Social Mula nta mwanya wa nyuma n’uwa mbere ashaka muri Guma Guma
Mugwaneza Lambert cyangwa se Social Mula ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera gukundwa kw’ibihangano bye. Avuga ko umwanya mubi mu irushanwa ari uwa nyuma {10}. Ariko n’uwa mbere utamushishikaje cyane.
Ni ku nshuro ya mbere Social Mula yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu nshuro indwi {7} rimaze kuba.
Kuba ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki kuri ubu, ngo abishimira Imana n’urukundo rwinshi abafana bamwereka. Ariko ku bijyanye n’irushanwa, imyanya adashaka n’ibiri gusa.
Yabwiye Umuseke ko mu irushanwa buri umwe aba ashaka kwegukana umwanya wa mbere nk’uwarushije abandi. Abashinzwe akanama nkemurampaka {Judges} nibabona awukwiye bazawumuhe.
Ati “Uretse mu irushanwa rya Guma Guma no mu ishuri umwana wabaye uwa nyuma yitwa umuswa. Niyo mpamvu ntashaka kuzaba uwa nyuma. Umwanya wa mbere nkubonye byanezeza nubwo bitoroshye”.
Social Mula yakomeje avuga nta muhanzi n’umwe yumva afitiye ubwoba. Ko icyatumye agaragara mu bahanzi 10 bakunzwe ari nacyo cyamuhesha kwegukana gikombe.
Ku bijyanye n’abahanzi ari kumwe nabo bamaze kuryitabira inshuro nyinshi, asanga ibyo ataribyo yagenderaho mu gihe ari mu irushanwa. Ahubwo agomba kwitwara neza ibindi akabiharira ababishinzwe.
https://www.youtube.com/watch?v=Rp5YElf06kk
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
umva urashoboye sinzi impamvu uri kwica intege
Comments are closed.