Digiqole ad

France: Simbikangwa yongeye akatirwa imyaka 25 no mu bujurire

 France: Simbikangwa yongeye akatirwa imyaka 25 no mu bujurire

Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize

Kuri uyu wa gatandatu mu bujurire mu rukiko rwa Bobigny naho bagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 yari yakatiwe n’ubundi Pascal Simbikangwa mu nkiko zindi. Ni mu rubanza rwa mbere Ubufaransa bwaburanishije ku munyarwanda ukekwaho Jenoside.

Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize
Simbikangwa ubwo yitabaga Urukiko mu kwezi gushize

Nyuma y’ibyumweru bitandatu urukiko rwumva abatangabuhamya rwatangaje ko Simbikangwa ahamwa n’ibyaha bya Jenoside nk’uko n’ubundi mu 2014 yari yabihamijwe mu rukiko rw’ibanze.

Abunganira uregwa bahise batangaza ko bagiye kujuririra uyu mwanzuro mu rukiko rusesa imanza ngo batangajwe n’uburyo umwanzuro wafashwe mu masaha atandatu gusa.

Me Fabrice Epstein wunganira Simbikangwa yabwiye AFP ati “Kuko ariwe munyarwanda wa mbere uburanishijwe mu Bufaransa yagombaga gukatirwa. Ubufaransa buri kugerageza kwihohora.”

Abo ku ruhande rw’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse  Jenoside muri uru rubanza bavuze ko ari urugamba rukomeye kandi rukomeje nyuma y’imyaka 20 Ubufaransa buburanishije umuntu umwe kandi rucumbikiye benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish