Digiqole ad

APR FC itsinze Etincelles 2-1… Djamar wari umaze iminsi 630 mu mvune yakinnye

 APR FC itsinze Etincelles 2-1… Djamar wari umaze iminsi 630 mu mvune yakinnye

Bishimira igitego cya mbere

Mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda (AZAM Rwanda Premier League), APR FC itsinze Etincelles FC 2-1. Kambale Salita Gentil atsinze igitego cya gatandatu mu mikino indwi (7). Jimmy Mulisa watoje umukino wa mbere yagaruye Djamar Mwiseneza mu kibuga nyuma y’amezi 21 yari amaze adakina kubera imvune.

Bishimira igitego cya mbere
Bishimira igitego cya mbere

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yakiriye Etincelles FC iyitsinda 2-1, bya Issa Bigirimana na Bizimana Djihad. Kambale Salita Gentil atsinda impozamarira.

Jimmy Mulisa watozaga umukino wa mbere, yari afite ibibazo byinshi by’imvune z’abakinnyi basanzwe babanzamo nka Muhadjiri Hakizimana, Butera Andrew, Sekamana Maxime, Blaise Itangishaka na Onesme Twizerimana. Byatumye akoresha abasore benshi badasanzwe babona umwanya.

Umukino watangiye Etincelles itozwa na Ruremesha Emmanuel ikinira inyuma, byafashaga APR FC gusatira no kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Rukundo Protegene bita Tiger. Kotswa igitutu byatumye agongana na myugariro we aravunika, ku munota wa 21 asimbuzwa Nsengimana Dominique.

APR FC yakomeje gusatira ishaka gufungura amazamu, byayihiriye ku munota wa 34, mu mvururu zabaye imbere y’izamu rya Etincelles FC, Nkinzingabo na Yannick Mukunzi bagerageza gutera mu izamu ariko umunyezamu wagiyemo asimbuye akawukubita ibipfunsi, umupira usanga Issa Bigirimana wari uhagaze wenyine, atsindira APR FC igitego cya mbere. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira inagaragaza inyota yo gutsinda ibitego byinshi. Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi bayitoza basimbuje, Patrick Simbomana afata umwanya wa Fiston Nkinzingabo, na Innocent Habyarimana bita Dimaria asimburwa na Mwiseneza Djamar.

Uyu musore yari wari ugiye kumara imyaka ibiri adakina dore ko amaze amezi 21 adakandagira mu mikino y’amarushanwa, kuko yavunitse tariki 2 Gashyantare 2015, mu mukino APR FC yanyagiyemo Rayon sports 4-0.

Izi mpinduka zafashije ikipe ya Jimmy Mulisa, kuko APR FC yatumaga abo hagati ba Etincelles nka Shadad Nsengayire na Mugenzi Cedrick batabona umwanya wo kwigaragaza.

Kuyobora umukino byavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 53, ku ishoti rikomeye Bizimana Djihad yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, uyu musore uvuka i Rubavu, yishimira igitego cya mbere atsinze Etincelles yamureze.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Ruremesha yongeyemo rutahizamu Mumbele Saiba Claude, wagoye cyane ba myugariro ba APR FC, agerageza amashoti abiri yashoboraga kubyara igitego, ariko Steven Ntaribi yitwara neza.

Uyu  musore wongereye imbaraga mu busatirizi, ku munota wa 87 yahaye umupira Kambale Salita Gentil, atsinda igitego cy’impozamarira kuri Etincelles FC, igitego cya gatandatu (6) mu mikino indwi ya shampiyona kuri uyu rutahizamu ukomoka muri DR Congo. Umukino warangiye APR FC itsinze 2-1.

APR FC yabanjemo abakinnyi 11 nka Steven Ntaribi, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Faustin Usengimana (c), Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Djihad Bizimana, Nkinzingabo Fiston, Innocent Habyarimana na Issa Bigirimana.

Ku ruhande rwa Etincelles FC ibanzamo Rukundo Protogene, Nahimana Djuka, Mbonigaba Rigis, Kayigamba Jean Paul, Baramosa Mabomba, Nsengiyumva Ildesbard, Manishimwe Yves, Byamungu Abass, Nsengayire Shadad, Mugenzi Cedrick, na Kambale Salita Gentil.

Mbere y'umukino hafashwe umunota wo kwibuka ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol yakoze impanuka y'indege
Mbere y’umukino hafashwe umunota wo kwibuka ikipe ya Associação Chapecoense de Futebol yakoze impanuka y’indege
11 ba APR FC babanjemo
11 ba APR FC babanjemo
11 ba Etincelles babanjemo
11 ba Etincelles babanjemo
Faustin Usengimana na Salita Gentil nibo bari kapiteni mu mukino
Faustin Usengimana na Salita Gentil nibo bari kapiteni mu mukino
Faustin Usengimana atabara izamu rye
Faustin Usengimana atabara izamu rye
Jimmy Mulisa yatoje umukino wa mbere
Jimmy Mulisa yatoje umukino wa mbere
Bizimana Djihad yahanganye n'ikipe yakuriyemo
Bizimana Djihad yahanganye n’ikipe yakuriyemo
Yannick Mukunzi ari mu bagoye abakinnyi bo hagati ba Etincelles
Yannick Mukunzi ari mu bagoye abakinnyi bo hagati ba Etincelles
Bishimira igitego cya mbere
Bishimira igitego cya mbere
Ibyishimo byamusaze, ati, igikombe tuzakisubiza
Ibyishimo byamusaze, ati, igikombe tuzakisubiza
Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi bishimira igitego cya kabiri
Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi bishimira igitego cya kabiri
Asanzwe ari umufana wa Marine FC, yavuye i Rubavu, aza gufana APR FC ngo imutsindire mukeba Etincelles
Asanzwe ari umufana wa Marine FC, yavuye i Rubavu, aza gufana APR FC ngo imutsindire mukeba Etincelles
Rukundo Protogene yavunits emu minota ya mbere y'umukino
Rukundo Protogene yavunits emu minota ya mbere y’umukino
Umunyezamu Nsengimana Dominique akigera mu kibuga, APR FC yatsinze igitego cya mbere
Umunyezamu Nsengimana Dominique akigera mu kibuga, APR FC yatsinze igitego cya mbere
Kambale Salita Gentil yatsinze igitego cya 6 muri shampiyona
Kambale Salita Gentil yatsinze igitego cya 6 muri shampiyona
Mumbele Saiba Claude wagiyemo asimbiye, yafashije Etincelles kugaruka mu mukino
Mumbele Saiba Claude wagiyemo asimbiye, yafashije Etincelles kugaruka mu mukino
Nubwo itabonye amanota, Etincelles yari ishyigikiwe
Nubwo itabonye amanota, Etincelles yari ishyigikiwe
Nyugariro wa Etincelles Mbonigaba Rigis, ni murumuna wa Mugiraneza JB Migi
Nyugariro wa Etincelles Mbonigaba Rigis, ni murumuna wa Mugiraneza JB Migi
Yaturutse i Rubavu, none atahanye agahinda
Yaturutse i Rubavu, none atahanye agahinda
Mwiseneza yishyushya
Mwiseneza yishyushya
Nyuma y'amezi 21 adakina, Djamar Mwiseneza yahabwaga amabwiriza ngo ajye mu kibuga
Nyuma y’amezi 21 adakina, Djamar Mwiseneza yahabwaga amabwiriza ngo ajye mu kibuga
Rwasamanzi ntiyishimiye uko abasore be bitwaye mu minota ya nyuma
Rwasamanzi ntiyishimiye uko abasore be bitwaye mu minota ya nyuma

Photo @Ishimwe Innocent/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE

4 Comments

  • Ntabwo aribibi atangiye neza cyane ko gicumbi na entincelle zigora cyane Apr ariko kuba abonye atatu akabona n’ibitego 2 biragaragara ko ashobora kuzakosora ubusatirizi.

  • Byiza basore bacu murakoze mukomeze mutere ikirenge mucyuwo musore muto Jimy azabageza kuri byinshi kbisa mutsinda ibitego kuko nawew yabimariraga mu inshundura asante kbisa

  • Pantheres noires kuki itakibaho?

  • Yannick ni bogari weeee.

Comments are closed.

en_USEnglish