Digiqole ad

Pamela na Innocent bagiye gutora Perezida bwa mbere, ngo ntibazarota umunsi ugera…

 Pamela na Innocent bagiye gutora Perezida bwa mbere, ngo ntibazarota umunsi ugera…

Umutoni Pamela na Ndabunguye Innocent bafite imyaka 20 bombi. Amatora ya Perezida yo mu 2010 yabaye bafite imyaka 13, ubu ngo sibo bazarota umunsi wo gutora  ugeze, kuko ari  ubwa mbere bazaba bagiye gutora Perezida wa Repubulika. Binshimiye kuba ubu, bafite imyaka yo gutora mu Rwanda.

Ndabunguye Innocent, atuye mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yasoje kwiga amashuri yisumbuye ategereje gutangira Kaminuza.

Ndabunguye Innocent yiteguye kuzatora neza.
Ndabunguye Innocent yiteguye kuzatora neza.

Ndabunguye ugiye gutora Perezida bwa mbere, ngo yite gutora kandi ngo arumva ari amatora azagenda neza. Ati ″Twe nk’abantu tugiye gutora bwa mbere turumva tubishaka kandi tugomba gutora umuyobozi uhuye n’ibyo dushaka. Ndumva mbyiteguye neza, ahubwo ndumva narambiwe, umunsi w’amatora nugera, ni ukuzinduka kare, nkajya gutora umuyobozi, nicyo nzakora bwa mbere umunsi w’itora nyiri zina.″

Ndabunguye avuga ko umuntu uzatorwa ikintu amwitezeho mu myaka irindwi iri imbere, ari ugushimangira ibyo n’uwari uriho yagejeje ku Banyarwanda.

Yagize ati ″N’uwari uriho ibyo yatugejejeho ni byinshi cyane, akarusho twongeye kumutora akongera kutuyobora, turumva twagera kuri byinshi kuruta ibyo twari tugezeho″.

Mugenzi we Umutoni Pamela wanahataniye kuba Miss Rwanda 2017 ntibimukundire, yasoje amashuri yisumbuye, ubu akaba yitegura gutangira Kaminuza muri Nzeri 2017. Nawe ngo yiteguye amatora neza, ndetse yiteguye gutora umuntu cyangwase Perezida uzagirira akamaro Abanyarwanda, kandi ufite ibyo yakoze bigaragara.

Mu magambo ye ati ″Njyewe uwo nzatora ni uwo mfitiye ibimenyetso by’ibyo yakoze kandi ko azatuyobora neza, uwo rwose niteguye kumutora″.

Kuri Pamela, ngo amatora ya Perezida wa Repubulika ni ikintu gishyashya mu buzima bwe kandi ngo afite amatsiko yo kuzajya gutora Perezida.

Ati ″Sinzi ishusho y’uriya munsi uko nayivuga: icya mbere nzazinduka ngende ntore kuko ntekereza ko hazaba hari abantu benshi cyane, nzazinduka njye gutora kuko ibyangombwa byose narabibonye, hanyuma kandi ntore uko bikwiriye umuntu ufite aho azagezatugeza″.

Umutoni Pamela asaba urubyiruko kuzitabira amatora kandi rugatora neza.
Umutoni Pamela asaba urubyiruko kuzitabira amatora kandi rugatora neza.

 

Ngo ikintu yumva afitiye amashushyu, ni ukureba ukuntu batora Perezida kuko ari ubwa mbere azaba abibonye:  ″Maze ubu sinzi niba ari list (urutonde) batoreraho!″

Umutoni Pamela azatorera mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ari naho atuye. Akangurira kandi urubyiruko kuzitabira gahunda zose z’amatora.

Ati ″Bakwiye gutora bumva ko ari inyungu zabo kandi ari inyungu z’igihugu, kandi ko gutora Perezida ubikwiye, ufite icyo yamariye Abanyarwanda ari inyungu zabo kandi ari n’inyungu z’abandi Banyarwanda muri rusange. Bakwiriye gukunda igihugu, bakitabira na gahunda zose z’igihugu kuko ziba zishobora kubagirira akamaro cyangwa zishobora kugirira Abanyarwanda akamaro

Kimwe na Pamela na Innocent, hari abandi Banyarwanda barenga miliyoni 1.7 bazatora Perezida wa Repubulika bwa mbere.

