Month: <span>April 2017</span>

Polisi irasaba itangazamakuru kuyifasha guhangana n’ibyaha bigezweho

Mu nama yahuje ibitangangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda na Polisi y’Igihugu, impande zombi zumvikanye ku bufatanye mu kurwanya ibyaha bigezweho birimo ibiyobyabwenge, iterabwoba, gucuruza abantu, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bihangayikije igihugu. Iyi nama yanitabiriwe na Minitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari nawe ufite mu nshingano Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Urwego […]Irambuye

RSE: Hacurujwe Treasury bond n’imigabane ya miliyoni hafi 19

Kuri uyu wa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwagaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 18 952 000. Hacurujwe ‘Treasury bond’ zifite agaciro k’amafaranga 4,900,000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 103.5 ku mugabane umwe. Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu Guverinoma yashyize ku Isoko mu mwaka ushize […]Irambuye

Kuwa mbere: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.76

Kuri uyu wa 03 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 104.76, bigaragara ko iki cyumweru gishobora kurangira umaze kugera ku mafaranga 105. Kuri uyu wa mbere, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.76, uvuye ku mafaranga 104.67 wariho kuwa gatandatu tariki […]Irambuye

Abanya-Maroc barifuza gushora imari igera kuri $100M mu Rwanda

Uyu munsi i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga uko hatezwa imbere ubuhahirane hagati ya Maroc n’u Rwanda,  abashoramari bo muri Moroc berekwa ahari amahirwe bashobora gushoramo imari yabo mu Rwanda. Ngo ubu hari imishinga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 100 z’amadolari bamaze kugaragaza ko bashaka gushora mu Rwanda. Ni inama yetuwe n’ikigo cy’abanya Maroc […]Irambuye

Ikirere cyanduye gituma ubwonko bw’abageze mu za bukuru bukora nabi

Abahanga bo muri Kaminuza ya Peking mu Bushinwa bemeza ko imyuka ihumanya yo mu mijyi minini igira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubwonko y’abantu bakuru bigatuma batakaza ubushobozoi bwo kuvuga neza ndetse bakibagirwa bya hato na hato. Mu bushakashatsi bwabo abahanga bafashe abantu bo mu mijyi minini igendwamo ibinyabiziga byinshi ndetse n’inganda babaha ikizami cy’imibare. Ibisubizo […]Irambuye

Nsabimana ucuruza ibyuma bishaje yatomboye imodoka muri ‘Babongere’ ya Bralirwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe Nsabimana Francois usanzwe agura akanacuruza ibyuma bishaje (bizwi nk’injyamani) ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish double cabine yatsindiye muri tombola ya ‘Babongere’ ya Bralirwa . Nsabimana Francois w’imyaka 32 arubatse afite umugore n’abana babiri atuye ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko […]Irambuye

Ibisasu byaturikiye kuri Metro mu Burusiya, byica abantu 10

Mu nzira yo munsi y’ubutaka ikoreshwa na za Metro mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiye kuri uyu wa mbere haturikiye ibisasu byahitanye abantu kugeza ubu 10 abandi barenga 50 barakomereka. Biracyekwa ko ari igitero cy’iterabwoba. Amafoto ateye ubwoba y’inkomere n’abapfuye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ahabereye guturika. Hari amakuru avuga koi bi bisasu ari […]Irambuye

Kaboneka abona intwaro Inkotanyi zakoresheje yafasha na ba Gitifu b’Imirenge

Nkumba/Burera – Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasozaga ku mugaragaro itorero Isonga icyiciro cya kane ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu hamwe n’abashinzwe imiyoborere myiza muri buri karere, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata 2017yabwiye aba bayobozi ko asanga intwaro inkotanyi zakoresheje zihagarika Jenoside nabo bayikoresha ngo bagere ku mihigo yabo. Minisitiri Francis Kaboneka […]Irambuye

Ubushinjacyaha busabiye Mbarushimana gufungwa BURUNDU, na we ati ‘Merci’

*Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza no kwemera icyaha, *Buvuga ko umwanya mwiza yari afite atawukoresheje aburizamo umugambi wo kwica Abatutsi, *Agishyikirizwa umwanzuro ukubiyemo igihano asabiwe cya burundu yahise agira ati “Merci”. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda uyu munsi bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bitanu birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rukamuhanisha igihano […]Irambuye

en_USEnglish