Digiqole ad

Cindy Sanyu mu gitaramo JAZZ JUNCTION i Kigali yashimishije abakitabiriye

 Cindy Sanyu mu gitaramo JAZZ JUNCTION i Kigali yashimishije abakitabiriye

Mu ijoro ryo ku wa gatanu Cindy Sanyu umuhanzi wo muri Uganda, umwe mu bakunzwe yataramiye i Kigali mu gitaramo cyizwi ku izina rya Kigali Jazz Junction.

Umuhanzikazi Cindy Sanyu mu gitaramo
Umuhanzikazi Cindy Sanyu mu gitaramo

Igitaramo cyabereye muri Serena Hotel, aho Cindy Sanyu yatangiye kuririmba mu masaha ya saa sita n’igice z’ijoro.

Yaririrmbye indirimbo zizwi cyane kandi zinakundwa zirimo Ayokyayokya na Me and Only, n’izindi.

Umuhanzi Cindy azwiho cyane gukora indirimbo zibyinitse kuko wabonaga n’abantu babyishimiye ndetse bakanabyina indirimbo ze.

Muri iki gitaramo, hanahembwe n’abajyiye bafasha iki gitamo gukomeza kubaho ndetse no gukomera.

Abahembwe barimo Bralirwa, Uruganda rumaze kwandika izina mu bijyanye no gukora ibinyobwa bisembuye, n’ibidasembuye mu Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’iki gitaramo ngaruka kwezi.

Ambassaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero ni we watanze ibi bihembo muri iki gitamo kikaba kiba buri kwezi, kikaba cyari cyatumiwemo n’umuhanzi Moroots.

Muyoboke na Nina na bo bari muri iki gitaramo bareba
Muyoboke na Nina na bo bari muri iki gitaramo bareba
Abandi batandukanye bari baje kubyina Jazz
Abandi batandukanye bari baje kubyina Jazz
Uyu bamwita Moroots na we arahogoza
Uyu bamwita Moroots na we arahogoza
Ni umwe mu bahanzi bakunzwe iwabo
Ni umwe mu bahanzi bakunzwe iwabo
Sanyu iyo ari ku rubyiniro atanga imbaraga zose afite
Sanyu iyo ari ku rubyiniro atanga imbaraga zose afite
Arabyina zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe
Arabyina zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe
Abayambaye ukuntu
Abayambaye ukuntu
Umuziki we arawumva cyane
Umuziki we arawumva cyane
Abakobwa batari babi bari mu gitaramo
Abakobwa batari babi bari mu gitaramo
Sanyu agira abafana benshi
Sanyu agira abafana benshi
Aba na bo bari muri iki gitaramo
Aba na bo bari muri iki gitaramo
Bari baryohewe n'ubwo bwari bwije cyane
Bari baryohewe n’ubwo bwari bwije cyane
Uhagarariye Bralirwa ahabwa igihembo cy'uruhare bagira mu gutera inkunga iki gitaramo na Amb. Richard Kabonero
Uhagarariye Bralirwa ahabwa igihembo cy’uruhare bagira mu gutera inkunga iki gitaramo na Amb. Richard Kabonero
Sanyu akunzwe na benshi i Kigali
Sanyu akunzwe na benshi i Kigali

MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ntibandika Kigari Bandika Kigali.

  • Bantu b’Imana nimuve muri Babuloni mwakire agakiza, Yesu yiteguye kubaruhura. Murabona uwo Cindy uko yambaye koko, ibi ni ibintu byo kujya kureba?

    • Nanjye nitegereje birancanga. Ibi bintu bihuruza abantu gute? Cg hari urubyiruko rwihariye bigenewe ?? Uriya ngo ni Moroots ni umugore? ni umugabo?

      • Na njye Maroots nibajije niba ari umugabo cyangwa umugore biranyobera! Aba bantu bakuyeho neza, bantu b’Imana ibi si ibintu byo kujya kureba!

  • Haaaaaaaaaaaaaa ngo bari bagiye kureba uko batigisa ibibuno!!!!!!!!
    Ese muri mwese hari uwaba atagira ikibuno ngo abe yatubwira????????
    Ese mwese hari uyobewe akamaro k’ikibuno ari ukudufasha gusohora umwanda?????
    Ni gute mushobora gufata umwanya wanyu mukajya kureba abagore bataye umuco bakandagara???
    Ni gute mushobora kujya guhanga amaso yanyu ibikorwa bya satani ndetse mukabyishimira????
    Ese nyuma yo kubona ibibuno bitigita abagabo muba muri aho mwumva mwifashe mute????????
    Bakobwa mwe, iyo mwasohokanye n’inshuti zanyu z’abahungu muri iyo mitigito birangira gute?
    *******************************************************************************************
    Aba batigisannyo ni abagaragu ba satani, muntu w’Imana, itandukanye nabo kandi ureke kwanduza amaso n’umutima wawe utumbira ibikorwa bibi bagukorera imbere, itandukanye niyi ndiri y’ubusambanyi n’ubwiyandarike! Amaso yawe yerekeze ku Mana yaguhanze.

    • Umva ndagukunze nkunda umuntu ubona ibibi akabicyaha, iyibaga abantu bose bitwa abakristo bakoraga nkawe uyu munsi iyi isi ntiba isa nabi nkuko isa uyu munsi ; kera cyaraziraga guca ku mwana ukora nabi utamucyashye byarimba ukamucishaho akanyafu ,
      ariko ubu abantu bakora ibibi abakuru bareba ntibagire icyo babivugaho ngo n iterambere ariko ibi ntibikwiriye n agato iyi n imirimo y abanyasodomu n abanyagomora ,
      muntu yishimisha mubyo abonye byose ataziko ikuzimu aho bizamujyana hadashimishije

      birakwiye ko abantu bose babona ko bidakwiriye bahaguruka bakabirwanya , ubundi umusazi bamutwara indera ntibamujyana ahari abana ngo batamwigana

  • Muraho bavandimwe banditse bagaragaza ko bababajwe n’ibyo turi kubona aha bamwe mu “bajijutse” twita ITERAMBERE! N’ubwo ntawe ufite uburenganzira bwo guciraho iteka mugenzi we kuko twese tutari shyashya ariko birakwiriye ko dusuzumana ubushishozi ibyo Bibiliya yita ibimenyetso by’iminsi ya nyuma buri umwe akifatira umwanzuro ashingiye kubyo yizera n’icyo atumbiriye nyuma y’ubu buzima bugufi. Usome 2 Timoteyo 3:4 na 4:3; Yakobo 5:5 urasangako byari byarahanuwe ko Gukunda IBINEZEZA bizasimbura KUBAHA IMANA. Mugire amahoro y’Imana

Comments are closed.

en_USEnglish