Digiqole ad

Uyu munsi nta mugabane n’umwe wacurujwe ku Isoko ry’Imigabane

 Uyu munsi nta mugabane n’umwe wacurujwe ku Isoko ry’Imigabane

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 20 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nta mugabane n’umwe, nta n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zacurujwe.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 10,300 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 240 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 43,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 251,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 98 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 27,400 ku mafaranga ari hagati 88 – 90 ku mugabane.

Naho ku mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond), hari izifite agaciro k’amafaranga 500,000 zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuzigura.

Muri rusange imigabane y’ibigo byose biri ku isoko ntiyahindutse kuko bitacuruje, umugabane wa Banki ya Kigali wagumye ku mafaranga 240 wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, uwa EQTY uri kuri 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish