France: Hervé Berville ukomoka mu Rwanda yatorewe kuba Depite
Hervé Berville, umukandida w’ishyaka La République en Marche yaraye atorewe kuba intumwa ya rubanda mu guce ka Côtes-d’Armor. Yagize amajwi 64,17% ahigitse Didier Déru umukandida w’ishyaka ry’aba Républicains wagize amajwi 35,83 % nk’uko bivugwa na AFP.
Uyu musore Hervé Berville watowe yavukiye mu Rwanda ahava afite imyaka ine (4) ajyanwa mu Bufaransa kubera Jenoside yakorerwaga Abatutsi arerwa n’umuryango wamwakiriye w’ahitwa Pluduno muri Côtes-d’Armor.
Ntabwo byatunguranye cyane gutsinda kwe kuko yahabwaga amahirwe menshi imbere y’uwo bari bahanganye guhagararira aka gace ka Côtes-d’Armor.
Amatora y’Abadepite mu Bufaransa yaranzwe no kutitabirwa cyane kuri iki cyumweru.
Muri aka gace uyu musore yatorewemo, abantu 48,93% by’abiyandikishije nibo bitabiriye amatora.
Amatora y’Abadepite mu Bufaransa ejo yitabiriwe ku rwego rwo hasi cyane mu mateka, 35,33% gusa by’abiyandikishije gutora nibo batoye.
Muri aya matora, ishyaka rya La Republique en Marche rya Perezida Emmanuel Macron n’andi mashyaka yaryiyunzeho, niryo ryagize imyanya myinshi mu Nteko, ryabonye imyanya 351 mu myanya 577 iba mu Nteko y’Ubufaransa.
Yize Kaminuza mu bya Politiki mu mujyi wa Lille, ajya kwiga Masters muri London School of Economics ubu akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu.
UM– USEKE.RW
5 Comments
ko muri kubica hejuru,mwabivuze byose!!!
Ibiki “Bayavuge” we? Bitubwire!
Tubivuge dute ko bari kutunyonga !!
Bravo Hervé!
Ntimureba ahandi ko amatora aba mu micyo, naho mwenedata bamukuje ho igihugu cyose cyari kimuri inyuma. Ni mu gihe, iyo aza kuhaba ntabwo itegeko nshinga ryari guhinduka