Perezida Kagame na Mme basangiye Noheli n’abana 200 bo mu gihugu
Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Mme Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame basangiye Noheli n’abana 200 baturutse ahatandukanye mu gihugu, mu birori byabereye mu busitani bwa Village Urugwiro.
Aba bana babanje kwishimisha mu buryo bunyuranye bari bateguriwe, berekana impano bafite ibintu byashimishije cyane abari bahari.
Perezida Kagame yabwiye aba bana ko yishimiye cyane kubana nabo, ababwira ko ibi bigamije kubereka ko ari ingirakamaro kuri bo kandi ko uburezi bwabo bushyizwe imbere y’ibindi.
Nyuma yo kubona bamwe mu bana bahamiriza, n’undi uvuga ibyivugo cyane Perezida Kagame yavuze yashimishijwe no kubona hari abana batojwe bakagumana umuco wacu.
Ati “Indangagaciro zacu zikwiye gukomeza kuba umusingi w’uburezi ku bana.”
Asoza yavuze ko mu izina rye na Mme Jeannette Kagame abifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, abwira aba bana n’abari aha ko bagomba gukomeza guhindura igihugu kiza ariko bashingiye kubo bari bo no gutoza abana kumva bafite agaciro muri bo.
Buri mwaka, Mme Jeannette Kagame ategura ibirori byo gusoza umwaka hamwe n’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 12. Aba bana baba baturutse mu turere twose 30 tw’igihugu.
Iki gikorwa ngo kigamije gusangira no kwereka abana urukundo cyane cyane ku batishoboye. Kigamije kandi kwibutsa abanyarwanda bose kwereka urukundo no gufasha abana bo mu miryango itishoboye.
Abana batumirwa muri uyu munsi ni abava mu miryango ikennye mu turere tunyuranye baza kandi baherekejwe.
Barishima mu mikino inyuranye, bakerekana impano zabo, bagakina hagati yabo, bagakata umutsima hamwe n’umushyitsi mukuru bagasangira. Nyuma bahabwa impano zinyuranye zitegurwa na Mme Jeannette Kagame.
Photos/VillageUrugwiro
UM– USEKE.RW
9 Comments
Vive notre President, avec tes actes irreprochables!!
Salute to you Exellency and 1st Lady, this so much good in deed
iyi pc yanyuma ni pc y’icyuweru kbsa,KOMEZA URINDWE N’IMANA PEREZIDA wacu nicyo mbifuriza mwe ubwanyu n’umuryango wanyu kdi n’igihugu cyacu muri rusange.
Ubu SERGER NDAYIZEYE aravugako ari Photoshop
Coucou
Serge Ndayizeye wumva uwiki niba utemera ibyo avuga?
Ni byiza cyane ko Umuryango wa Perezida wa Repubulika utanga urugero rwiza rwo gusangira n’abana, cyane cyane abana b’abakene. Turisabira Leta ko yanazirikana ko ubu mu gihugu hari inzara hakaba hari abakene badafite icyo barya, bishobotse rero Leta yasaba ko mu Turere tunyuranye tw’i Gihugu ba Mayors bakora liste y’abo bakene batazabona ibyo barya kuri Noheri, noneho Leta ikareba uko yabagezaho inkunga nabo bakazashobora “gufungura” mu byishimo kuri uwo munsi twibukaho Umwami w’Abami Yezu Kristu Umukiza.
@Mukiza ahubwo ibyo ubakorere ubuvugizi kuri kiliziya
naho leta ntiyaha abantu ibyo kurya by’umunsi umwe gusa kandi wumva harinzara ahubwo ishaka umuti urambye
Dore umuyobozi rero koko,akaba n’umubyeyi uburyo abigaragariza n’abana bakishimana!! IMANA ikomeze ibongerere imigisha yayo.
wouu ,it’s was nice
Comments are closed.