Digiqole ad

Amafoto: Kagame ati “RPF si amabara…” Abanyamuryango bati “Tuyifite ku mutima”

 Amafoto: Kagame ati “RPF si amabara…” Abanyamuryango bati “Tuyifite ku mutima”

Amafoto: Kagame ati “RPF si umwambaro”. Abanyamuryango bati “Tuyifite ku mutima”

Umunsi wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 wari umunsi ukomeye ku banyamuryango ba RPF- Inkotanyi bari bwemeze uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 4 Kanama 2017 mu Rwanda. Kagame Paul ni we watowe nk’umukandida uzabahagararira.

Amafoto: Kagame ati “RPF si umwambaro”. Abanyamuryango bati “Tuyifite ku mutima”

Perezida Kagame Paul akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akimara gutorwa  yavuze ko abanyamuryango bagomba kurangwa n’ibikorwa aho kuba umwambaro gusa.

Ati “RPF-Inkotanyi si umwambaro, si ariya mabara y’umweru umutuku nn’ubururu…. RPF-Inkotanyi ni icyo dufite mu mutwe no ku mutima.”

Ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi umunsi wa gatandatu wari ubukwe kuri bo urebye uko bari bawambariye, n’agaciro Umuryango wa RPF- Inkotanyi wahaye uyu munsi ugatumira n’abashyitsi banyuranye kuza guhagararira ibihugu byabo (bitewe n’ubucuti buri hagati ya RPF-Inkotanyi n’amashyaka barimo).

Perezida Kagame yabwiye abagize RPF ko yagumyeho nk’uko babimusabye kugira ngo bakomeze guha igihugu ibyo gikeneye. Yavuze ko azatanga imbaraga ze zose nk’uko abikora ndetse ngo ashobora no kuzongera.

Yibutsa ko nta nzira ya bugufi ihari yo kugera ku iterambere.

Umuseke wabatoranyirije amafoto mutabonye  y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari barimbiye ibyo birori, n’abashyitsi batandukanye bari batumiwe.

Nta washidikanya ko Jeanette Kagame na Perezida Paul Kagame uyu munsi wari ubari ku mutima
Jay Polly, Senderi na Safi (Urban Boys) bari bakereye uyu munsi
Jay Polly, Senderi na Safi (Urban Boys) bari bakereye uyu munsi
Wari umunsi w'ibyishimo kandi muri iyi ngoro nshya ya RPF i Rusororo
Wari umunsi w’ibyishimo kandi muri iyi ngoro nshya ya RPF i Rusororo
Manzi James (Humble) wo muri Urban Boys nawe yari yabukereye
Manzi James (Humble) wo muri Urban Boys nawe yari yabukereye
Arajyana n'injyana
Arajyana n’injyana
Minisiritiri w'umuco na siporo Julienne Uwacu
Minisiritiri w’umuco na siporo Julienne Uwacu
Abatumirwa banyuranye, ubanza iburyo we yadodesheje foulard mu mabara y'iri shyaka
Abatumirwa banyuranye, ubanza iburyo we yadodesheje foulard mu mabara y’iri shyaka
Yari yarimbye mu mabara ya RFP-Inkotanyi
Yari yarimbye mu mabara ya RFP-Inkotanyi
Buri wese yahitaga abona ko umwambaro we udasanzwe
Buri wese yahitaga abona ko umwambaro we udasanzwe
Uwakabiri uvuye iburyo ni Dr Rose Mukankomeje wahoze ari umuyobozi wa REMA
Uwakabiri uvuye iburyo ni Dr Rose Mukankomeje wahoze ari umuyobozi wa REMA
Rucago Boniface mu bandi
Rucago Boniface mu bandi
Yavugaga ko uyu munsi ari umunsi ukomeye ku banyarwanda
Yavugaga ko uyu munsi ari umunsi ukomeye ku banyarwanda
Mme Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Mme Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Abashyitsi bari batumiwe harimo abahagarariye ibihugu bya U Bushinwa, Eritrea, Ethiopia, Uganda, Congo Brazzaville, Africa y’Epfo, Kenya, Tanzania, Angola na Djibouti n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Abatumiwe bavuye hanze barakurikirana mu mafoto nk’uko ruguru ibihugu byarondowe 

Uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda
Uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda
Francois Ngarambe ,Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi aha ikaze bamwe mu bashyitsi
Francois Ngarambe ,Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi aha ikaze bamwe mu bashyitsi
Minisitiri Kaboneka yicaranye n'abashyitsi
Minisitiri Kaboneka yicaranye n’abashyitsi
Senateri Tito Rutaremara abwira umwe mu bashyitsi ibyanditse ku gapapuro kateguwe
Senateri Tito Rutaremara abwira umwe mu bashyitsi ibyanditse ku gapapuro kateguwe

Hari bamwe mu bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, muri bo harimo abo imitwe yabo ya politiki yiyunze na RPF-Inkotanyi bakazamamaza Kagame Paul n’abandi bamutanzeho umukandida ariko imitwe yabo ya politiki itari muri coalition na RPF-Inkotanyi.

Hon Cheikh Musa Fazil Harerimana Umuyobozi w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI)
Hon Cheikh Musa Fazil Harerimana Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI)
Hon Donatille Mukabarisa umuyobozi w'ishyaka Parti Liberal (PL)
Hon Donatille Mukabarisa umuyobozi w’ishyaka Parti Liberal (PL)
Icyumba mberabyombi cy'ingoro ya RFP Inkotanyi
Icyumba mberabyombi cy’ingoro ya RFP Inkotanyi
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi hamwe na Dr Vincent Biruta bo mu ishyaka PSD bicaranye na Dr Pierre Damien Habumuremyi
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi hamwe na Dr Vincent Biruta bo mu ishyaka PSD bicaranye na Dr Pierre Damien Habumuremyi
Hon Senateri Bernard Makuza yicaranye na Prof Shyaka Anastase wa RGB
Hon Senateri Bernard Makuza yicaranye na Prof Shyaka Anastase wa RGB

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ngo ishyaka riri kubutegetsi muri Eritrea..Harya irya Yaya Jamey ryo natbwo bigeze kuritumira kimwe nirya Compaoré?

    • then what does it change? if so?

  • Mutindo urashaka kuvaza iki cyangwa kuvuga iki??

  • Ndiyo afande RPF sayo mabara !!!

    Jye rimba mu maraso mu misokoro mu magufa.

    Inyubgu ndifite ho …,ryansubije uburenganzira mu Rwanda rimpesha ishema mu mahanga riga amahirwe buri mu nyarwanda.

    1994 dukumo camp Kanombe aduyi yanteye icyuma ku musaya ni bindi bikomere nagiye ngira mu nzira twacaga mo inzara imbeho umunaniro ….,ariko uyu munsi nda nezerewe ku mutima kubwo kugira u Rwanda nki gihugu gakondo.

    Ubu ntuye Canada nteganya kugaruka gukorera igihugu cyajye vuba aha kandi nuyu munota bibaye ngobwa turi tayari kwitangira u Rwanda

    Rwanda itajegwa na sisi wa nyarwanda
    Viva afande wetu viva wana inchi wa Rwanda.

  • Prezida wacu agiye guca agahigo kari kananiye abamubanjirije. Kayibanda yakoze manda ebyiri, iya gatatu amaze guhindura itegeko nshinga iramuhagama, Habyarimana nawe aho atangirije amatora akora manda ebyiri iya gatatu iramuhagama. Ariko Prezida Kagame mu mwaka wa 2024 tuzaba turi kumwe turirimba insinzi n’iterambere.

    • Ubivuze neza ariko ibya 2024 byowabubiretse kuko nabandi niko bakekaga kandi werekanye neza ukuntu bose bibeshyaga.

    • Mwarimu ngushimiye analyse ukoze, niyo mpamvu nsaba ko duhagurukira rimwe mu gufasha Kagame wacu kugera ku imihigo yiyemeje kutugeraho

  • Nibyo rwose, Perezida Kagame abivuze neza. Ntabwo FPR ari ari iriya myenda iriho amabara y’umutuku, ubururu n’umuhondo. FPR ni imitekerereze, ni imyumvire, ni imyitwarire, ni ingengabitekerezo yubaka ubumwe bw’abanyarwanda, ni ukuubaha buri wese kandi ukamuha agaciro ke, ni ugushaka amahoro ya buri gihe.

    Hari bamwe mu banyamuryango usanga bikakaza, bigira ibihangange, bagakanga abantu, bakagendana amatelefoni arimo ikirango cya FPR kugira ngo abantu babarebe banabatinye, ariko mu by’ukuri abakora bene ibyo usanga ari ba bandi baba bashaka kwiyerekana nyamara mu by’ukuri wenda batazi na FPR icyo iricyo. Ushobora kuba utambaye ariya mabara nyamara FPR yawe uyihoza ku mutima. Ubundi ibikorwa nyabyo n’imitekerereze nyayo, n’imyitwarire nyayo nibyo byakagombye kuranga umunyamuryango wa FPR nyawe, kurusha uko yiyerekana ku isura no ku mwambaro.

    • Mudomo tuu ! Ni ne utikakaza, just tanga urugero rw’umuntu umwe nibura.

  • Nk’uko bakomeje kubivuga bati a banyarwanda bose burya bafana ikipe ya rayon sport n’ubwo baba bafite izindi bavugira, burya umunyarwanda wese aba ari umufana kandi umunyamuryango wa FPR.Mboneyeho gushimira abahoze ari abarwanashyaka ba MRND ko mwayobotse vuba umuryango wacu FPR.Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish