i Kayonza impanuka ya FUSO yari itwaye ibiribwa ihitanye bane
Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO muri uyu mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri mudugudu wa Bwasampampa mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare yakoze impanuka ikomeye itwaye ibiribwa ihitana abantu bane.
Iyi kamyo yarimo abantu babiri bavuye gufata ibiribwa mu kagari ka Rubumba muri program ya ‘Food for work’ yo kunganira abaturage bari barahuye n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza.
Godance Uwizeyimana uyobora Akagari ka Cyarubare gahana imbibi n’aka Rubumba akaba yageze ahabereye impanuka yabwiye Umuseke ko nk’umuyobozi w’Akagari karimo ikigo nderabuzima cya Cyarubare cyatabariwemo abakomeretse yahise agera aho iyi mpanuka yabereye bagatangira ibikorwa by’ubutabazi.
Uwizeye yemeza ko abantu bane aribo bitabye Imana nubwo ngo abantu bose bari muri iyi modoka yari atarabasha kumenya umubare wabo.
Uwizeyimana ati “Nahageze ntabaye ariko tumaze kubona abapfuye bane n’abakomeretse ntaramenya umubare neza.”
Bamwe mu bakomeretse ngo bari kujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu abo byoroheje bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Cyarubare.
Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.
Elias BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abo Bantu Bavuye Mu Mubiri Turabasabira Ngo Imana Ibakire Mu Bayo Kandi N’abakomeretse Nabo Bakomeze Kwihangana Barakira.
Uwo munyamabanganshingwabikorwa ibyo yagutangarije si ukuri kuko kugeza ubu habaruwe abapfuye babiri gusa.