Digiqole ad

Kuwa mbere: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.76

 Kuwa mbere: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.76

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 03 Mata 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 104.76, bigaragara ko iki cyumweru gishobora kurangira umaze kugera ku mafaranga 105.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa mbere, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.76, uvuye ku mafaranga 104.67 wariho kuwa gatandatu tariki 01 Mata, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.09 ugereranyije n’igiciro wariho kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.76; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 y’amafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 104 760.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish