Digiqole ad

The Ben yasize akoranye indirimbo n’abahanzi 7 barimo Sheebah wa Uganda

 The Ben yasize akoranye indirimbo n’abahanzi 7 barimo Sheebah wa Uganda

The Ben yasize akoranye indirimbo n’abahanzi 7 barimo Sheebah wa Uganda

Mu mezi abiri yari amaze mu Rwanda aho yaje yitabiriye igitaramo cya East African Party, The Ben yasize akoranye indirimbo n’abahanzi barindwi bo mu Rwanda na Sheebah Karungi wo muri Uganda ukunzwe cyane muri iki gihe.

The Ben yasize akoranye indirimbo n’abahanzi 7 barimo Sheebah wa Uganda

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko mbere yuko ajya muri Uganda ari nayo nzira yamuzanye aza mu Rwanda, yasize akoranye indirimbo na Yvan Buravani, Uncle Austin, Green P, Bulldogg, Packson, Kid Gaju na Sheebah Karungi.

Indirimbo ye na Yvan Buravani ,Kid Gaju na Sheebah Karungi, akaba arizo yanasize akoranye nabo amashusho mu gihe abandi bitazwi neza igihe azakorerwa.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Ben yakoze ibitaramo bibiri bikomeye birimo icya Rubavu na Huye. Ibyo bitaramo byose bikaba byari amasezerano yari yagiranye na sosiyete y’itumanaho ya Airtel kuyamamaza.

Byari biteganyijwe ko azasubira muri Amerika tariki ya 15 Mutarama 2017 nkuko yagiye abitangaza mu makuru yagiye atambuka mu bitangazamakuru bitandukanye.

Icyo gihe kirenze abantu batangiye kwibaza niba atagisubiyeyo dore ko byanavugwaga cyane ko perezida mushya wa USA Donard Trump atavuga rumwe n’abimukira cyane cyane abirabura.

Ibyo bitaramo yakoreraga mu Rwanda birangiye, tariki ya 10 Gashyantare 2017 yakoze ikindi gitaramo muri Uganda na nyuma ahakorera ibindi bitandukanye bitari muri gahunda.

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2017 saa cyanda z’ijoro nibwo The Ben yuriye indege imusubiza muri Amerika avuye Uganda aho yari amaze iminsi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish