Digiqole ad

Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi agizwe UMWERE

 Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi agizwe UMWERE

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, abari ba Vice Mayor be babiri n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kuva 2012 kugeza 2015 Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kuva 2012 kugeza muri Gashyantare 2016

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu mugoroba rwatangaje ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere ku byaha birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano,n’ubwinjiracyaha mu kurigisa umutungo wa Leta. Bamwe mu bareganwa nawe bo bahamwe n’ibyaha barakatirwa.

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kuva 2012 kugeza 2015

Mvuyekure yareganwaga na Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na BIZIMANA Jean Baptiste (wahoze ari Senateri) Perezida w’inama njyanama y’akarere aba nabo bakaba bagizwe abere.

Ibyo baregwaga bigendanye n’amasoko no guhemba ba rwiyemezamirimo gusana ikigo nderabuzima cya Muakrange, umuhanda wo munsi y’Akarere ka Gicumbi n’umuhanda wa Rubaya.

Aba baburanaga batawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Umucamanza wasomye uru rubanza mu gihe gito cyane yategetse ko aba bagizwe abere bahita barekurwa.

Mu bandi bantu icyenda bareganwaga n’aba bayobozi harimo bamwe bahamijwe icyaha.

Uwitwa  Tabaruka Dieudonne wari umuyobozi ushinzwe umutungo mu karere, Bizimungu, Viateur Kagwene  na Mukankuranga bafungwa imyaka ine.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • le pauvre Kagwene Viateur, 6 years kweri uragira inzara ugire na gereza urabaho!!??

  • Ariko harya ni ngombwa ko buri gihe umuntu aburana afunze koko? Nge numva uretse ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi no guhungabanya umutekano w’igihugu, hakwiye gusubirwamo ibyo gufunga abantu baketsweho icyaha icyo aricyo cyose, kuko ubona harimo kurengera.

Comments are closed.

en_USEnglish