Digiqole ad

Nemba: umuforomokazi yahambiriye uruhinja akaboko arigendera….

 Nemba: umuforomokazi yahambiriye uruhinja akaboko arigendera….

Gakenke – Umuforomokazi wo ku bitaro bya Nemba yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri akurikiranyweho gukomeretsa umwana w’uruhinja wari ukivuka kubera uburangare no guteshuka inshingano ze nk’uko bitangazwa na bagenzi be.

Umufotomokazi yahambiriye akaboko k'iburyo k'uyu mwana ajya kuvura abandi ntiyagaruka
Umufotomokazi yahambiriye akaboko k’iburyo k’uyu mwana ajya kuvura abandi ntiyagaruka

Umwe mu bakozi kuri ibi bitaro yabwiye Umuseke ko uyu munsi mugenzi wabo witwa Consolee yatawe muri yombi na Police nyuma y’uko kuri uyu munsi mu gitondo aziritse umwana akaboko k’iburyo ngo amushyireho umuti ntabikore akajya kuvura abandi.

Uyu mwana wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri afite uburwayi, ngo amaraso yahagaze akaboko karabyimba cyane.

Umuyobozi w’ibitaro Dr Habimana yavuze ko uyu mwana yavukanye ikibazo umuforomokazi agashaka kumukorera ubutabazi bw’ibanze.

Ati “yashatse gukorera umwana ubutabazi nk’uko babikorera abandi bavukanye uburwayi ariko amufata umutsi wo mu kuboko kugirango acicemo umuti kubw’amahirwe make awufata nabi”.

Mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko abatanga serivisi bakwiye kuyitanga neza, abayihabwa nabo bakayakira nk’uburenganzira bwabo ntibemere guhabwa serivisi mbi.

Dr. Habimana Jean Baptiste umuyobozi bw’ibitaro bya Nemba yabwiye Umuseke ko uyu muforomokazi koko afunze akurikiranyweho uburangare mukazi naho uru ruhinja rwahise rwahorezwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya CHUK i Kigali ngo rwitabweho kurushaho.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ubu iyo mubuze Consolée muba mushaka kuvuga nde ko hakorera abafite iryo zina benshi rwose muduhe amazina yose

    • Amazina yombi kuyamenya bifite akahe kamaro?

  • Murahoneza basomyi.nkurikijibyonsomye ntabwonsobanukiweneza immunity ngoyahisajyakwitakundimurwayi Dr nawe atiyafashumutsi utariwo akabokokagumagahambiriye?nibarukobyagenze Ndumvahabaye Kudafashanyakwabakozi sinusitis yafashutariwo sinibazako atigeze abireporting ngubizabikore cyanekonumva Nauru urgency kukumwanayavukanyikibazo!ikindi mpamyakohabayuburangare nibayarafashumutsi utariwo kukirwose yihutiyekujyagufashabandi atabanje kuzitururiyamwana???ikindi urgency Benito ikurikiranwanumuntumwegute???nta surveillance yabaye???amakosandumvarayabantubose bamazekubyazuwomwana ufitikibazontibakore surveillance.Byosenamakosayomukazi numvadakwiye kwirukanwa Mwamuha Remarque.

    • Mujye mwiga kwandika. Amategeko yimyandikire akumariye iki?

  • Uburangare ni ubwo ushinzwe gupanga akazi hariya ariko cyane uwabyaje umubyeyi

  • erega ubuke bw’abaforomo buzahitana benshi

    • buzahitana cg bwahitanye? bwarabahitanye, buri kubahitana, nihatagira igikorwa buzakomeza bubahitane

  • Mbega umuseke ntakigenda mumakuru yanyu kuko ntakuri afite. Ngo Dr Habyarimana hhhhhhh!!!!!! Ngo umwana yavutse kuwa 2!!!!!! Yewe usubire kuyatara neza kuko sayukuri nabusa. Naho kwibagirwa gukuraho garrot simbishyigikiye ariko birashoboka cyane rwose aho abakozi ari bake. Kuko uri umuntu 1 muri service wajya gushaka umutsi mugihe ugitangira undi mwana akagira convulsion, niwe wirukiraho ukamutabara.

  • Uburangare simbushyigikiye ariko uwamutera ibuye ni udakora kwa muganga,niba yari wenyine,yihutiye kureba umerewe nabi cyane asanga buriya garrot yafunze kuko umubiri w’ uruhinja woroshye,sendika y’abafiromo nibikurikirane ifashe uwo mu nurse kuko nta bugome yabikoranye

Comments are closed.

en_USEnglish