Digiqole ad

Umwari Doreen yize “Education” muri Kaminuza, ariko yahisemo guhanga imideli

 Umwari Doreen yize “Education” muri Kaminuza, ariko yahisemo guhanga imideli

Doreen Umwari uhanga imideli

Doreen Umwari afite inzu y’imideli “D’ZOYAH Kreations”, avuga ko yirengagije “Education” yari yarize muri Kaminuza, agakurikira umuhamagaro yiyumvagamo wo guhanga imideli.

Doreen Umwari uhanga imideli

Umwari yabwiye Umuseke ko yatangiye gukunda ibyo guhanga imideli akiri umwana, ubu akaba ari byo bimutunze.

Ati “Kuva nkiri umwana nakundaga umukasi cyane, ndibuka ko na mama yahoraga ambaza impamvu nkunda gukata cyane. Ariko ku buryo bw’akazi nabitangiye neza mu 2015.”

Yemeza ko imyenda ye iba ikoze mu gitenge kitavangiye, akavuga ko yahisemo gukoresha icyo gitambaro kuko gikubiyemo ishusho ya Africa.

Mbere yo gutangira guhanga imideli yabanje kugurisha imyenda yabaga yaranguye i Burayi. Agira ati “Ubundi nize Education (Uburezi) muri Kaminuza ariko narabiretse, ubu nsigaye ndi muri ‘fashion’. Ntaraza no muri ibi byo gukora imyenda nabanje gucuruza imyenda nabaga navanye i Burayi, nza gusanga bidakwiye mpitamo gukora ‘designing’.”

Umwari avuga ko ngo agitangira umukiliya wa mbere yabonye yari uwo mu muryango we.

Ati “Umukiliya wa mbere nabonye yari mubyara wanjye uba muri America, yari agiye gukora ubukwe ansaba ko mukorera umwambaro azaba yambaye kuri uwo munsi, imyambaro namukorye yamfunguriye amarembo impa kubona isoko ryagutse ryo muri America.”

Uretse kuba isoko rinini rye riherereye  muri Uganda, America no mu Bwongereza ngo ntibimubuza guhura n’imbogamizi zitandukanye.

Agira ati “Mu by’ukuri nibwo nkitangira, nta myaka myinshi maze muri uyu mwuga, imbogamizi za mbere nahuye nazo ni isoko ry’abahaha imyenda ikozwe mu bitenge kuko mu Rwanda ntabwo ari benshi cyane. Icya kabiri hari abo naje nsanga muri uyu mwuga kandi bamaze kugera kure, urumva no kubaka ikizere mubakiliya banjye na byo byari imbogamizi ikomeye.”

Umwari avuga ko hari ibihe by’ingenzi yagiriye muri uyu mwuga adateze kwibagirwa.

Ati “Umukiliya ntazibagirwa ni Umunyamerika kazi twahuriye San Fransisco, muri Rwanda Day, icyo gihe haje n’undi mugabo bose banguriye imyenda ku mafaranga menshi cyane ugereranyije n’ayo nsanzwe ncururizaho.”

Mu minsi yavuba arateganya gufungura iduka muri Kigali Height cyangwa mu yindi nyubako ifite umwihariko kuko ngo ari kureba cyane ku isoko ry’abahahira mu masoko nk’ayo akomeye.

Doreen yambaye umwamabaro we yakoze mu gitenge
Imyenda Doreen akora
Uyu mwambaro ni uwahimbwe na Doreen
Bene aya makote ni amwe mu akorwa na Doreen
Doreen akora furari mu bitenge

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish