Digiqole ad

Rusizi: Abubatse Post de Santé ya Muhehwe bamaze imyaka INE batarahembwa

 Rusizi: Abubatse Post de Santé ya Muhehwe bamaze imyaka INE batarahembwa

Post de Santé yatangiye gukorerwamo abayubatse batarishyurwa.

Abaturage 25 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, bubatse Post de Santé ya Muhehwe imaze imyaka itatu itashwe, barishyuza amafaranga yabo agera kuri miliyoni n’igice (1 500 000 Frw) ngo amaze imyaka ine.

Post de Santé yatangiye gukorerwamo abayubatse batarishyurwa.
Post de Santé yatangiye gukorerwamo abayubatse batarishyurwa.

Muri aba baturage harimo Abafundi bakoreraga ibihumbi bitatu (3 000 Frw) ku munsi n’abayedi bakoreraga 15 00.

Umwe muri bo witwa Serukundo Desire, avuga ko aberewemo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120.

Akavuga ko bakora yatanze imbaragaze, ndetse ntagire n’icyo yikorera iwe mu rugo none akaba yarambuwe. Ngo byateje ubukene n’amatiku mu miryango yabo.

Serukundo avuga ko kugira ngo iriya Post de Santé yuzure mu mezi atandatu (6) nk’uko ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge babishakaga, ngo byasabye ko rimwe na rimwe bakoreshwa n’amasaha y’ikirenga.

Serukundo na bagenzi be bashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo kubambura no kutita ku kibazo cyabo.

Serukundo ati “Twaherutse baduha amafaranga yo ku musingi gusa, ntabwo twongeye kubona n’urutoboye.”

Yongera ati “Nkanjye nari Umufundi kandi nkenera gutaha nkagaburira umuryango wanjye. Imyaka ibaye ine nta n’akanunu, Umurenge wananiwe kudukurikiranira ikikibazo, gusa ndasaba ko abandi bohejuru badutabara.”

Rwiyemezamirimo Pasiteri Zirimwabagabo Matayo wakoresheje aba baturage yabwiye Umuseke ko atanze kwishyura abaturage, ahubwo nawe ngo Umurenge wamwimye amafaranga ngo yishyure aba baturage.

Avuga ko agize amahirwe yakwishyurwa akabona uko yishyura abaturage kuko nawe atanejejwe no kwitwa umwambuzi.

Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yabwiye Umuseke ko iki kibazo bakizi.

Yagize ati “Si Rwimbogo gusa, ikibazo kiri mu mirenge myinshi yo muri aka Karere ka Rusizi, kuko hari n’abubatse amashuri ndetse n’abandi batarishyurwa,…Gusa Akarere kabishyize mungengo y’imari 2016/17 tuzabishyura bidatinze,…bose Akarere kabatekerejeho uyu mwaka bose bazahabwa amafaranga yabo.”

Icyakora uyu muyobozi w’Akarere wungirije yirinze gutangaza ukwezi n’amatariki aya mafaranga amaze imyaka ine azatangirwa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish