Digiqole ad

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

 Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku kibuga cy’indege cya Kigali

Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye bamaze kwakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame. Baje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Hailemariam Desalegn aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye n'izindi ntumwa zinyuranye
Hailemariam Desalegn aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye n’izindi ntumwa zinyuranye

Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida Kagame mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ari muri Ethiopia.

Hailemariam Desalegn mu ruzinduko rwe arasura ibikorwa binyuranye by’iterambere muri Kigali no mu karere ka Rwamagana.

Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Mme Roman Tesfaye nawe azasura bimwe mu bikorwa n’imishinga yo guteza imbere umugore, kurengera uburenganzira bwe no kwimakaza uburinganire bw’abashakanye.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bigirana ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere.

U Rwanda kandi rufite umushinga wo kugura amashanyarazi angana na 400MW muri Ethipiopia.

Ethiopia ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 100, nicyo gihugu kidakora ku Nyanja gituwe n’abantu benshi ku isi, kandi nicyo gihugu cya kabiri gituwe cyane muri Africa nyuma ya Nigeria.

Global Fire Power ivuga ko Ethiopia ari igihugu cya 42ku isi gifite igisirikare gikomeye kikaba n’icya gatatu muri Africa.

Mu 2014 ikigega cy’imari ku isi (FMI) cyatangaje ko Ethiopia ari kimwe mu bihugu biri kwihuta cyane mukuzamuka mu bukungu ku isi,  kandi ubukungu bwacyo budashingiye kuri petrol.

Mu 2015 Banki y’isi yatangaje ko umusaruro mbumbe (GDP) wa Ethiopia wazamutse ku kigero cya 10,9% mu myaka 10 yari ishize.

Nubwo ubukungu w’igihugu wazamutse cyane ariko umusaruro w’umuturage wa Ethiopia ku mwaka uri mu iri hasi cyane ku rwego rw’isi. Gusa ishoramari mu bikorwaremezo n’ubukerarugendo biri guhindura ibintu.

Ubuhinzi bwabo buracyafite ibibazo bishingiye ku zuba ryinshi nubwo bwose mu gice cy’ihembe rya Africa iki gihugu ari cyo gifite amazi menshi ndetse kiza mu bya mbere muri Africa gusa ibijyanye no kuhira bikaba bikiri ikibazo kuko biri kuri 1.5% (2015).

Ethiopia yihagije cyane ku mashanyarazi ndetse ubu iri mu mushinga wo kubaka urugomero rwiswe “Grand Ethiopian Renaissance Dam” ku mugezi wa Nile ruzatanga 6 000MW z’amashanyarazi, nirwuzura ruzaba arirwo rwa mbere runini muri Africa.

Perezika Kagame na Mme Jeannette Kagame baha ikaze abashyitsi
Perezika Kagame na Mme Jeannette Kagame baha ikaze abashyitsi
Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku kibuga cy'indege cya Kigali
Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku kibuga cy’indege cya Kigali
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Mme Roman Tesfaye na Mme Jeannette Kagame
Mme Roman Tesfaye na Mme Jeannette Kagame
Umushyitsi atambuka imbere y'ingabo zimuha icyubahiro
Umushyitsi atambuka imbere y’ingabo zimuha icyubahiro
Nawe yahaye ingabo icyubahiro
Nawe yahaye ingabo icyubahiro
 Hailemariam Desalegn aramutsa umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda na Komiseri mukuru wa Police y'u Rwanda
Hailemariam Desalegn aramutsa Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Komiseri mukuru wa Police y’u Rwanda
Delasegn aramutsa Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo
Delasegn aramutsa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo
Hamwe n'abandi ba Minisitiri baje kumwakira
Hamwe n’abandi ba Minisitiri baje kumwakira
Perezida Kagame nawe aramutsa abazanye na Minisitiri w'Intebe
Perezida Kagame nawe aramutsa abazanye na Minisitiri w’Intebe
Mme Jeannette Kagame na Roman Tesfaye
Mme Jeannette Kagame na Roman Tesfaye
Mu biganiro by'ibanze byo kubaha ikaze mu Rwanda
Mu biganiro by’ibanze byo kubaha ikaze mu Rwanda

Photos/ PaulKagame/Flickr

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Arakaza neza mu Rwanda arisanga. Ethiopia ni inshuti zacu

  • Welcome to Rwanda Desalegn and wife, may you have a safe trip

  • You are welcome to the country of a thousand hills. A warm stay your Excellency.

  • Barakeye kbsa nabashyitsi bezaa biragaraagara!! Nabayobozi bacu kdi bameze good.

  • WE like Ethiopia , and Rwanda is a friend of your country your Excellency.

    Welcome to Rwanda

  • We like Ethiopia , and Rwanda is a friend of your country your Excellency.

    Welcome to Rwanda

  • murakazaneza mu rwagasabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish