Digiqole ad

“The Show Room” Abakiriya n’abahanga imideri bongeye guhura

 “The Show Room” Abakiriya n’abahanga imideri bongeye guhura

Abahanga imideri n’abakiriya bahuye nanone

Kigali – Kuwa gatanu no kuri uyu wa gatandatu ahitwa Impact Hub mu Kiyovu abakora imideri bagera kuri 20 bo mu bihugu binyuranye bahuriye mu gikorwa kitwa “The Show Room” cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, maze bamurikira abakiriya imideri bakora.

Abahanga imideri n'abakiriya bahuye nanone
Abahanga imideri n’abakiriya bahuye nanone

An Buermans umubiligikazi yabwiye Umuseke ko yatekereje gutegura iki gikorwa kuko nawe yatumiwe mu Rwanda agahabwa amahirwe yo kumurika imideri ye.

Ati ” umwaka ushize natumiwe kuza mu Rwanda kumurika imyenda yanjye mpageze nza kugira igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanga imideli.”

Impamvu yamuteye ibi ngo ni uko yabonye ko bitoroshye kubona abahanga imideri mu Rwanda kuko usanga batari hamwe.

Ati “Nkigera hano byarangoye kubona abahanga imideri, washakaga no kugura ibyo bakora bikakugora. Naje kugira igitekerezo cyo kubahuriza hamwe mbiganiraza mugenzi wanjye Audrey  twiyemeza gutangiza iki gikorwa.”

Ikigamijwe ngo ni uguhuza abahanga imideri n’abakiriya kugira ngo babamurikire ibyo bakora kandi babamenye.

Josette Umurerwa umwe mu bahanga imideli, avuga ko kwitabira iki gikorwa byamufashije kungurana ibitekerezo n’abagenzi be bahuje umwuga.

Ati “uretse guhura n’abakiriya nungutse byinshi birimo guhura na bagenzi banjye duhuje umwuga, guhura n’abantu twakorana ‘Business’ , kuri njye sinavuga ko intego yari ukugurisha gusa kuko nagize amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye twunguranye ibitekerezo.”

Uyu muhanzi w’imyambaro avuga ko “ The show Room” ari inyigisho ku banyarwanda bahanga imideli.

Ati ” mu Rwanda tumaze kuba benshi bakora imyenda  kandi usanga twese dutatanye mbese tutaziranye cyane, kuri njye ntekereza ko hagiye hategurwa gahunda zimeze nk’iyi byafasha uruganda rw’imideli gukura cyane ndetse natwe abahanga imideli tukarushaho kumenyana cyane. ”

Kamanzi Paulin umwe mu bari bitabiriye, yavuze ko hari byinshi yungukiye muri ” The show Room”

Ati ” ni gake cyane uzasanga hateguwe ubundi buryo bwahuza umukiriya n’uhanga imideli , kuri njye iki gikorwa ni kiza cyane kuko kidufasha guhura n’abahanga imideli yaba abazwi n’abakizamuka.”

Umukiliya arareba umwenda yakunze ngo awugure
Umukiliya arareba umwenda yakunze ngo awugure
Bimwe mu byacuruzwaga
Bimwe mu byacuruzwaga
Ni umwanya mwiza wo guhura kw'abafite imideri bakora n'abakunzi bayo
Ni umwanya mwiza wo guhura kw’abafite imideri bakora n’abakunzi bayo

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish