy! Uri musaza wanjye urabizi, ariko niba hari amagambo atari meza wabwiye Joy musabe imbabazi ndabizi ni umwana mwiza utakwimana imbabazi”

Njyewe-“Joy! Ndakwinginze mbabarira niba naba nakubwiye nabi, ibyo nakubwiye byose ni ibyifuzo umutima wabonye ko bikwiye ukabishyira imbere kandi urabizi ko urukundo rwuzuye umutima rutaha mu matwi y’uwavukiye gusenderezwa umunezero”

Sacha-“What? Daddy? Ibyo uvuga ni impamo?”

Njyewe-“Sacha! Uri umwihariko kuri njyewe, urabizi ko dufitanye isezerano rikomeye, ku bwawe namenye Joy ariko mumenya bidasanzwe bibyara urukundo ntacyekaga, Sacha! Joy ndamukunda, niba ashobora kunyumva nawe abyumve”

Sacha-“Oooh! My God! Daddy! Mbega byiza! Joy sha wakumvise Daddy?”

Njyewe-“Joy! Niba unyumva ndagukunda, uko nagusabye ikiganza ngo turerane intabwe aka kanya ngarutse kugusaba umutima, niba kandi nagukomerekeje nditanze ndambaraye imbere yawe, nubishaka unkubite akayabo ariko umbabarire”

Ako kanya Joy yarambuye ukuboko ngusanganiza abiri Sacha yigira ku ruhande ndamuhagurutsa turebana mu maso yubika umutwe mu gituza cyanjye atagira gutsikimba arira nanjye ndamukomeza ngo yumve ko impande zose agaragiwe,

Joy-“Mu buzima nabayemo nagize inshuti nke zo kwizerwa, barazaga bidateye kabiri bakagenda uko baje, abambwiraga ko bankunda iyo baburaga icyo bashaka bantaga aho kabiri gatatu ku mukobwa wirwanjyeho umutima wanjye usubira kuba igisenzegeri”

Twese-“Oooh! My God!”

Joy-“Daddy! Sacha! Kuba meze ntya ntabwo ari uko ntazi aho ibyiza biba, ahubwo nkuko nabikubwiye hari byinshi byari kuruta byose ntafite, ariko ntangiye kubona”

Sacha-“Wooow! Mbega byiza!”

Joy-“Daddy! Urakoze cyane kumbwira amagambo ntigeze mbwirwa nundi wese! Wakoze cyane kandi kwigana intambuko yanjye! Humura nanjye niganye iyawe kandi aho wanjyanye nari naniwe kuvayo iyo utaza kuhankura!”

Sacha-“Yuwiiii! Mana yanjye!”

Numvaga ayo magambo ya Joy nkagirango ni inzozi ndi kurota, ibyishimo byanyizingiyemo numva mbaye undi wundi Jaoy mba ndamuyoye ntangira kumuzengurutsa Sacha si ugukoma amashyi induru ayiha umunwa, mama we yaje asanga ibintu byakomeye aratangara atangira kubaza ibyo ari byo,

Mama Sacha-“Ibi ni ibiki se kandi muri iki cyumba?”

Sacha-“Mama! Urukundo wee!”

Mama Sacha-“Uuuuh! Ibyose kandi ni ibiki?”

Sacha-“Joy Yakunze! Wooow! Bro! Daddy na Joy mbega byiza wee!”

Mama Sacha byabaye nk’ibimucanga abura aho ahera satubaza ibyo ari byo, Joy wari wazenze amarira ku maso nanjye ndi ibyishimo byari byagize umugaragu twafatanye ibiganza maze Joy ahita avuga,

Joy-“Mama! Uyu Daddy! Namuhisemo ntamugereranyije n’abandi, kuva umunsi twahura natangiye kumva mpinduka umunsi ku munsi simenye ko nawe ari uko, amagambo yanganirije bwa mbere yansaniye umutima nongera kumva ikizere nabuze, Mama! Imbere yanyu ndamusaba nkomeje ngo niba koko ibyo ambwira ari ukuri ampe isezerano kuko ntifuza bya byishimo by’akanya gato byangije umutima wanjye”

Njyewe-“Joy! Ntabwo natinyuka guhagarara imbere y’umutima wawe, imbere y’umubyeyi umbyaye ndetse n’imbere yuwampaye ikizere akangira musaza we ngo mpamye ikinyoma, nkeneye urukundo nabuze, nkeneye bya byishimo bidafite ibibihiga kuri iyi si, byongeye kandi nkeneye kuguserukana nkakwereka Mama wambyaye maze nkagutuza aho uzatura ukaba iminsi yose utwenga, Joy!  Ndagukunda”

Mama Sacha yipfutse ku munwa Sacha we ibyishimo byari byamurenze maze kongera guhobera Sacha turasohoka tuva mu cyumba tujya muri salon nta cyanshimishije nko gucigatira Joy nitwa undi muntu impande ye,

Amasaha umwanzi w’ibihe yakomeje kwicuma antahisha atanziritse nsezera nsuherewe ariko ntahana ikibatsi cy’umunezero nifuzaga kugenda nkongeza hose nacaga.

Nafashe umuhanda nerekera mu rugo ngezeyo nsanga itara ryo muri salon rikiri kwaka, ninjiye nsanga Mama yasinziriye ndamwegera mukomaho,

Njyewe-“Mama! Koko sinakubwiye ngo ujye wiryamira ntuntegereze? Ngaho kanguka ujye kuryama dore naje!”

Mama-“Uuuh! Ko watinze se n’amashoro? Ese ko ndeba useka umwenyura? Ibi ni iki ra?”

Njyewe-“Mama! Ntushobora kumva ukuntu nishimye, ahubwo se ubu nako reka tujye kuryama nzakubwira ejo!”

Mama-“Oya se kandi winsegura amatsiko? Ubwo se urabona nageza ejo ngishyugumbwa Daddy! Mbwira yewe!”

Nikije umutima maze ngorora umuhogo mbwira Mama byose maze kumubwira mbona ahubwo arasuherewe,

Mama-“Nubwo wishimye ariko njyewe ntabwo nyuzwe mwana wanjye?”

Njyewe-“Uuuh! Ngo ntabwo wishimye? Kubera iki se Mama?”

Mama-“Erega wa wundi niwe wari ugukwiye! Uwo se…?”

Njyewe-“Ariko se Mama! Nakubwiye kenshi ko uriya mukobwa yagize amahitamo ye! Yarangije guhitamo nonese ubwo urumva azahitamo kabiri?”

Mama-“Ahaa! Nizereko uwo mukobwa ari ikirezi nka wawundi, nako ndakwizeye mwana wanjye amaso yawe areba rimwe nkuko So yarebaga!”

Narikirije maze tujya kuryama, nkigera ku buriri nahise mfata telephone yanjye mpindura byose, ikitwa ko cyakwerekana ibihe byiza nari ndimo cyabaye Joy, ibyo byose byerekanaga ko ari ishema ryanjye koko!

Namaze kumutaka amagambo umutima wari ufite, maze mwandikira message igira iti,

“Uyu niwo munsi nari ntegereje, niyo saha nari narabwiwe ko nzahindura amateka yanjye, Joy! Kugukunda ntabwo byansabye byinshi kuko burya urukundo ari urutanze agatego atari urwihishira kenshi ukarukabakaba ukarubura,

Joy! Uzankunde uko ndi, uzangaragire njyewe wa nyawe nanjye nziko nzemera gufara byose ku bwawe ngo ngusanire wa mutima mwiza utuje utera bucye, ndabizi nzawurema utere unsimbiza ubuzira gukwekera, Bone nuit! Je t’aime beacoup”

Send.

Namaze kohereza iyo message ndategereza hashize akanya gato numva telephone yanjye irasonnye nyifata vuba vuva mfungura ndombereje muri message, koko nsanga ni iya Joy yavugaga ngo,

Daddy! Humura ntabwo uri ku murongo, nakomeje kubaza kenshi umutima impamvu udakunda ariko uyu munsi wanyikirije, humura nzagira ubuzima bwawe bushya kandi nanjye nziko ngiye kuba undi kubwawe! Moi oussi Je t’aime!”

Nkimara gusoma iyo message namanuye telephone buhoro buhoro no mu gituza ngo baa! Nongeye gukanguka mu gitondo amanwa yakambye nongera kwibuka byose, ako kanya ndabyuka nihuta njya muri douche nkivayo numva umuntu uvugira muri salon nshyiramo agapantaro ngo njye kureba uwo ari we.

Nabaye nkigerayo ntungurwa n’umugabo ntari nzi, ahita ahaguruka aza ansanga ngo ampobere,

We-“Uraho musore?”

Njyewe-“Muraho namwe!”

We-“Eeh! Ubu se nako rwose ndabona ushaje?”

Njyewe-“Yego! Uko iminsi ishira havaho umwe niko ngenda nkura, ahubwo se ko tutabamenye?”

Mama-“Ariko se Daddy? Umuntu araho atari yashyika ngo aruhuke ugatangira kumubaza uwo ariwe?”

Njyewe-“Uuuh! Mama! Nawe se ntabweo umuzi?”

Uwo mugabo yahise ansha mu ijambo maze ahita avuga,

We-“Muhumure erega ndabibwira, nje hano kubw’ubutumwa mfite bukomeye kandi buzahora busimburana”

Njyewe-“Uuuh! Uti kubw’ubutumwa bukomeye? Buhe se kandi?”

We-“Tuza musore muto, nje aha mbashaka wowe na Mama wawe! Gusa ndakibaza niba koko uri Daddy Delic?”

Njyewe-“Inka yanjye! Uri nde se utuzi twe tukaba tutamuzi?”

Mama-“Mwana wa! Tuza erega uraza kumenya byose! Nanjye ndumva ibikoba binkutse!”

Tukiri aho angera yahise ahinguka aho,

Angela-“Hanze hari umuntu ubashaka cyane!”

Mama-“Wamubwiye se akaza ko tudaheje mwana wa?”

Angela-“Arambwiye ngo ari kwihuta cyane kandi arashaka Daddy!”

Njyewe-“Uuuh! Ubwo se owo unshaka cyane ninde kuburyo atagera hano mu rugo?”

Mama-“Genda yewe wasanga yifitiye isoni akaba aragira ngo umutinyure!”

Ako kanya Aangela yahise ajya imbere nanjye ndamukurikira dukata mu gikari tugeze ku irembo mba mbonye ni wa chauffeur wo kwa Sacha,

Njyewe-“Eeeh! Bro! Ni wowe?”

We-“Ni njyewe kabisa!”

Njyewe-“Nonese ko watinye kuza bite?”

We-“Ewana nari nabuze aho ninjirira gusa nanihutaga cyane!”

Njyewe-“Uuuh! Kuburyo se wagenda uticaye?”

We-“Wapi! Ahubwo se wakwambaye agashati tukanyaruka ko ushakwa cyane?”

Njyewe-“Eeeh! Ngo? Ninde unshaka cyane se?”

We-“Daddy! Nzanjye inkuru itari nziza!”

Njyewe-“Oya se kandi utambwira ko…”

We-“Oya ihangane byabaye kandi ntacyo twabikoraho”

Njyewe-“Ese ko utambwira? Habaye iki?”

We-“Urabona wa mukobwa mwiza cyane wibera hariya kwa Boss?”

Njyewe-“Eeeh! Joy yabaye iki?”

We-“Wapi man! Ngo umucecuru yari asigaranye yakundaga kubi yasezeye isi, ubu mu rugo ni amarira gusa ari nayo mpamvu bakuntumye ngo ubanguke uze utabare…………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 145 ejo mu gitondo

 

32 Comments

  • Yoooo Arimo gishegesha ntavura! pole Joy. Ese umuntu nazajya yishyuirirwa n’undi muzamubwirwa n’iki? Ewana Comment ndabona kuyohereza ari ikibazo

  • Yoooo ndababaye disi Joy agize umunezeto ibyago biba biraje Koko .uyumugabo nindese atumwe na Jule .uziko Jule ataphuye ….reka turebe amatsiko.com
    Thanks umuseke

  • Ahubwo se ko kuwa kane ari le29/6 ntimwibeshye ku matariki yo gutangira kwishyura? Ikindi ko mutatanze nimero azajya yoherezwaho? Courage banditsi bacu.

  • Mwaramutse museke wacu!!! Injury yanyu iradushimisha! Ubwo rero uko mutubwira kwishyura muzaduhe na number ya mobile money? Murakoze cyane.be blessed

  • Ooo my God Gusa Daddy ugize amahirwe Joy agiye kuza kuba i Kigali ngaho tabara vuba

  • Yooo mbega disi akaryoshye ntigahora mwitama joy agiye yakongera kugira umutima utuje nuko abuze uwo yakundaga disi. Aho ise wa daddy ntiyaba atarapfuye akaba ariwe uje bataramenya dusigaranye amatsiko kbs mugire umunsi mwiza umuseke turabakunda.

  • Turi tayari kwishyura rwose kuko kudasoma iyi nkuru ni ukunyagwa zigahera.
    Courage ku Umwanditsi

  • Mutwoherereze nimero tuzayoherezaho

  • Hello
    Nonese abadakoresha visa card bo bizagenda gute.wenda bafite izindi zitandukanye bakoresha

  • Bavandimwe nagirango mum fash kwiyandikisha njye byaranze burundu

    • buriya nikibazo cya username yawe yafashwe ongeraho imibare runaka urugero michel34

  • Kararyoshye we!!! Uyu mugabo azanye ubutumwa bwa jules Aracyariho disi.

  • uuuuh uwo mugabo uri kwa Daddy ni Jules ntabxo ya pfuye ise wa Daddy ninawe wabohereje ya macash Daddy yatagiranye business yewe naho Joy na komere kuva yiboneye Daddy rwose .thanks Museke kara ryose sana.

  • Thx ku museke, ni uburyohe ! Mutubwire abadakoresha visa card kdi bataba mu Rda uko tuzishyura !

  • Mwirambire!Gusa Nanje Nibaza Ko Vyanse Ko Mbananya Gusoma, Ese Inkuru Igeze Aho Daddy Yishura Sacha Ati Ndaha Ngo Musabe Ambabarire. Kwicinyereka Ko Ipfunze Episod Ibirangiye?

  • wooooooow! Byiza cyane! nc stry peeeee!

  • Mutubwire dutangire dukore paid tutazatonda umurongo

  • Mudusobanurire kare kubatari murwanda kdi badakoresha visa card,kuko ntudushaka guhomba inkuru nziza nkiyi irimo ubutumwa

    • Birimo ko mushobora kwifashisha Bank Transfer. Murakoze

  • murakoze cyane mbese nomero tuzajya twoherezaho amafaranga niyihe

  • Mbega!!!Joy humura ntabwo Imana yari gutuma umukecuru ataha ngo usigare wenyine,Daddy azaguhoza kandi urabikwiye nawe arabikwiye,Jules aracyariho ni ukuri!!!!mutubwire aho twishyurira ubu buryohe ntawabuhara!!!!mbega inyigisho mbega ngo turaryoherwa n’urukundo humm amarira y’ibyishimo!!!!

  • Yayaaa Joy komera nubwo ubuze umwe ariko ubonye undi. Dady azagutonesha ndabizi kdi azi gukunda. Uwo mugabo se azanye nkuru ki wa? Ariko mutubwire amakuru ya Betty na Mireille na Isaro. Ko batakibugwa role yabo yararangiye?Aliane na Bruno se bo bageze he? Muduhe amakuru

  • Ihangane Joy. Nubwo ubuze uwo wakundaga cyane ariko ubonye undi kdi Dady azagukunda cyane. Ariko mutubwire amakuru ya Betty Mireille na Isaro bakoranye na Nelson bite byabo. Mutubwira Aliane na Dorlene ariko abandi twababuriye irengero murakoze

  • yaaaarraaaah!!! ibyiza n’ibyago biragendana, joy na daddy bari batangiye ibyishimo none urupfu rwumukecuru rubisubije irudubi

    Thx umuseke, coup de chapeau ku mwanditsi
    ndabasaba niba bishoboka mushyireho uburyo ubwaribwo bwose bwatworohera kwishyura nka tigo cash, airtel money,……..

    Ndabakunda bikaze ndaga…

  • Haraho ntumvise neza ese kiriya 1000 kizaba ari inkuru kugeza irangiye cg burikwezi tuzajya tugitanga. Ntabwo mubisobanura neza

    • mutubwire abari ngaha hanze tudafise visa card tuzorungika amahera gute? muduhe amazina na fone tubone uko tuzoja turungika . murakoze turabakunda caneee.

  • Ndacyeka ahari 1000 ari kukwezi niba aribyo sinzi

  • Kubaba hanze twabanaga nibe twanjya tuyaha umuntu Uba Murwana akatwishyurira,Kuko bank transfer yanjya iduca ayaruta ayo twakohereza,turasaba nibe bikunda Ko mwaduhaye numero tukaziha uwatwishyurira aho,icyo cyari ikifuzo cyanjye, murakoze tuzashimishwa nigisubizo cyanyu

  • Kubaba hanze twabasaba
    aga nibe twanjya tuyaha umuntu Uba Mu Rwanda akatwishyurira,Kuko bank transfer yanjya iduca ayaruta ayo twakohereza,turasaba nibe bikunda Ko mwaduha numero tukaziha uwatwishyurira aho,icyo cyari ikifuzo cyanjye, murakoze tuzashimishwa nigisubizo cyanyu

  • Eliza abivuze neza abo hanze biratugoye kuko bank transfer yaduca menshi kuruta nicyo gihumbi, none muduha plz ubundi buryo butworohera ntiduhombe iyi nkuru. Cyangwa se koko tubahe numero number izajya itwishyurira aho mu Rwanda natwe ntiducikanwe. Murakoze kudufasha

    • Nta kibazo, tuzareba imbogamizi mufite n’uko zakemuka nibitangira. Murakoze

  • Mudusobanurire neza nkababa hanze yu Rwanda badakoresha izo cards muvuga kdi bari ready kwishura uko bazabigenza. Thank u

Comments are closed.

en_USEnglish