Urukiko rwanzuye ko Evode IMENA arekurwa abareganwa bo bakaba bafunze
Kuri uyu mugoroba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ku iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Evode Imena wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe ubucukuri aba arekuwe by’agateganyo ariko abagabo babiri bareganwa nawe bagakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize, Evode Imena yari yatanze impamvu kuri we yumva akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Uyu munsi abaregwa n’abahagarariye Ubushinjacyaha ntibari bahari mu isomwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo keretse umwe mu bunganira Evode Imena wari witabye.
Mu cyumba cy’iburanisha abaje kumva iyi myanzuro bageraga ku bantu 80. Umucamanza akimara kuvuga ko Evode Imena azakurikiranwa ari hanze abari mu cyumba bahise batangira kuvagana hagati yabo mu majwi adasohoka bumvikana nk’abanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza, bongeye kubigaragaza iburanisha rihumuje baramukanya bagaragara nk’abafite akanyamuneza baseka.
Urukiko rutegetse ko Evode Imena akurikiranwa ari hanze kuko impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha ko yakurikiranwa afunze by’agateganyo zidafite ishingiro.
Umucamanza avuze ko Evode Imena yasinye ku cyemezo cy’uruhushya rwasabwaga na kampani ya JDJ ivugwaho gutoneshwa byabanje kunyura ku babishinzwe.
Umucamanza avuga ko nta cyagaragajwe ko Evode yari azi ko iyi kampani yari iy’abagore b’abagabo bakorana nawe;Kayumba Francis na Kagabo Joseph. Ari nabo ubu bareganwa nawe ndetse bari bafunganye.
Mu ibazwa kandi uwitwa Kanyangire John wo muri MINIRENA uri mu batanze uru ruhushya yavuze ko bajya kurwemeza batari bazi ko iyi kampani ari iy’abagore b’abagabo bakora muri MINIRENA.
Ku ibaruwa yanditswe na Dr Biryabarema Michel ubushinjacyaha bwavugaga ko yaburiraga Evode kudatanga uruhushya rw’ihererekanyabubasha hagati ya JDJ n’indi kampani, umucamanza yavuze ko nta mpamvu ikomeye igaragaza ko bigize icyaha kuko ibaruwa yanditswe na Dr Biryabarema yanditswe nyuma y’itangwa ry’uruhusya kuri JDJ.
Ku bijyanye n’urwango yashinjwaga rwo kwima uruhushya kampani ya Nyaruguru Agromining Company, Urukiko ruvuze ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma Evode akekwaho icyaha kuko iyi kompanyi yangiwe n’uwahoze ari Minisitiri muri MINIRENA Stanislas Kamanzi ko icyo gihe Evode yari ataraba Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Abagore ngo bemeye ko Kagabo ariwe wabatungiye agatoki
Umucamanza yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abagore ba Kayumba Francois na Kagabo Joseph bakurikiranyweho itonesha no gutanga icyemezo ku muntu utagikwiye ari abakozi ba Leta.
Yavuze ko abagore b’aba bagabo biyemereye ko Kagabo Joseph ari we wabagiriye inama yo kujya kwaka uruhushya rw’ubushakashatsi ku kirombe cy’amabuye y’agaciro yabonye ubwo yari avuye mu butumwa.
Umucamanza avuga ko ari we watumye habaho korohereza iyi kompanyi kugira ngo ibone uruhushya.
Umucamanza akavuga ko kuba kagabo yaravuye mu butumwa agatanga raporo ko iki kirombe gikwiye guhabwa abikorera ariko ntigipiganirwe barashakaga kukegukana.
Kuri Kayumba Francois ushinjwa kuba yarafashije ko JDJ ihererekanya ububasha n’indi kompanyi ari we watanze iki cyemezo atabimenyesheje umuyobozi wungirije muri RNRA ,Dr Biryabarema Michel wagombaga kugitanga.
Umucamanza avuga ko izi ari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakekwaho icyaha, yanzura ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeza mbere yo kuburana mu mizi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
16 Comments
Nibamurekure rwose yisangire uruhinja
Ubucamanza bw’u Rwanda burigenga…
Ubwo ufite uruhinja wese ukekwaho ibyaha bamurekure ajye aba asanze abana
Hari uruhinja wumvise muri uyu mwanzuro?
ndabyisimiye kbsa noneho byabigambo mwandikaga mukabishyiraho wenda byarorera murakoze
Ese kuki batabanza ngobakore iperereza neza hanyumango bafunge umuntu bagenzuye neza koko niba aringombwa gufungwa? Hari benshi bafungwa ariko bitewe nabaribo aya mahirwe yokuburana bari hanze ntibayabone.Ese bariya bayisilamu ban,gana kuriya bonta mpinja bagira ra?
Amategeko ngo ni nk’ubudodo bw’igitagangurirwa: Isazi inyuramo igafatwa kandi ikaribwa, ariko ikivumvuri cyo cyanyuramo kikikomereza, ntikinamenye ko cyahuye na obstacle. Ngayo nguko!
None ubwo isazi ninde, ikivumvuri ninde? hhhh i like you guys!
Muzongere kuvuga ngo ibifi binini birabacika kumurekura abo mu i dossier imwe mukabasiga bigaragaza iki??
Kuba afite uruhinja niwe urwonsa.?? Imisoro y’abanyarwanda yariyeee.
Ndumva mwari kumugumana mutitaye kucyo aricyo
Kabisa cg bose mukabarekura
Izi ni sentiment kabisa
Abanyarwanda rimwe narimwe tubadukeneye kumenya umwirondoro wuzuye waba bayobozi bose baza badutura hejuru.
Nubundi idosiye ye yaririmo ubusa.
Buriya hari uwashakaga gutera icyasha Evode, ariko amenye ko guhimbira abantu ibyaha kumpamvu ze bwite ntaho bizamugeza
Iyi babyita manque d’experience (Kubura uburambe mu kazi) niyo mbarutso y’amakosa abana nka EVODE bagwamo! Bamurekure koko age kurera uruhinja.
Evode Imena birazwi rwose ko ari umwana witonda kandi udapfa guhubuka. Ibya Politiki babimushyizemo atanabishaka kandi yari akiri umwana. Nta n’amanyanga ababyirukanye nawe, abiganye nawe, cyangwa abakoranye nawe bamuziho
Hashobora kuba hari bamwe bashakaga kumukoresha amakosa kubera inyungu zabo akabyanga cyane cyane ko ibi bijyanye n’amabuye y’agaciro ari Imari ishyushye.
Kuba yarakuwe kuri uriya mwanya ntabwo ari ubushobozi buke, ahubwo bivugwa ko haba hari abataramushakaga kubera ko babonaga nahaguma batazamutambutsaho amadosiye yabo arimo amanyanga ku bijyanye n’icukurwa n’igurishwa ry’amabuye y’agaciro.
ariko na none ntibavuge ko batazi abagore babagabo bakorana.iyi nabyo kwaba ari ukuba too irresponsible
Ko Minisitiri BIRUTA Vincent atavuzwemo kandi bakorana. Aho siwe waba wari ubiri inyuma dore ko utakorana neza na Minisitiri uri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ayobora kandi bigaragara ko umurusha ijambo (ari wowe utanga service zishakwa cyane). None se Minisitiri muri Minirena atange iki ?
Comments are closed.