Episode 58: Destine akomeje kwereka Eddy ko amwishimiye
Ntangira gutekereza iby’urugendo nari ngiye gukora sinzi ukuntu nibutse ko James ntacyo namubwiye, mba mfashe telephone mpamagara ndeba nandikamo nimero ye nari nzi mu mutwe ,nkanda yes nshyira ku gutwi, nawe ntiyantenguha ayitaba vuba,
James-“Yes My Brother Eddy!”
Njyewe-“Hello James!, bite se?”
James-“ni bon kabisa, ushaka kumpa rimwe se ko icyaka kimeze nabi?”
Njyewe-” hhhh, ariko Bro, ugiye kuba kazizi kweli?, ubwo wabona uri mu kabari mu masaha y’akazi?”
James-” reka reka numvaga kwihangana binaniye njya gufata ikirahuri kimwe!”
Njyewe-“eeeeeeh attention Bro, ibyo sibyo!, ugomba kwisubiraho!,uzajye wihangana basi akazi karangire,!”
James-” eeeeeeh ,ndaza kujya mfunga roho Bro, nuko nyine icyaka kinzamukamo kikankorogoshora mbega ubanza ndi umurwayi ukeneye muganga!”
Njyewe-” hhhhhhhh Bro, ko ugiye kuzisigarana wenyine ra?”
James-“eeeeeh ,ugiye kuba Pastor se?”,
Njyewe-“hhhhh, urabona byambera se?”
James- ” hhhhh ,wowe naje gusanga ntakitakubera buriya, gusa ubaye we najya nicara ku mwanya w’imbere igihe wabwirije!”
Twese-” hhhhhhhhhh,
Njyewe-“Bro ,ubu rero ejo ndajya mu mahugurwa noherejwemo na Company yacu mu ntara ,kandi nzamarayo ibyumweru bibiri byose!”
James-” eeeeeh Bro, congratulations ndumva winjiranye ikizere!,uhise ujya guhagararira company mu mahugurwa?”
Njyewe-“hhhhhh, Bro niko bimeze!”
James-“aaaaah ,ndabyumva ubwo abana b’abakobwa bo mu Ntara baragowe!,sha urukundo rukuzuyemo uwo uzarumenaho arahiriwe!”
Njyewe-“hhhhhh ariko Bro,winsetsa noneho!,ariko iyo uri kuri biere mu mutwe wawe ko hazamo abana b’abandi?,wazabyaye uwawe!”
James-” hhhhh, ahubwo usige uguze andi mashuka kuko ndabizi ntuzaza wenyine!”
Njyewe- ” hhhhhh, va muri ibyo Bro, ahubwo mbwira aho nza kugusanga ngusigire imfunguzo zindi z’inzu,utazagira icyo ucyenera ukakibura!”
James-“eeeeeh ,ok unsange kuri Droks Pub hano mu mugi!”
Njyewe-“ok sawa ndakureba!”
James-” asante kabisa turasubira Bro!”
Narebye ku isaha mbona ni saa kumi zirenzeho icumi ,mfunga bureau vuba vuba njya kwa Manager ngezeyo nsanga Destine yantaze yo,mbega ni njye naburaga,
Njyewe-“Hello Manager!”
Manager-” hello Eddy!, ca va?”
Njyewe-” oui ca va Bien merci!”
Manager-“ok, ngirango uribuka ko ejo mufite kujya guhagararira company mu mahugurwa, usanze ndi kubwira uyu Destine ko mugomba kwitwara neza company yanyu yabizeye ikabatuma igakomeza kuza ku isonga!”
Njyewe-“nibyo rwose natwe nicyo kitujyanye!”
Destine-“wivunika Nyakubahwa Manager, umwete n’umurava turabisanganwe!”,
Manager-“yego ni byiza ubwo mubyumva neza!,nizere ko murara mwiteguye ,Ordre De mission ngizi, n’amafaranga y’urugendo contable arayabaha mukanya ahasigaye courage!,kandi Bon Voyage!”
Njyewe-” Murakoze cyane Nyakubahwa!”
Twasohotse Destine mbona ashyugumbwa kugira icyo ambwira nanjye ndirengagiza nk’utabibonye tugeze hanze aba arambwiye,
Destine-“eeeeh uziko bikunze!, Eddy ntushobora kumva ukuntu nishimiye kuba ngiye kujyana nawe!”,
Njyewe-” uuuuuh gute se?, urumva hari ikidasanzwe se?”
Destine-” sha sinzi gusa njye ndikwiyumvamo ibyishimo ahubwo Eddy reka ngusabe akantu,urabyemera?”
Njyewe-” yego ndakumva, mbwira ninumva bishoboka ndabyemera nta kibazo!”
Destine-“Eddy sha waretse tukaza kunyurana kuri shop ukamfasha gukura tumwe mu dukoresho nzakenera!”
Njyewe- “uuuuh nonese Desti, ko ntazi kugura ibikoresho by’abakobwa ,urumva nagufasha iki koko?”
Destine-” hhhhhhhhh, mbega Eddy, ubwo se nuzana umugore bizagenda gute? ,nyine tujyane utangire unabimenyere!”
