Digiqole ad

Wari wumva mvuga ngo u Rwanda ntabwo rwabaho rudafite Kagame?

 Wari wumva mvuga ngo u Rwanda ntabwo rwabaho rudafite Kagame?

Perezida Kagame avuga ko atigeze avuga ko u Rwanda rutabaho rutamufite

*”Kagame azakora ibyo ashobora gukora igihe azaba adahari hazaba abandi”
*Avuga ko ‘Competition’ mu matora yatangiye kera…

Nyuma yo gushyikiriza Kandidatire ye Komisiyo y’igihugu cy’Amatora, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zinyuranye ziganje cyane ku kazi ke ka buri  munsi nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuruta ibijyanye no kwiyamamaza kwe. 

Perezida Kagame avuga ko atigeze avuga ko u Rwanda rutabaho rutamufite
Perezida Kagame avuga ko atigeze avuga ko u Rwanda rutabaho rutamufite

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yongeye kugaruka ku gukangurira urubyiruko kwitabira Politike, avuga ko ntaho wayihungira kuko iza mu rwego urwo ar irwo rwose waba urimo.

Ati “Ntabwo wavuga ngo nzakora ibyanjye ku giti cyane bidafite aho bihuriye na Politike. Politike iri buri hamwe, ahubwo ibyiza ni uko uyinjiramo ukagira icyo uyikoramo. Ahubwo mutangire kureba uko muyinjiramo, gusa simbabwira ngo gute, njye icyo nakora ni ukubakangurira kwinjira muri Politike gusa kandi muri Politike nziza.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko niba rubona nta mpamvu yo kujya muri Politike, ngo bakwiye gushaka icyo cyiza muri Politike cyangwa bakagihanga.

Yasabye urubyiruko kudahora rwitwaza ko ntacyo rwakora kuko nta kindi bisa cyakozwe mbere.

Ati “Ibyo tugomba kubirenga tugakora ibiri ngombwa. Kuba umuyobozi ugomba kureka kumva ko hari umuntu igihe cyose, ahantu runaka ufite icyo akugomba.”

Yanabajijwe ku mpinduka yagejeje kubakuru b’ibihugu muri Mutarama 2017, zikubiyemo imirongo migari yo guhindura imikorere y’umuryango wa Africa yunze Ubumwe, avuga ko ibisigaye bireba cyane ibihugu, we ngo ubu asigaye ameze nk’umusifuzi mu kibuga ugomba gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa rya ziriya mpinduka rigenda.

Yabajijwe icyo avuga ko ku banyarwanda bakunze kuvuga ko ntw wundi mukuru w’igihugu ukwiye u Rwanda atari we.

Perezida Kagame wavuze ko iki kibazo gikwiye kubazwa abavuga ibi, yagize ati “Ukwiye kubaza aba bantu bavuga ko ibintu bidashobora gukomezahatari Kagame, ntabwo ndi mu babivuga…

Njye wari wumva mvuga ngo u Rwanda ntabwo rwabaho rudafite Kagame? Nta na rimwe byigeze binturukamo, wabibajije abo babivuga, abo muganira uzabibabaze naho njye urandenganya, ndajya gusubiriza abagira ikiganiro ntagiramo uruhare?”

Umukuru w’Igihugu wakomezaga avuga ku gihe azaba atari mu buzima, yavuze ko icyo gihe kizabaho koko ariko ko ibyo akora bizakorwa n’abandi.

Ati “Kagame ighe azaba ariho cyangwa atakiriho ni ibintu bisanzwe, buri wese arabizi ariko abavuga ngo u Rwanda ntirwabaho hatari Kagame njye ntabwo mbarimo, ntabwo njye mbizi,…

Kagame azakora ibyo ashobora gukora igihe ariho mu gihe afite izo nshingano, igihe azaba atariho hazaba hari abandi bakore ibyo bashobora gukora bishobora kuba bisumba ibya Kagame cyangwa bishobora kuba bitandukanye.”

 

Nyuma yo gutanga kandidatire ari uwa 6, Kagame ati “Competition yaratangiye”

Perezida Kagame yazanye Kandidatire nyuma y’uko Abanyarwanda bagaragaje ko bakimukeneye mu zindi manda dore ko Itegeko Nshinga ryagenderwagaho ubwo yatorwaga muri 2010 ryamwemereraga manda ebyiri (iyi ari gusoza).

Iri tegeko nshinga ryaje guhinduka ndetse iki kifuzo kigashimangirwa mu matora ya Referendum yo kwemeza iri tegeko Nshinga (tugenderaho uyu munsi) ryakuyeho izi nzitizi zashoboraga gutuma Kagame atiyamamaza muri aya matora.

Perezida Kagame yabajijwe ku myumvire ya bamwe mu batanze iki kifuzo bavuye mu matora ya Referendum bavuga ko bamaze gutora Kagame.

Kagame watanze kandidatire ari uwa gatandatu bifuza kuzahatana muri aya matora, avuga ko ihangana ryatangiye ubwo Abanyarwanda bagaragazaga iki kifuzo.

Ati “Competition (ihangana) ijyana n’ihitamo, buriya abantu bajya gukora biriya (gusaba Inteko guhindura Itegeko Nshinga) buriya na byo ni competition, ibyatumye Referendum iba ni competition,…Abantu bajya gutora muri referendum ni competition kuko baba batora hagati yo guhitamo.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyavuye mu matora ya Referendum bikwiye kugaragaza ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu. Ati “Tugiye gutora Referendum, buriya w’ibizavamo bikwereka[…] niba hari umuntu watekerezaga ko bikwiye kuba ukundi ntabwo azajya muri uriya mubare bitirira icyavuye mu batowe.”

Umukuru w’igihugu avuga ko n’aya matora azatangira kuwa 03 Kanama na yo ari bimwe mu bigize ihangana (Competition), akavuga ko iri hangana rifite umwihariko kuko ryatangiye kera abantu batabasha kumenya ko ari ryo.

Ati “Na byo ni bwa budasa bw’u Rwanda, hari n’ahandi bizaba cyangwa bishobora kuba bitewe na ho n’ubudasa bwabo.”

Perezida Kagame yizeza Abanyarwanda ko mu bikorwa byo kwiyamamaza azagera mu bice bishoboka byose by’igihugu.

Ati “Icyo nabasezeranya ni uko benshi cyangwa bose tuzabageraho, wenda ntituzagera muri buri rugo rwa buri munyarwanda ariko buri karere ahenshi tuzahagera.”

Kagame yaganiriye n'Abanyamakuru
Kagame yaganiriye n’Abanyamakuru mu cyumba cy’inama cyo kuri Komisiyo y’amatora
Avuye gutanga Kandidatire yahize agirana ikiganiro n'Abanyamakuru
Avuye gutanga Kandidatire yahise agirana ikiganiro n’Abanyamakuru
Umunyabanga mukuru wa RPF, Ngarambe na Minisitiri Musoni bitabiriye iki kiganiro Perezida yagiranye n'Itangazamakuru
Umunyabanga mukuru wa RPF, Ngarambe na Minisitiri Musoni bitabiriye iki kiganiro Perezida yagiranye n’Itangazamakuru

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

48 Comments

  • SIBYO SE BARABURA KUMUBAZA IBANGA AKORESHA NGO ABATURAGE TUMUKUNDE BAKAMUBAZA IBITARABA

    MUZEHE WACU OYEEEEEEEEEEEE

  • Nyamara uyu Musaza ashatse yaruhuka, akareka Diane Shima Cyangwa Mushikiwabo bakatuyobora. Uzi guhera muri 1990 mundaki urwanira igihugu kugeza muri 2017? none ngo indi myaka 7? Akazi k’umukuru w’igihugu karavuna cyane, ni stress za buri munsi kongeraho n’ingendo zitarangira. Njye ndumva umwanya wari uyu wo kuruhuka nawe akarya kubyiza yavunikiye atuje. Sinzi niba message yanjye imugeraho. Murakoze.

    • Ariko ibyawe biroroshye: ushobora kwigira mu rugo kwa Diane akakuyobora! Izo mpuhwe ufitiye Muzehe ngo aravunika akwiye kuruhuka ….hhhhh

    • @Gashugi,

      Nyamara ngewe nk’umuntu uryama nkerekwa nabonye umunsi Kagame azava kubuyobozi muzamwifuza ko agaruka mutakimubonye, umbwire nkuhe ibimenyetso niba ubishaka.

      • Nshimiyimana, iyo umuntu avuye ku butegetsi ntabone umusimbura ukora nk’ibyo yakoraga cyangwa ngo arenzeho, igihugu ntigikomeze kugira umutekano, biba ari ikimenyetso simusiga cy’uko icyo gihugu kiba kitayobowe neza. Nta muyobozi mwiza uva ku butegetsi ngo akurikirwe n’akavuyo cyangwa n’imivu y’amaraso. Witega iminsi abanyarwanda bahamya ko Kagame ari umuyobozi mwiza.

        • @Mpfumu,

          Soma message yanjye neza ntaho nigeze mvuga ko HE Kagame atari umuyobozi mwiza soma neza kabisa, ngewe ubikubwira nzi neza aho yankuye, naho icyo nemera kandi nasubiramo nuko Kagame agicyenewe imyaka myinshi iri imbere yo kuyobora abanyarwanda.

  • President wacu mukundira ibisubizo atanga kweli , ni umuhanga sindabona , niyo mpamvu abanyarwanda tumukunda cyane , tuzamutora twongere tumutongere Rudasumbwa

  • rudasumbwa wacu mukunda cyane rwose, abanyarwanda tuzi uwo twahisemo nukuri , ibisubzo nkibi biranyura cyane

  • Ntaravuga ko u Rwanda rutabaho rudafite Kagame, ariko abamucyeza nibyo bahora bamusubiriramo. Na bya biseke nicyo byavugaga.

    • Nobe se ibyo abamucyeza bamuvuga we biramureba cyangwa nibo ubwabo bireba. Ngo bya Biseke nicyo byavugaga aka ni akumiro, uri Barafindura se?

  • i like so much the answers of our President, he is so intelligent and wise, Rwandans knows really to choose when it comes to leaders , Paul Kagame is the one worth leading the country

    • That’s not intelligence bruh, it is called hypocrisy in its pure form. You guys are blind to the fullest

      • a blind is u who sees in other blindness, it reflects who you are , the Rwandans made their choice and you’re just here murmuring (and you’re calling it analysis)

        • thank you @sam

      • Really! maybe a clear vision makes you blind that’s why you see nothing.

  • President ni uyu abanyarwanda dukeneye kandi nawe yarabitwemereye ni mureke rero atuyobore kuko arashoboye kandi azi ibyo akora ,abanyarwanda turabimusaba kuko tuzi neza ubushobozi bwe, aho yakuye igihugu naho kigeza biratwereka neza ko ari we muyobozi uboneye u Rwanda rwagize kuva rwabaho

  • Umusaza ni umusaza

  • wise, humble, ambitious President Rwanda has ever had , wooow we love him, dope answers , the reason why Rwandans want him to lead them again

    • humble????? mon oeil!

  • Kuvugango ababivuga ntabazi aho arikwigiza nkana abobose bamwicaye iruhande birirwa babirimba mumaradio munama muri parti abereye cherman koko atabizi?

  • twebwe abanyarwand iyo twibajije mbere ya genocide yakorewe abatutsi tukanareba ubu aho u rwanda rugeze rwogoga ibicu mu iterambere tubona rwose ntawe twanganya President Paul kagame, yubatse u Rwanda rushya kandi rubere umunyarwanda wese

  • @Gashugi uvuze neza pe. Kagame turamukunda kandi arashoboye ariko igihe cyari kigeze ngo nawe yicare ashyize akaguru ku kandi, arebe ibyiza yatugejejeho maze yigurire agacupa akanywe aganiriza abana be natwe. Ko yakoze da, rwose natwe nitumworohere arye ku byiza yaharaniye akabitugezaho. Long live H. E. @KagamePaul

  • rudasumbwa intore izirusha intambwe ,Manu abanyarwanda twiherewe ni Imana ntacyo twayinganya , abihe kumutega imitego mu bibazo nkunda ukunda agira ibisubizo bibacecesha kweli, uri uwambere ntawagusimbura

  • ariko Peresident yavugishije ukuri kuko na kera ku bwa Gihanga Kagame yari ataravuka. Kandi u Rwanda rwariho.
    Na nyuma ye u Rwanda ruzabaho ahubwo abantu bakwiriye gushaka uzayobora igihugu kuko na President yarabibasabye.

  • Bambikire cyane aya marangamutima yanyu ! Tuzaba tureba mu minsi iri imbere ibyo muzavuga.

  • Woooooow! @KAGAME you are not only Our President but also Our Father! We Love you so Much!!!! I like the way you are Wise and Humble! Sincerely God has given us a Gift!!!!!!!!!!!1

    KAGAME oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!11111

    • Kagame is your father not my father as Rda. I just have one.

  • Njye ndabona Asigaje kimwe ubundi akesa umuhigo.nakemure ikibazo kinzara nahubundi ibi byose abenshi barabivugira ubwoba. Ikindi nuko abanyarwanda nababeshyi ubuse ngo tugirengo niko mumukunda!!! Abenshi mura vugira kumutsi wiryinyo gusa

    • Ngo baravugira kumutsi wiryinyo none ko abandika bose ko bakunda kagame ugirango haru muntu ubafatiye ho imbunda bariho barandika abategeka nibyo bandika yewe oh prete urukundo dukunda Kagame ntawamuvana mumitima yacu Kagame oye oye

  • burya byari byemewe gukoresha Salle ya NEC ku bakandida abandi bagakorera ikiganiro hanze cg aho bakodesheje kutamenya we

    • Kandi ngo bose naba candidats muri NEC! Mwenyura wowe gusa

      • Yes nanjye batweretse ko abakandida barutana cyane, ntibanganya uburenganzira kabisa. NEC OYEEEEEEEEEE

  • Nizereko aba baministres bicaye hano bafashe ikiruhuko muri agenda zabo kuko babaye basize akazi bagaherekeza umukandida nabyo nukwica amategeko.

    • Uzabakureho, ntimukavuge ubusa, ko bene wanyu bamaraga ukwezi i Paris barya ibyarubanda!!!!

  • Njye mbona HE gukomeza kuyobora byaryoha ari uko abamufasha bagendera ku murongo yabahaye wo gukora buri kimwe cyose ku neza y’abanyarwanda. Urugero uwaca uburiganya bugamije indonke mu bayobozi kandi bahembwa akayabo usanga bashaka kwikubira ibyagenewe abandi cyane abakene. Iyo numva ngo umuyobozi runaka arashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda numva ari ukuvangira Nyakubahwa bigatuma atesa umuhigo wo kubeshaho abanyarwanda

  • Jye nemeza ko akiriho ntawundi twakwifuza ko tuybora kuko hari byinshi byagora abandi ariko we ntibimugore!

    • makenga ubipimisha iki ko abamusimbura batabishobora ariko ntimugakabye ubuse Uzi abantu bangahe muri uru Rwanda,nyir’ubwite avuga ko Atari we wenyine ushoboye ariko abantu bagakomeza kumuhatira ko ariwe wenyine

  • Banyarwanda banyarwandakazi dufite umuyobozi mwiza yadukoreye byiza ntavuga ngo ndagize ako nkuko mubizi nta kamara ubaho, igihe kizagera nawe arekure ingoma .ese icyo gihe hari uzaba yiteguye kuzuza ikivi cye?ni ikibazo buri wese akwiye kwibazaho akagitekerezaho ..nkuko nyirubwite yabyivugiye u Rwanda ruzabaho “Kagame”atagihari nuko rero twitwgure tutazatengurwa dusange igihe kuradufashe tutaramubonera umusimbura mwiza.

    • Nanjye ndi umwe mu bashyigikiye ko Perezida KAGAME Paul bamureka akajya kwiruhukira. Akishimana n’abo mu muryango we nta bibazo bindi bimuremereye ku mubiri no ku mutima. Yakoreye igihugu bihagije, aho bigeze mu bo bakoranye hakagombye kuvamo umwe akamusimbura.

      Niba Nyakubahwa Perezida Kagame yemeza abantu ko we atarigera avugaga ko “u Rwanda rutabaho rudafite Kagame” yari akwiye kubwira abo babivuga ko bibeshya, ko u Rwanda rushobora kubaho rutamufite. Ndetse anashatse abo babivuga yaberurira akababwira ati: “njye nakoreye iki gihugu uko nshoboye none ndumva naharira abandi nimwishakemo unsimbura”, ayo magambo aramutse ayababwiye bakayumva nta kabuza bahita bayasamira hejuru bagashaka undi mukandida wasimbura Kagame Paul. Buriya sinzi niba Nyakubahwa Paul Kagame azi neza ko bamwe mu banyarwanda bamubeshya aho kumubwiza ukuri, abandi bakanga kumubwiza ukuri kubera ko bamutinya.

    • wowe se ko utararekura ngo wegurire umutungo wawe abana bawe? ko yakoze neza abanyarwanda bakamusaba ko akomeza kubayobora ubabaye? icyogihe uvuga nubundi abanywarwanda bazicara bashake undi umusimbura, nkuko nawe nupfa usize abana umuryango uzicara ugene uzajya areberera abana azasiga. sinzi ikibazo mufite kuri Kagame, yakoze neza, abanyrwanda bose baramuzi, haba mumashuli, mumibereho, mubuzima,mubikorwa remezo, mumutekano, mvuge iki ndeke iki!!!?? aragahoraho

  • ???????????????????? ikinamico. Com

  • Kagabo babwirire!!! rwose muminsi iri imbere muzavuga iki??????????????????????????? Imana itabare mwajya muhakwa ku Mana yonyine ra ko ariyo yonyine idahangurwa.

    • Uradutega iminsi kubera iki? wibaza ko byo abanyarwanda bakundira Kagame batabizi? kuva 94 mutega iminsi!!! mushatse mwakwemera

      • Kanuma we uzatubarize uwo muzehe wanyu ibyerekeye amafranga birirwa baka abantu ku ngufu ngo yo kwamamaza Kagame niba atabizi.kuko ndibaza ko FPR idakennye ku buryo yakwaka abantu amafranga ku mbaraga .

  • MZEE, HUMURA, NTUGACUMBAGIRE KANDI NTUGATSITARE.

  • K’umuntu wagambiriye kugira u Rwanda nka Singapour ya Afrika, kandi tukaba tubona agenda abigeraho nta shiti usibye abiha kumuvangira, ndabona NTAWAMUSIMBURA.

    Ndabona ntakibazo cyo kunanirwa afite; nkuko mbona hari abamufitiye impuhwe nyinshi (za Bihehe bien sur) ngo naruhuke arye ibyo yaruhiye nkaho yigeze ababwira ko yaje gushaka amaronko ye kugiti cye.

    Byose bizamworohera niyo ntego ayigereho vuba twese nitumworohera kandi tukamworohereza tugendera kuri rythme ye, dukora cyane birenze uko bimeze uku, twigizayo abamutobera nabanyamagambo bamugera iminsi kandi bazi neza cyane ko ari ba “SIBOMANA”.

  • Ariko rero mushatse mwese mwacisha macye kuko uRwanda ni urw Imana kandi izi impamvu yamuhisemwo nkumuyobozi nkuko yahisemwo abamubanjirije.Agomba kuyobora igihe yamupangiye nikirangira hari undi yibitseho uzamusimbura. Mwagiye mwiha amahoro da.

  • HIS EXCELLENCY PAUL KAGAME ARASOBANUTSE; nzababwira impamvu mu kwezi kwa Nzeli 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish