Digiqole ad

Ikihishe inyuma y’umwanya wa Danny Nanone muri Guma Guma

 Ikihishe inyuma y’umwanya wa Danny Nanone muri Guma Guma

Danny Nanone ntiyishimiye umwanya yahawe. Abafana nabo ntibanyurwa.

Benshi mu bakurikiranye uko Danny Nanone yitwaye mu bitaramo bya Guma Guma byabereye mu ntara, baguye mu kantu ubwo yahamagarwaga ku mwanya wa 9 akurikiranye na Davis D wari umaze kuba uwa 10.

Danny Nanone ntiyishimiye umwanya yahawe. Abafana nabo ntibanyurwa.

Icyo gihe no hagati y’abahanzi batangiye kurebana ku maso bibaza ibitangiye kuba mu gihe Danny yari mu bahanzi bahabwaga amahirwe yo kuza mu myanya ya mbere.

TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys ari naryo ryegukanye iri rushanwa batangiye kongorerana. Ni nabo bafashe Danny Nanone baramwihanganisha kuri uwo mwanya yari amaze kubona.

Abantu bari aho bari bamaze kubona uko Danny yitwaye n’umwanya ahawe, batangiye kuvuza urusaku rwinshi bati “Muratwibye….muratwibye…!!!.

Icyo Danny Nanone yazize

Aimable Twahirwa wari uhagarariye akanama nkemurampaka kari karimo Tonzi na Lion Imanzi, avuga ko hari igitaramo yahanwemo ari nabyo byamugizeho ingaruka.

Ibyo bihano byatewe nuko yari yahisemo indirimbo ebyiri yagombaga kuririmba nkuko abandi bahanzi bose babikoraga, noneho yagera kuri stage agahita ahindura imwe muri izo ndirimbo.

Byatumye amanota y’icyo gitaramo yose ayatakaza. Gusa nyuma ngo habaye inama hagati y’abayobozi ba EAP, aba Judges n’abahanzi barabibabwira.

Amiable avuga ko uretse no kuba yarahanwe. Batunguwe cyane n’uburyo yari asanzwe yitwara mu yandi marushanwa byari bitandukanye n’uko yaje yiteguye iri.

Ati “Danny Nanone twabonye muri iri rushanwa si we dusanzwe tuzi cyangwa twari dusanzwe tumenyereye mu yandi marushanwa. Ashobora kuba yararijemo atiteguye cyangwa se yarisuzuguye kimwe muri ibyo”.

Yakomeje avuga ko hari abahanzi benshi batangiye gushyira imbaraga muri iri rushanwa ari uko iminsi yashize. Ari nabyo byabaye ku gutungurana ku myanya ya benshi itarakiriwe n’abafana.

Ntakirutimana Mudhathiru wiyise Danny Nanone mu muziki, yamenyekanye cyane nk’umuraperi ugira insubirajwi mu ndirimbo ze. Ndetse biranamuhira aba yamamaye atyo.

https://www.youtube.com/watch?v=jWPBa4MVnd0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish