Impunzi 194 z’Abanyarwanda zatahutse ziva muri DR Congo
Rubavu – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa wa Corniche hakiriwe abari impunzi z’Abanyarwanda 194 zivuye mu Ntara ya Kivu ya ruguru mu bice bya Masisi, Karisimbi, Rubero, Kalehe, Walikare, Nyiragongo, Rutshuru, Masisi no ku kirwa cy’Idjwi.
Aba batashye uyu munsi bakurikiye abandi 271 bari batashye mu cyumweru gishize nabo bavuye muri bice by’Iburasirazuba bwa Congo nk’uko bitangazwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo mu Rwanda (MIDIMAR).
Aba batashye kuri uyu wa gatatu bahise bashyirwa mu kigo cyakira impunzi by’agateganyo cya Kijote, kiri mu Karere ka Rubavu.
David Rwanyonga, Umukozi wa MIDIMAR uyobora iyi nkambi y’agateganyo ya Kijote bakiriwemo yabwiye Umuseke ko nubwo nta mibare ya nyayo afite, ngo umubare munini wabo ni abagore n’abana.
Ati “Bari guturuka muri Nord Kivu (Kivu ya ruguru),…hanyuma kubagenzura (screening) ntibirarangira ngo tumenye ngo umubare w’abagore n’uyu, uw’abana ni uyu, uw’abagabo ni uyu kuko baje ejo bwije.”
Rwanyonga avuga ko muri iri genzura (screening) hari abo basanga ari Abanyekongo baba biyitiriye ko ari Abanyarwanda batahutse kugira ngo babone ku mfashanyo ihabwa Abanyarwanda batahuse, abo rero ngo iyo bababonye babasubiza iwabo muri DR Congo.
Ati “Hari rimwe na rimwe Abanyarwanda baturiye imipaka bajya bambuka bakazenguruka bakagaruka bashaka iyo mfashanyo, abo nabo iyo tubabonye ntabwo tubashyira mu mubare w’abatahutse bagomba kubona imfashanyo, ibyo byose nibyo turimo tutararangiza, iyo tumaze gutandukanya abo bantu bose nibwo tumenya ngo abatahutse nyakuri ni abangaba ari nabo bagomba kubona imfashanyo.”
Rwanyonga yabwiye Umuseke ko mu biganiro bagirana n’aba batahutse, ngo bavuga impamvu nyinshi zituma baba bafashe umwanzuro wo gutaha.
Ati “Buri umwe atubwira impamvu ye, batubwira ko bari barambiwe ubuhunzi ko babona ko nyuma y’imyaka myinshi mu buhunzi nta kiza babubonamo.”
Yongeraho ati “Biranashoboka ko HCR muri Congo na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe impunzi muri Congo bashobora kuba barakoze ubukangurambaga burenze ubwajyaga bukorwa ku buryo abantu barushaho kumenya ko mu Rwanda ari amahoro, uretse ko abenshi bari muri Congo bumva na Radiyo zo mu Rwanda, ndetse n’abavandimwe babo barabasura, ndavuga abakunda kuza hano muri gahunda za Come and see baza bakareba aho tugeze, bagasubira n’iwabo amahoro, izo mbaraga nyinshi rero zagiye zishyirwamo nizo zirimo gutanga umusaruro ubungubu.”
Amakuru aravuga ko abatashye kuri uyu wa gatatu bagizwe n’abagore 47, abagabo 24 n’abana 123. Abenshi muri bo bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Rwanda, 36 mu majyaruguru, barindwi mu majyepfo, bane Iburasirazuba na 15 bakomoka mu mujyi wa Kigali.
UM– USEKE.RW