Digiqole ad

Gitesi: Abantu 30 bagiye mu bitaro kubera ‘imisururu’ banyoye mu bukwe

Karongi – Mu bukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyagahinga mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi abantu 30 bajyanywe kuvurwa kubera kubabara munda, gucibwa no gucika intege bivuye ku byo banyoye mu bukwe.

Umwe mu bitabiriye ubukwe ku ruhande rw’umukobwa yabwiye Umuseke ko akeka ko imisururu banyoye ariyo yaba yarabagiriye nabi.

Muri aba 30 bafashwe muri bo 22 bavuriwe kuri centre de Sante ya Kirambo iri hafi aho baroroherwa barataha, abandi baracyariyo, naho batatu bo barakomerejwe cyane bajyanwa ku bitaro bya Kibuye aho bakiri kuvurirwa.

Muri aba batatu bakomerejwe cyane harimo n’umugeni wari wasabwe.

Umugabo witwa Saraye wari umukwe mukuru muri ubu bukwe yabwiye Umuseke ko bo ku ruhande rw’umuhungu batashye nta kibazo bagize kivuye ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bahawe.

Kugeza ubu amakuru agera k’Umuseke ni uko ibitaro bya Kibuye byaje gufata ikigero runaka ku byo abari mu bukwe banyoye kugira ngo hamenyekane icyateye aba bantu kurwara.

Mu karere ka Karongi
Mu karere ka Karongi
Mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi
Mu kagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish