IMBUTO yatangije Irushanwa ku buzima bw’ imyororokere aho watsindira 10 000$
Innovation Accelerator (iAccelerator), ni irushanwa na gahunda yo gufasha urubyiruko guhanga imishinga ibyara inyungu, izafasha mu gusubiza ibibazo urubyiruko rukeneye ku menya ku buzima bw’imyororokere. Iri rushanwa ryatangijwe kur uyu wa gatanu na Imbuto Foundation na UNFPA, ku nkunga y’ikigega ‘UK aid’ cya Guverinoma ya UK.
Iri rushanwa rigamije kubona igisubizo ku bibazo bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko, urubyiruko ruzakora amarushanwa yo gutanga ibitekerezo byiza byatanga ibisubizo kuri iki kibazo.
Sandrine Umutoni umuyobozi wa Imbuto Foundation avuga ko urubyiruko rusabwa gutekereza rukerekana ikibazo gishingiye ku by’ubuzima bw’imyororokere mu muryango nyarwanda rugatanga n’inzira zo kugikemura mu buryo bwanabyara inyungu.
Uzajya atanga ikibazo n’inzira yo kugikemura mu buryo bwiza azajya ahembwa ibihumbi 10$ azifashisha mu gutangira gushyira mu bikorwa igitekerezo cy’umushinga atanze.
Daniel Alemu uhagarariye UNFPA mu Rwanda yavuze ko nk’ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu rubyiruko usanga ahanini giterwa no kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere.
Aya marushanwa ngo azafasha urubyiruko kugaragaza ibibazo bihari no kubishakira umuti uvuye muri bo.
Angelique Uwera umwe mu banyeshyuri muri Koleji y’icungamutungo ya Kaminuza ‘u Rwanda, waganiriye n’Umuseke yavuze ko koko usanga urubyiruko nta bumenyi buhagije rufite ku buzima bw’ imyororokere, akumva iri rushanwa rizarushaho gusiga ubumenyi kuri benshi mu rubyiruko rikanaha inyungu abaritsinze.
Imbuto Foundation irashishikariza urubyiruko kwitabira aya marushanwa, kwiyandikisha bicishwa ku rubuga rwa www.iacceralator.rw kwiyandikisha bikazarangira tariki 23 mu kwezi kwa mbere 2017.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Uru rubuga ko rudakora mwatubarije urwukuri
Ntabwo uru rubugat rukora rwose muatubarize.
Urwo rubyiruko barihugure rumenye n´umuterere y´uburenganzira bwabo,bashiki bacu
be kuja batanga za ruswa z´ibitsina,babigishe uko babyitwaramo habaye uyibasabye ngo
bamuhe ibyo afitiye uburenganzira,abayitanga nabo kugira ngo ntibakorere icyo bashyaka,abongabo n´ibindi dushobora no kubifata nkukuba uri indaya.
none ko uru rubuga rutari gukora ?,[www.iacceralator.rw],mushake uburyo mwatubwirira abo bayobozi barufungure dutangire twiyandikishe kubwinshi maze nabo bazarusheho kutwongerera ubumenyi, murakoze cyane.
Comments are closed.