Digiqole ad

Gambia: Perezida wa Komisiyo y’Amatora ‘yabuze’

 Gambia: Perezida wa Komisiyo y’Amatora ‘yabuze’

Alieu Momar Njie Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia, (Independent Electoral Commission, IEC) yagiye mu bwihisho, nk’uko byatangajw en’abo mu muryango we bavuganye na BBC.

Alieu Momar Njie Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Hari amakuru ahwihwiswa ko Alieu Momar Njai, watangaje ko Perezida Yahya Jammeh yatsinzwe amatora mu Ukuboza 2016, ko yaba yahunze igihugu.

Perezida Yahaya Jammeh mbere yemeye ibyavuye mu matora yari yatsinzwemo na Adama Barrow, ariko nyuma aza kwisubiraho ndetse avuga ko asaba ko habaho andi matora.

Mu minsi ishize ingabo za Leta zagose icyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Umuhungu wa Alieu Momar Njai yemeje amakuru y’uko se ashobora kuba yahunze Gambia ariko yongeraho ko yifuza kandi arimo asenga ngo abe ari ahantu hatekanye nk’uko yabitangaje kuri Facebook.

Yahya Jammeh, wahiritse ubutegetsi mu 1994, amaze imyaka 22 ayobora igihugu, akaba yaratsinzwe amatora n’Umukire cyane witwa Adama Barrow, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 1 Ukuboza aho yagize amajwi 45%.

Guhera ku cyumweru gishize, amaradiyo atatu yigenga yahagaritswe kumvikanisha ibiganiro byayo bika ari ikimenyetso cyo gucecekesha buri wese nyuma y’aho Jammeh atsinzwe mu matora.

Ibiganiro bya Politiki bigamije kumvisha Jammeh ko agomba kuva ku butegetsi byari birimo abakuru b’Ibihugu bane bo mu muryango wa ECOWAS nta cyo byagezeho.

Uyu muryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba wavuze ko uzafatira ibihano Yahya Jammeh igihe azaba yanze kuva ku butegetsi.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish