Isoko mpuzamahanga rya Karongi rigeze kuri 60% ryuzura
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganga n’imirimo ya EAC Francois Kanimba ari kumwe n’abayobozi b’urwego nterankunga Enhanced Integrated Framework (EIF) kuri uyu wa gatanu basuye isoko mpuzamahanga (Cross Border Market) riri kubakwa i Karongi basanga rigeze kuri 60% ryuzura.
Iri ni isoko rizasumbira isoko risanzwe ry’i Karongi rirema rimwe mu cyumweru ari nayo mbogamizi abacuruzi bagejeje kuri Minisitiri w’ubucuruzi ubwo basuraga isoko rishaje mbere yo kujya ku riri kubakwa.
Kuri iri soko rya kijyambere bari kubakirwa aba bacuruzi bavuga ko ari igikorwa kiza kuko bazaba bafite aho babarizwa hafatika na Banki zikaba noneho zizabagirira ikizere.
Isoko mpuzamahanga riri kubakwa rigizwe n’ibice bibiri; icy’amatungo n’imyaka, n’igice cy’ubucuruzi bw’amaduka n’amabanki.
Iri soko rizuzura ritwaye miliyari imwe na miliyoni 570.
Min Francois Kanimba yavuze ko batashora miliyari imwe irenga ngo ubundi isoko rijye rirema rimwe ku munsi, yizeza abacuruzi ko ryo rizajya rirema buri munsi ndetse abakangurira kuzaribyaza umusaruro
Iri soko biteganyijwe ko rizuzura mu kwezi kwa gatatu.
Bamwe mu baryubaka bamaze amezi 4 badahembwa
Abakozi bubaka kimwe muri ibi bice by’isoko rishya babwiye Umuseke ko bamaze amezi ane badahembwa na rwiyemezamirimo wabahaye akazi.
Aba bakozi bavuze ko n’ibikoresho bambaye byo gukorana akazi (ama-gilet n’amacasque yo kubakana) ngo babitiriwe mu gitondo bamenye ko Minisitiri ari bubasure.
Aba bakozi bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku muyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akababwira ko nta mafaranga barimo rwiyemezamirimo.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Irisoko ndarishyigikiye.
KOMBONA NTANIKIMENYETSO CYARISHYIRA KURI 30% MUKURANGIRA
KEREKA NIBA HARI AHO MUTAFOTOYE NGO MUTWEREKE IBIGEZE KURE
Njye ndabona rigisigaje nka 60% ngo ryuzure nkurikije amafoto mbona hano!
Comments are closed.