Digiqole ad

Karaningufu w’Imyaka 70 arashishikariza Urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora

 Karaningufu w’Imyaka 70 arashishikariza Urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora

Aba yikoreye ibintu bimurusha imbaraga ku myaka ariho.

Gicumbi – Nubwo ari umusaza, Mahabane Anastase ku myaka 70 imirimo akora benshi mu rubyiruko ntibayitabira. Ngo kuva mu busore  bwe, ntiyigeze arangwa n’ubunebwe, yahingaga  imboga mu gishanga, akajya kurangura umunyu ku mupaka wa Gatuna akawuzana ku igare, ndetse akawufunga mu dushashi akawujyana ku isoko rya Byumba kuwucuruza.

Aba yikoreye ibintu bimurusha imbaraga ku myaka ariho.
Aba yikoreye ibintu bimurusha imbaraga ku myaka ariho.

Mahabane Anastase atuye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka kibari, mu Mudugudu wa Gacaca. Abayeho mu buzima bugoranye bwo kwikorera imizigo. Afite abana babiri, gusa yatandukanye n’umugore we.

Mahabane ubu abana n’umuhungu we ukora ibiraka bidahoraho ku buryo nawe ngo nta bushobozi afite bwo kumufasha kubaho, naho undi yabyaye we ngo yagiye gushakisha ubuzima mu mujyi.

Ku myaka mirongo irindwi, Mahabane akubwira ko atigeze asabiriza, ko ahubwo yiyemeza agakora uko ashoboye kugira ngo yibesheho. Mu kazi akora ko kwisuma imizigo ngo hari ubwo bamukorera ibimurusha imbaraga bikamugiraho ingaruka.

Aganira n’Umunyamakuru w’Umuseke, yagize ati “Mperutse guhabwa ikiraka n’umuntu ankorera umufuka wa Sima ndawutwara, gusa namaze icyumweru ndwaye ariko ndacyagerageza gushaka imibereho.”

Uyu mukarani ngufu w’umusaza avuga ko aka kazi ko kwisuma katamworohera, ariko ngo aho gusabiriza aremera akavunika.

Uyu musaza akenshi atwara imizigo ayikura ku isoko rya Byumba ayijyana mu Gasantire ka Yaramba, ahantu hari  urugendo rurerure cyane.

Nubwo akazi ke kaba katamworoheye yemeye gufata iminota micye aganira n'umunyamakuru wacu.
Nubwo akazi ke kaba katamworoheye yemeye gufata iminota micye aganira n’umunyamakuru wacu.

Mahabane avuga ko nubwo ashaje mu Mudugudu atuyemo wa Gacaca baherutse kwandika abasaza bagomba gufashwa, we ntashyirwe ku rutonde nyamara ngo hari n’abo aruta barushyizweho.

Ati “Nta bushobozi mfite usibye akarima kari ku rugo iwanjye, nako ngerageza kugahinga. Abaturage bansabiye gushyirwa ku rutonde rw’abasaza bagomba gufashwa, umuyobozi w’umudugudu yanga kunshyiraho birambabaza.”

Uyu musaza avuga ko uretse gahunda y’ubufasha bugenerwa abaturage, ngo n’izindi gahunda z’ubudehe na Gir’inka nazo ngo ntiziramugeraho.

Ati “Kuko maze gusaza abayobozi bampaye n’intama yabasha guhindura imibereho yanjye, dore ko no kuyorora bitagoranye.”

 

Muzehe Mahabane  agasaba urubyiruko kwitabira imirimo bagakora kuko iyo aba atarabanje kujya ahinga imboga n’imbuto mu kazi kari kamutunze cyera, ubu ngo yari kuba adafite n’inzu atahamo.

Ati “Nibakore aho kujya birirwa ku muhanda, dore ko abenshi usanga batunzwe n’ubujura bwo kwiba imyaka y’abandi mu murima, kandi bakarara mu biraro bakiri batoya.”

Uyu musaza agaya cyane urubyiruko rutitabira imirimo kandi rufite imbaraga zo gukora imirimo itandukanye bakibeshaho aho kwishora mu bujura n’ibiyobyabwenge. Akavuga ko ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zo kurucishaho akanyafu rugahaguruka rugakora.

Ni akazi akora buri munsi kugira ngo abeho.
Ni akazi akora buri munsi kugira ngo abeho.
Aturuka Byumba yerekeza ahitwa Kibari.
Aturuka Byumba yerekeza ahitwa Kibari.

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

8 Comments

  • Iki nicyo kigaragaza capitalism ya kinyamaswa aho abakire bakomeza kubaka imiturirwa naho abakene bicira isazi mujisho!!!!

  • Abasaza nka bariya ahandi barahembwa kabone niyo baba batarigeze biteganyiriza muri securité sociale kuko nta mushahara bigeze bakorera. Byonyine muri Afrique kugeza kuri iriya myaka ni kubera ko hari byinshi wanyuzemo ndetse wirinze nka za Sida, urumva ko kumukorera Kg 50 z’umufuka wa ciment ngo ubonye umukarani harimo n’agasuzuguro, ubwo se ari papa wawe wamwikoreza biriya biro ku rugendo rutari rugufi?None se amajyambere tuvuga ari he niba ugura umufuka wa ciment ukabura camionnette yo kuwutwara?

  • ko mbona ashishikariza abantu gupfira mu bukene niba yarabitangiye nawe ari umusore akaba asaziye mu bukene arumva ariyo nzira yarangira abandi?

    • Musaza Mahabane,njye ndamwemera cyane kuko ari nyangamugayo benshi bakwigiraho.Kubona umusaza nkuyo uri mu mwaka 70, atahisemo kujya mu muhanda ngo asabirize,ahitamo gukora imirimo ivunanye,irenze imparaga afite kugirango abone ikimutunga!Burya abiga bose siko batsinda,kandi abakora bose siko bagira amahirwe yo gutunga.Anastase yerekanye uwariye n’ikiri muriwe.Isomo aduhaye:dukwiye kuba inyangamugayo,tukarya ibyo dukoreye uko bimeze kwose.Kudakora niyo ntangiriro yibibi byinshi cyanacyane iyo ari urubyiruko.Ubuyobozi bwari bukwiye kureba abasaza nkabo binyankamugayo bagafashwa mubyobateza imbere,kugirango impanuro batanga zibyare umusaruro.”WORK HARD UNTIL IT PAINS YOU,BECA– USE POVERTY PAINS MORE”Komera musaza,umukene n’uwapfuye izere ejo heza.

  • yewe murekere aho kuko Leta ikwiriye gufasha umuntu nk’uyu naho kuvuga ngo arashishikariza abantu gukora mwabivuga nawe yariteje imbere kuko ntibifashe gushishikariza abantu gukora nawe uri umukene.
    Kagabo we nta majyambere ahari!!! hari abakire n’abakene.

  • Harakabaho internet yahaye abantu bose ijambo, itibagiwe na des idiots.

  • Leta nimufashe imuhe amafaranga yagenewe abasaza n’ibimuga yo muri VIUP.

  • Ariko nkumuyobozi waho atuye koko yumva nta soni? Koko umuntu nkuwo ukamwima ubufasha buhari kandi ari uburenganzira bwe? ariko se abayobozi bo hejuru bo bategera abaturage ngo bababaze uko babayeho, imishinga yabo bashinze bashingira kuki bavuga ko hari intambwe yateye( implemetation, monitoring and evaluation)= results? nukuri birababaje. twige kubahana, twubahe ikiremwamuntu kuko twese tujya hamwe( twese tuzapfa).

Comments are closed.

en_USEnglish