Month: <span>January 2017</span>

Mu mujyi wa Kayonza barataka ikibazo cy’amazi

Iburasirazuba – Mu mujyi wa Kayonza baravuga ko bakomerewe no kubura amazi kubera ngo imiyoboro idahagije mu gihe abatuye uyu mujyi bari kwiyongera bityo bamwe amazi ntabagereho. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kiri mu byihutirwa. Abatuye umujyi wa Kayonza mu karere ka Kayonza  bagenda biyongera bigaragara. Hari abatuye ahitwa  Kabungo ubona ko ari ho umujyi […]Irambuye

Umunya Tchad Moussa Faki Mahamat yatorewe kuyobora AU

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), ahigitse Umunyakenyakazi bari bahanganye cyane Amina Mohamed. Abakurikiranye aya matora, batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko amatora yabaye mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere cyakuyemo abakandida batatu aribo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Botswana Mme Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga […]Irambuye

Islamic State: Uwicaga abantu abatemye amajosi nawe yishwe atewe ibyuma

Umenya koko uwicishije inkota ariyo nawe azazira!! Abu Sayyaf yishe abantu amaganga babaga bakatiwe urwo gupfa n’umutwe wa Islamic State muri Iraq, ubu nawe mu cyumweru gishize ngo abantu bataramenyakana bamuteze igico bamwica bamujombaguye ibyuma. Mu mujyi wa Mosul aho Islamic State yari yarigaruriye uyu mugabo Abu yari azwi kandi atinywa bikomeye kuko ari we […]Irambuye

Alpha Condé wahawe kuyobora AU yasabye abayobozi kwita ku rubyiruko

Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Guinea Alpha Condé yahawe kuyobora Umuryango wa Africa yunze ubumwe, asimbura Idriss Deby Itno. Mu ijambo rye rya mbere, yasabye abayobozi b’ibihugu bya Africa guteza imbere urubyiruko nk’uko babyiyemeje. Alpha Condé agiye kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) mu gihe cy’umwaka, nurangira asimburwe n’undi muyobozi wa kimwe mu […]Irambuye

Nigute umuntu akuramo inda, akiyongeza indi nk’ukuramo amavunja? – Apotre

* Imana y’iki gihe ngo irahumya imitima abatizera * Ibigezweho byinshi ngo bihumetswe mu mwijima * Satani ngo ntiwamurwanya n’imbaraga z’isi kuko akomoka mu ijuru Mu kigisho yatanze mu mpera z’icyumweru gishize kuri Evangelical Restoration Church i Maroso Apotre Joshua Masasu yabwiye abantu ko Imana muri iki gihe hari abayisanisha n’ibigezweho bagahuma imitima abatizera, avuga […]Irambuye

Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni wungirije wa Gor Mahia FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yahawe inshingano zo kungiriza kapiteni mushya wa Gor Mahia FC, Umunya- Kenya Musa Mohammed. Mu birori byo kwerekana abakinnyi bashya muri Gor Mahia byabereye i Nairobi muri Kenya niho hanatangarijwe itsinda ry’abakinnyi bagiriwe ikizere n’ubuyobozi n’abatoza, bahabwa kuyobora abandi. Gor Mahia FC yagombaga gusimbuza uwari kapiteni wayo Fredrick Jerim […]Irambuye

Iraq: Umurwanyi wa IS waciye abantu 100 imitwe na we

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru umurwanyi wa ISIS witwa Abu Sayyaf yatezwe igico n’abarwanyi bagize undi mutwe utavuga rumwe na Leta ya Iraq bamutera ibyuma kugeza apfuye. Ibiro ntaramakuru bya Iraq, ARA News byemeza ko Abu Sayyaf ari we mwicanyi ukomeye wa ISIS wakoreraga muri Iraq mu gace ka Nineveh nyuma y’undi mwicanyi bitaga […]Irambuye

Abadepite bagiriye uturere inama yo kudahubuka mu gufata imyanzuro

*Igihombo Leta yagize kubera abayitsinze, ba nyirabayazana ntibazakiryozwa kuko amabwiriza yasohotse nyuma. Kuri uyu wa mbere Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yakomeje imirimo yo gusesengura raporo ya komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yakira inzego zitandukanye zagaragaye muri iyi raporo ko zahombeje igihugu bitewe n’imicungire mibi y’abakozi. None mbere ya saa sita, komisiyo yakiriye […]Irambuye

Yvan Minnaert watoje Rayon asimbuye Okoko muri Mukura VS

Nyuma yo kwirukanwa muri AFC Leopards yo muri Kenya, umubiligi Yvan Jacky Minnaert agiye gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Mukura VS. Okoko Godefroid yamaze kwirukanwa. Kuwa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 nibwo Yvan Jacky Minnaert yagarutse mu Rwanda aje mu biganiro na Mukura VS yo mu karere ka Huye. Ibiganiro hagati ye na Nizeyimana Olivier […]Irambuye

Byiringiro umurika imideli yinjiye no mu mwuga wo gushushanya

Byiringiro Jean Aimé usanzwe yerekana imideli ku buryo bw’umwuga, ubu yemeza ko yamaze kwinjira mu buhanzi bwo gushushanya, ndetse ngo ni impano yibonyeho kuva akiri umwana muto. Byiringiro Jean Aimé asanzwe azwi mu bijyanye no kumurika imideli, dore ko yanabikoze mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, n’ibindi […]Irambuye

en_USEnglish