Digiqole ad

Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni wungirije wa Gor Mahia FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yahawe inshingano zo kungiriza kapiteni mushya wa Gor Mahia FC, Umunya- Kenya Musa Mohammed. Mu birori byo kwerekana abakinnyi bashya muri Gor Mahia byabereye i Nairobi muri Kenya niho hanatangarijwe itsinda ry’abakinnyi bagiriwe ikizere n’ubuyobozi n’abatoza, bahabwa kuyobora abandi.

Rutahizamu w'umunyarwanda Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni wungirije wa Gor Mahia FC
Rutahizamu w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni wungirije wa Gor Mahia FC

Gor Mahia FC yagombaga gusimbuza uwari kapiteni wayo Fredrick Jerim Onyango wasezeye ku mupira w’amaguru mu ntangiriro z’uyu mwaka agatangira amahugurwa yo gutoza abanyezamu.

Kapiteni mushya w’iyi kipe ikunzwe na benshi muri Kenya ni myugariro w’imyaka 25 Musa Mohammed azungirizwa na Jacques Tuyisenge w’imyaka 26 iyi kipe yaguze muri Gashyantare 2016 avuye muri Police FC yo mu Rwanda.

Uyu musore uvuka i Rubavu yabwiye Umuseke ko inshingano yahawe zamutunguye cyane kuko nta gihe amaze muri iyi kipe.

Tuyisenge yagize ati: “Batangaza abakinnyi bagiye kuyobora abandi byarantunguye cyane kuko dukinana n’abanya-Kenya bakuru bakomeye kandi bafite ijambo. Kuba barantoye kandi ndi umunyamahanga byarantunguye binantera ishema.

Ikindi cyantunguye ni uko nari maze igihe gito cyane muri Kenya. N’umwaka nturashira kandi nkinana n’abakinnyi bamaze imyaka myinshi mu ikipe. Gusa kuko abayobozi n’abatoza bangiriye ikizere bigaragaza ko hari icyo banyitezeho, nicyo nzagerageza gukora. Nifuza guhesha Gor Mahia igikombe cya shampiyona uyu mwaka kuko ubushize ntibyakunze.”

Jacques Tuyisenge asanzwe ayobora mu makipe akinira kuko yavuye muri Police FC ari kapiteni, ni na kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Jacques Tuyisenge na Musa Mohammed (iburyo) nibo ba kapiteni bashya ba Gor Mahia FC
Jacques Tuyisenge na Musa Mohammed (iburyo) nibo ba kapiteni bashya ba Gor Mahia FC

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish