Digiqole ad

Green P wari ufunze yarekuwe

 Green P wari ufunze yarekuwe

Rukundo Elia umuraperi uzwi ku izina rya Green P wari umaze iminsi afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe.

Green P wari ufunze yarekuwe

Uyu muraperi yaherukaga kugaragara mu gitaramo cya East African Party aririmbana na Bulldogg na The Ben indirimbo bise ‘Umunsi w’imperuka”.

Nyuma y’aho yanaje kugaragara mu bindi bitaramo bitandukanye The Ben yari arimo gukorera i Huye, Muhanga na Rubavu. Yaherukaga kugaragara ubwo.

Mu cyumweru gishize nibwo imwe mu nshuti ze za hafi zagejeje amakuru ku Umuseke avuga ko uyu muraperi amaze igihe afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubu andi makuru avuga ko ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 15 Kanama 2017 aribwo uyu muraperi yarekuwe ahita ajya mu rugo.

Ku murongo wa telephone uyu muraperi ntiyashoboye kubone ngo agire icyo avuga ku ifunga n’ifungurwa rye. Hopeson Dan umuvandimwe we avuga ko ameze neza nta kibazo kindi afite.

Green P ni umwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Ganz kimwe na Bulldogg, Fireman. Nyuma baza gushinga irindi bita ‘Stone Church’ risa n’iritarakomeje kubaho.

https://www.youtube.com/watch?v=D3bOM9XkQ48

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish