Rayon yagumye imbere nyuma yo gutsinda 2 – 0 Amagaju i Nyagisenyi
Kuri uyu munsi wa 7 wa Shampionat umukino wari utegerejwe cyane ni umaze guhuza Rayon Sports n’Amagaju FC kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, imihigo yari yose ku mpande zombi, ariko birangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri ku busa, bituma iguma ku mwanya wa mbere wa Azam Rwanda Premier League.
Amagaju yatangiye yihagararaho nk’ikipe iri mu rugo, agerageza guhererekanya neza no gusatira bya hato na hato, ariko ntibigire umusaruro ubivamo.
Rayon Sports yaje kwinjira mu mukino nayo, ku munota wa 30 Mustapha Nsengiyumva ukina ku ruhande rw’ibumoso, uyu munsi wabanjemo mu mwanya wa Savio Nshuti uyu munsi waruhukijwe, yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Mustapha yatsinze iki gitego ku mupira yari aherejwe na Shasir Nahimana maze atera umupira ku rundi ruhande rw’izamu aho umunyezamu Shyaka Regis w’Amagaju atari ahagaze atanabasha gusimbuka ngo ahagere.
Bidatinze nanone ku munota wa 43 Mustapha Nsengiyumva nawe yahereje umupira Shasir Nahimana ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon bajya kuruhuka ari bibiri bya Rayon ku busa bw’Amagaju yari imbere y’abafana iwayo.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagerageje gusatirana ashaka ibitego ariko nta gitego cyabonetsemo kugeza umukino wihariwe na Rayon Sports urangiye.
Rayon yagumanye umwanya wa mbere n’amanota ubu 19 mu mikino irindwi, ikaba imaze gutsinda itandatu inganya rimwe, ikurikiwe na Police FC ifite amanota 14 mu mikino irindwi.
Abanjemo mu Amagaju FC: Shayaka Regis (umuzamu), Djafar, Bizimana Noel, Ndayishimiye Dieudonne, Ndayishimiye Hussain, Irakoze Gabriel, Sibomana Araphat, Shabani Hussein bita Shabalala, Amani Mugisho, Yumba Kayite na Ndayizeye Innocent
Kuri Rayon: Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Nzayisenga J d’Amour bita Mayor, Eric Irambona, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Nahimana Shasir na Moussa Camara.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
12 Comments
Oooh Rayon,tsinda we batsinde
Rayon Sport oyeeeeeeee!!!! Tsinda we batsinde!
Rayo ndagukunda cyane
Woooow!Rayon iraturyohereje sana!Ariko n’aba bataramu bacu baradushimishije!
ubwo wasanga rayon ikunzwe kurusha amagaju inyamagabe. Byaba bisekeje. Ikintu gituma muburayi amakipe ahangana nuko usanga buri muntu akunda ikipe y aho aturuka ugasanga zose zifite abafana
ndagukunda rayon
courage rayon
Umuseke, murakoze cyane abantu hatari mu Rda kdi dukunda ekipe yacu Rayon twari twabuze amakuru. Ngo tumenye uko byarangiye. Tesekkural
Rayon Sport kuva kera yari ifite abafana mu gihugu cyose. Gusa kiriya kibuga bakiniraho FERWAFA yaba yaracyemeye. Kimeze nk’igikinirwaho na social teams.
Ariko Moussa Camara gutsinda muri champiyona byaranze kweli. yakanze abantu muri pre-season birangirira aho
songa mbere rayon sport gikundiro
Gikundiro yacu imaze kurenga amakipe yino ikeneye kwipima nayo hanze tukareba izi ngufu aho zigera.
gusa NTAMIKA (gikona) ndabona ariyo tuzongera kubyukirizaho umuyoboro mushya wa 5G
Comments are closed.