Vénuste KAMANZI

 

9 Comments

  • Iyi nkumi nuyu musore barasekeje, harya ngo sibo bazarota umunsi ugeze? Gutora ni ikintu gisanzwe, nibamara gutera igikumwe ku ifoto yuwo batoye bazumvako nta kidasanzwe kibaye. Abenshi amatsiko yararangiye kuko final results nta banga rikirimo, without true challenges games become insipid or boring.

  • none hari aho baguhishe ibaze ikintu kuri we gishimishije ngo ni ugutora kandi wabona ari umushomeri aho gushakisha akazi

    gutora ni ikintu gisanzwe

  • Umuntu wese afite uburenganzira ku myumvire ye bipfa kuba bitabangamiye sosiyete Nyarwanda. Ikindi ibyo wowe uha agaciro sibyo undi aha agaciro, gutora kuri bo bifite agaciro kuko akazi uvuga ntabwo kamuraje ishinga ahubwo aritegura kujya muri kaminuza. Uriya Mukobwa nawe afite ibyo atekereza kurwe ruhande, ko yiyamamarije kuba Miss se wowe warabikoze, niba kandi utari umukobwa wari bujye no mu bindi nka Peace Maraton yo se wayigiyemo? Ibyiyumviro byabo wari ukwiye kubiha agaciro kuko mbona bitakubangamiye nahato, wowe niba uri umushomeri akazi gashake ariko kandi ndakeka no kuzindukira gutora bitabuza ugashaka kujya kugashaka

    • birambangamiye kubona hari abantu badatekereza uko bikwiye wowe iyo umuntu aha agaciro ikintu agakabya wumva mu myumvire nta kibazo afite?nonese kuba azajya muri kaminuza nubwo ntaniyo yavuze cyane ko atazirihira iyo Wenda bivuga ababyeyi be ariko reka tuvuge ko ari byo azajyayo noneho nareke abarangije kwiga bamuhe inama y’ikiruta ikindi natekereze uko aziga kuruta kuza kuvuga ku karubanda ikintu gisanzwe acyita ikintu cy’akataraboneka ubwo rero azajya abishyira kuri CV ye ngo yatoye Perezida mbega abanyabwenge dufite aba nibo HE ari gushishikariza kujya muri politiki n’iyi myumvire GUSA NDAKUBABARIYE KUKO WIVUGIYE KO UTARI WIGA REKA DUTEGEREZE NURANGIZA WENDA UZABA WAMENYE GUTONDEKA IBIKENEWE

  • ariko mwahereye kuki muhitamo aba ngo mubabaze ko mbona bafite ibitekerezo biciriritse cyangwa mwababeshyeye?

  • IIMWE MUMPAMVU NTAZATORA NIYI.IRYO TORA NEZA MUHORA MUTUBWIRA,,, MUBONA TURI ABANA? HARI AHANTU HAMWE NTAVUZE NATOREYE UBUSHIZE, UMUYOBOZI WUMUDUGUDU ARANGIJE AMFATA AKABOKO ANYEREKA AHO NSHYIRA IGIKUMWE! MUBYUKURI UWO YANYEREKAGA GUTORA,, MUBUSANZWE NIWE NASHAKAGA GUTORA GUSA UWO MUSAZA YAMBWIRIJE IBYONKORA NKAHO NDUMWANA NUMVA NZINUTSWE GUTORA! MUJYE MUGENDA MUTORE UZATORWA WESE NZATUZA ANYOBORE NTAKIBAZO.

  • Uko nukuri kbs umwiza uvuze neza ababishoboye bazajyeyo

  • Ariko jyewe umuntu antoreye twagerana kure. Ibaze niba ibyo umwiza avuze ari byo.Ibaze umukuru w’umudugudu kweli. Namwamagana amatora yashaka agahagarara. Ariko singable n’aba bana nanjye ndakurega imyaka 45 ariko gutora n’uyu munsi numva ari ikintu gikomeye. N’ubwo hatsinda uwo ntatoye ariko mba nagaraje icyo ntekereza. Bishobora kuba nta n’agaciro ijwi rimwe ryagira ariko iyo wabyishyizemo uba wujuje inshingano yo guhitamo uzakuyobora.

  • Hahahaha!sha abana b’ubu baratangaje,umenya rimwe na rimwe ubuzima bwiza bugabanya ubwenge,ngerageje gutekereza ku myaka 20yacu inshingano twabaga dufite n’ibitekerezo nsanga aba babiri bafite nk’imyaka 9 bigaragara ko H.E inzira ikiri ndende niba icyizere kiri muri aba.

Comments are closed.

en_USEnglish