Digiqole ad

Jay Z na Béyonce bibarutse impanga

 Jay Z na Béyonce bibarutse impanga

Ivy Blue yakurikijwe impanga ku myaka itanu

Aya ni amakuru atangazwa n’ibinyamakuru birimo Us Weekly na People magazines. Ariko ba nyir’ubwite nta kintu barabivugaho.

Ivy Blue yakurikijwe impanga ku myaka itanu

Ibi binyamakuru bivuga ko ku wa kane tariki ya 15 Kamena 2017 aribwo Béyonce yajyanywe mu bitaro biri i Los Angeles bitaramenywa izina neza.

Icyo gihe ngo akaba yari aherekejwe na Jay Z ari kumwe n’imfura yabo Blue Ivy ubu umaze kugeza imyaka itanu (5) y’amavuko.

Us Weekly na People magazines bivuga ko bifite amakuru yizewe avuga ko Béyonce yamaze kwibaruka impanga. Ibi bakabikesha inshuti za hafi z’uyu muryango zabitangarijwe.

Indi gihamya ibi binyamakuru byakomeje kugenda bitangaza, ni amafoto y’abantu yafotowe bafite indabyo zanditseho B & J.

Ku itariki ya 07 Mutarama 2012 nibwo ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje ko Jay Z na Béyonce bibarutse imfura yabo. Biza kuba ukuri.

Nubwo uyu muryango utaremeza neza ayo makuru, abasanzwe bakurikirana iki kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahamya badashidakanya kuri ayo makuru.

Uyu muryango ntabwo ukunda gushyira hanze amasura y’abana babo iyo bakiri bato. Ibi kandi biri mu bifasha abana babo gushakishwa n’ibigo by’ubucuruzi kuba babyamamariza.

Beyonce yari agitangaza ko atwite impanga. Ivy Blue yamuhaga akarabyo k’ibyishimo kuri abo bana bagiye kumukurikizwa
Inshuti z’uyu muryango zafashwe amafoto zijyanye indabyo

UM– USEKE.RW

en_USEnglish