Digiqole ad

Abakiliya n’abahanga imideli bagiye kongera guhuzwa na “Pop-up shop”

 Abakiliya n’abahanga imideli bagiye kongera guhuzwa na “Pop-up shop”

Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya kabiri

Ku nshuro ya kabiri ‘Kigali fashion week’ igiye kongera guhuriza hamwe abakiliya n’abahanga imideli mu gikorwa bise ‘Pop-up shop’ , igikorwa nk’iki baherukaga kugitegura umwaka ushize.

Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya kabiri

Daniel Ndayishimiye umwe mu bari gutegura iki gikorwa yabwiye Umuseke ko giteganyijwe ku wa 21 – 23 Nyakanga 2017, ku Ubumwe Granda Hotel, nijoro.

Ndayishimiye avuga ko batekereje gutegura iki gikorwa bivuye ku busabe bw’abitabira imurikamideli rya ‘Kigali fashion week’.

Ati “Buri uko dusoje imurikamideli ryacu, ababa bitabiriye bakunze kutubaza aho bakura imyenda iba yamuritswemo, nyuma yo kwakira ubusabe bwa benshi twahisemo gutegura iki  gikorwa ngo tubafashe guhaha no kuganira imbona nkubone n’abahanga iyo mideli.”

Avuga ko kuri iyi ni inshuro bizaba ari ubwa kabiri  bategura iki gikorwa, icy’ubushize cyabaye mu mwaka wa 2016.

Akomeza avuga ko muri “Pop-up shop” hazaba harimo abahanga imideli n’abatunganya ubwiza bw’imbere mu nzu ibizwi nka “Interial design”.

Ikigamijwe ngo ni uguhuza abahanga imideri, abatunganya ubwiza bw’imbere mu nzu  n’abakiliya kugira ngo babamurikire ibyo bakora kandi babamenye.

Muri “pop-up shop” hateganyijwe abahanga imideli bo mu Rwanda n’abazava hanze barimo Rupari Designs wo mu Rwanda, Ikwize wo mu Rwanda, Fatia Creations wo muri Ghana, Hakym Reagan wo mu Rwanda, Umva Branda wo mu Rwanda, Jo’Camana wo mu Bubiligi, Liputa Creations wo Muri DRC, Estherlamia Designs wo muri Nigeria, Inkanda fashion house wo mu Rwanda, Tbasamu Jewerlies wo mu Bwongereza, Turusso Design wo muri Sweden na  Kente Christa wo muri Uganda.

Iri murikamideli rya Kigali fashion week ryatangiye kuva mu 2011 no muri uyu mwaka riheruka kuba kuwa 27 Gicurasi 2017. Uretse kuba rihuriza hamwe abahanga imideli n’abamurika imideli, hari n’abakuramo gukomereza amashuri yabo hanze.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi ndabikunze rwose, bajye bamenyesha kare abantu bitegure kuzajya kwihera ijisho no kumenya aho ibyiza bibarizwa.
    Inkanda keep it up

Comments are closed.

en_USEnglish