Naracecetse gato, mu by’ukuri mu gihe nari maze nkora muri iyo company uwo munsi niwo nari mvuganye amagambo menshi na Destine wari secretary wa Manager wacu, iminsi micye nari mpamaze ,Destine yakundaga kuza muri Bureau yanjye, ariko nabaga ndi busy mu byanjye, sinigeraga nubura amaso ngo murebe mwitayeho, ako kanya nibwo namwitegereje mbona n’umukobwa utagize icyo abaye kabisa,
Nyuma yo guceceka gato nahise mubwira ,
Njyewe-” ok, niba utaza gutindayo nta kibazo ,gusa uzirikane ko nanjye ngomba gutaha nkajya kwitegura urugendo!”
Destine-” wooooooow! thank you Eddy!”
Aho twari duhagaze twarakomeje tujya muri bureau ya countable, aduha buri wese chèque ya 100 000frw nka Mission, nayo gucyemura ibindi bibazo twagira tugeze yo , ubwo tukiva kwa Countable nsohokana na Destine tugeze ku muhanda ,dufata Bus ijya i Remera, mu nzira twagiye tuganira bisanzwe atari byabindi ariko ngo ” iwanyu imvura iragwa?” ahubwo twavugaga ubwiza bw’umugi wa Kigali twarimo, dukomeza kugenda ,birumvikana Destine niwe wanyoboraga,tugeze i Remera tuvamo, nkomeza gukurikira Destine ,twinjira muri shop ntibuka neza uko yitwaga, tugezemo nsanga abantu baho bose baziranye na Destine cyane,
Nahise mpagarara hirya gato areba ibyo areba akajya anyuzamo akambara akaza kunyiyereka ,cyakoze Destine yari umukobwa udafite icyo atwaye pe, yari inzobe afite mu kanwa heza, yari ateye neza ku buryo icyo yambaraga cyose nabonaga kimubereye!
Ibyo birangiye Destine yagiye aho bishyuririra sinzi ibyo yavuganye n’uwari uhari ku mutima nti wasanga uyu mukobwa ari ku ngambanira bakaba bagiye nkubita igi facture ngo nkishyure ntangira kwisakasaka ariko nkomeza kuguma aho ,hashize umwanya Destine araza arambwira,
Destine-” Eddy, noneho twagenda kandi umbabarire ko nagutindiye, ndica amande!”
Njyewe-“nta kibazo , gusa ndabona amasaha yo kugenda ari aya, hari Umusore mugenzi wajye dufitanye gahunda, urabizi ko ejo ntazabona umwanya!”
Destine-“Eddy sha utambwira ko ugiye ntagushimiye ko wampaye umwanya!”
Njyewe-“oya nta kibazo ,rwose nta kidasanzwe!”
Destine-” oooolala, sha reka ndeke kwikunda gusa ndagushimira kandi …..,
Destine akivuga telephone yanjye yahise isona, yari James ,
Njyewe-” I am sorry gato, Hello James!”
James-” ariko sha Eddy, ubona ndi ihene ushyira ku kiziriko?, niba wananzititse ubwatsi nabumaze ngwino unyimure!”
Njyewe-” hhhhh, Bro kabisa ihangane gato ndaje”
James-“ok, ubwo reka mfate irindi rero uraryishyura!”
Njyewe-“sawa ndaje Muvandimwe wanjye!”
Nakuye telephone ku gutwi mpita mpamagara moto,
Destine-“Eddy sha bye kandi wakoze cyane!”
Njyewe-“Merci aussi!”
Nahise nurira moto mfata umuhanda ngeze hahandi James yambwiye nsanga yicaye kuri comptoir, ndamusuhuza nkurura agatebe naka aga Fanta , bagiye kugafungura James ahita ababuza.
James-” Bro,ewana fata kamwe gasembuye wana, yego ndabizi ugiye kumbwira ko ejo ufite urugendo ariko sinaganira nawe uri ku mitobe rwose!, fanta tuzazinywa kw’isabato!
Njyewe-” hhhhh, nuko ari wowe naho ubundi”,
Barampinduriye bampa akacupa k’abagabo ,baramfundurira basuka mu kirahure ,nsomaho ndatereka,
James-“niko Muvandi , ngo harya wowe ugiye kujya hehe?”
Njyewe-” Bro ejo kare cyane ngiye kujya I Huye mu majyepfo y’U Rwanda!”
James-“Eeeeh Bro, nabyishimiye cyane kabisa, iyo company yakwizeye ubindi bigenda biza buhoro buhoro!”
Njyewe-“ako kantu Bro ,ariko buriya ndimo n’umukozi byo!”
James-“hahaaaah, ubwo se ni wowe ukora neza wenyine ra? ku buryo ari wowe bohereza guhagararira company?”
Njyewe-“hhhh, wapi ntago ari njye jyenyine uzagenda , tuzagenda turi babiri ,nzajyana n’umukobwa dukorana witwa Destine!”
James- “eeeeh ntiwumva se, ahubwo ayo s’amahugurwa ahubwo gira uti ni Picnic,
Twasekeye icyarimwe,mba mbwiye James,
Njyewe-“Bro, oya ibyo ntabwo aribyo bizaba binjyanye ,kandi uranzi neza, ahubwo akira izindi mfunguzo hagize icyo ukenera wazikoresha!”
James-” ok nta kibazo Bro,nubwo ari akamenyetso gato ,ariko kavuze byinshi kuri njye!, ntujya uhinduka, nishimira gukomeza kuba umwizerwa wawe!”
Njyewe- ” nta kwizeye nta wundi nakwizera Mwana wa Mama twasangiye agato n’akanini ,aho bidashoboka ko tugabana ukamparira!”
Ubwo tukiri muri ibyo nahise numva telephone yanjye irasonnye ,ndayifata ndebye mbona ni numero ntazi………………..
23 Comments
Mbega amatsiko? eddy courage!
Hhhhhhhhhh uyumunsi mbariye avace
numb1…..wasanga ari kabebe
hopefully.
Destine ntiyivange Kabebe watumye uhara Soso arahari
Mwaramutse Neza, yewe ndabona nanjye noneho mbaye uwagatatu, Eddy rwose Imana ikomeze imwihere Imigisha gusa burya kugera kure siko gupfa pe, gusa dukeneye nokumenya ibya Djalia na fille uko byarangiye. Iriya phone Eddy yitabye irabe ariyumugisha mbona umunezero wa Eddy utajya umara kabiri. Ubwo ejo nizeyeko amatsiko azashira.
Umuseke rwose mukomereze aho.
Ikigice kibaye gito mwadusondetse rwose. Courage Eddy ariko uzibuke Destine ntazakujyane mubyaha uzihagarareho nkuko usanzwe ubigenza. Isomo wahaye Mignone Destine nabigerageza nawe uzarimutere.
Number 1
Eddy courage uwo mukobwa ntazakugushe mucyaha ndabona aje nabi nukumukosora nka
Mignone akajya kumurongo …….umuseke akandi ka episode vuba amatsiko ya James na Djalia
Wooow Eddy iki kizere ugiriwe ugihe agaciro nkuko usanzwe, genda uzirinde ibikurangaza umenye ko ujyanye n’umukobwa ashobora kukugerageza attention Eddy tuzi turamwizeye, komereza wubake kwizerwa uzabisige nk’umurajye mwiza. Urugendo rihire
Courage mwana eddy
Gusa icyo mboba eddy azaba padili
Padili gute se wigeze ubona ajya mu missa
bjr! Njye rwose Destine ntabwo nigeze mwiyumvamo ambabarire ntazatume Eddy akora ibyaha pe!
Ariko iyi nkuru yatangiye iryoshye ariko mugenda muyibishya kuko ntabwo mwita ku mpande zombi none se namwe Eddy bahora bamutereta akanga mujye erega mureba ibintu bishoboka none se niwe uboma imboga akazanga kuki se akundwa ntakunde hahahhahaha muzatuma itaturyohera
Pazo
IYO TELEPHONE IRABE ARI KABEBE. TURASHAKA KABEBE. TURASHAKA JAMES ASUBIRANE DJALIA MURYOSHYE IBINTU NTA DESTINE MUKUGUSHA EDDY ATAZATUMA BAMWIRUKANA KU KAZI KAROSHYE
that’s their job to make u feel so curious.
Guys you are doing great.
EDDY erega aracyabitekerezaho ntashaka kuzagwa muruzi arwita ikiziba,gusa njyewe kabebe namutinyiye papa we ko yashatse kugirira nabi Eddy.
mana nihatar icyaka nkicyo mu indirimbo ya dany vumbi ni uwacu sikiza kbs gabanya utazahomb akaz. umva iyinkuru mujy muyiduh kur facebok kuk iranyuz
kabisa! ubwo se kuriya nukuba sematama wo kudakunda abakobwa cg ashaka kuba nka mukamusoni? gusa nawe nafurunre amaso arebe igikwiye, ndavuga eddy.
naho ibyiyo telephone ihamagaye ndumva njyewe ar kabebe cg soso.
ariko tena reka nibarize umwanditsi, ise wa kabebe nikuki yashatse kwirukanisha eddy? ubwo ntiwasanga ise wa kabebe ari umwe mubishe umuryango wa eddy koko?
gusa nkmeje kubashimira cyane kubwo kudutekerezaho twebwe abasomyi mugakomeza kutadutenguha mutugezaho izo nkuru buri munsi.
Igitekerezo nkanjye wumusomyi, nuko wenda inkuru mwazajya muzigira ndende ho gatoya kuko umuntu aba afashe akanya ko gusoma no gutega amatwi izo nkuru.
I apretiate for ur hard work. hopefully u will take care of my suggestion.
kandi mugire mudusobanurire ibya papa kabebe na eddy impamvu yashatse kwirukanisha eddy, kuko byakomeje kumbera urujijo rukomeye cyane.
hopefull is kabebe’s call.
amatsiko.cm
Comments are closed.