Digiqole ad

Rwanda Wedding Expo 2016 ya mbere irerekana imirimbo y’abageni

 Rwanda Wedding Expo 2016 ya mbere irerekana imirimbo y’abageni

Iri niryo murika gurisha rya mbere rigiye kuba mu Rwanda ryerekana imirimbo yagenewe abageni n’ababambarira mu bukwe. Rizaba guhera taliki ya 09-10, Ukuboza 2016 mu nzu yo hejuru ya Kigali City Tower guhera sa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwijira ni ubuntu.

Rusanganwa Laurent uyobora Umushinga The Wedding Plus.Co.Ltd
Rusanganwa Laurent uyobora Umushinga The Wedding Plus.Co.Ltd

Abakora imideli itandukanye harimo iy’ubu n’iya gakondo bazaba bahari ndetse n’abahanzi bamamaye mu Rwanda bazaza gususurutsa abazirabira iriya ‘Rwanda Wedding Expo’.

Rusanganwa Laurent uyobora Umushinga The Wedding Plus.Co.Ltd avuga ko iki gitekerezo gishingiye ku muco nyarwanda aho gushyingira byakorwaga mu buryo bwihariye.

Ubu, ubukwe bujyanirana n’imihango itandukanye imwe ikorerwa mu rukiko, mu nsengero na Kilizaya ndetse no mu ngo z’abageni nyirizina.

Ibi bikorwa byose bituma igihugu cyinjiza byibura miliyari ebyiri zituruka mu bukwe burenga 500 buba buri mwaka mu Rwanda.

Guhuriza hamwe abatanga service zigenewe abageni ndetse n’abifuza kuzarushinga bizaba uburyo bwiza bwo gufasha buri ruhande kumenya icyo rwakura ku rundi kuko n’ubundi umwe aba azakenera undi.

Abazitabira ririya murikagurisha bazabona uko muri iki gihe kudoda imyambaro y’abageni byateye imbere, babe bakwihahira cyangwa barangire abandi bashaka kuzashinga ingo mu kiri imbere.

Bizatuma kandi ubudozi bw’imyambaro y’abageni  mu Rwanda butera imbere.

Abazamurika imideli barimo abadozi, abacuruza ibikomo, abakora za gateaux de marriages, abataka ibyumba n’amazu, abategura bakanataka indabo, abogasha abakanatunganya imisatsi, abakora imibavu n’amavuta yo kwisiga n’abayagura, abatanga intwererano ku bifuza kurushinga, abakora bakanagurisha imyambaro n’imideri, abakodesha imodoka z’abageni,  abakodesha amacumbi, abagemurira abantu amafunguro, abafite ubusitani bwo kwifotorezamo, abagurisha ibikoresho byo mu nzu, ba gafotozi n’abandi.

Kubera ubwinshi bw’abazitabira ririya murika gurisha n’ubudasa bw’ibyo bazamurika, buri muntu wese atumiwe kuzaza kureba ibyiza biranga ubukwe mu Rwanda.

**********

en_USEnglish