Digiqole ad

Karongi: Inkuba yakubise abagore babiri harimo usize abana barindwi

 Karongi: Inkuba yakubise abagore babiri harimo usize abana barindwi

Kuwa gatandatu nimugoroba mu mvura yaguye mu bice by’Intara y’Iburengerazuba inkuba yakubise abantu banyuranye mu mirenge wa Rubengera na Rwankuba muri Karongi ndetse no mu murenge wa Mushubati muri Rutsiro. Muri Rubengera mu mudugudu wa Karehe Kagari ka Gacaca yishe umugore wasize abana barindwi ari imfubyi.

Mu turere twa Karongi na Rutsiro aho inkuba yishe abantu
Mu turere twa Karongi na Rutsiro aho inkuba yishe abantu

Mu kagari ka Gacaca umugore witwa Jeannette Uwabaruta w’imyaka 39 ku mugoroba wo kuwa gatandatu yariho yahira ubwatsi bw’amatungo mu mvura inkuba iramukubita ahita apfira aho.

Uyu mugore asize abana barindwi barimo abato babiri b’impanga, akaba kandi yari amaze imyaka 15 atakibana n’umugabo.

Mu murenge wa Rwankuba naho inkuba yakubise umugore witwa Mukabutera abaturage bavuga ko babanje kugira ngo nawe yapfuye ariko nyuma bagasanga aracyahumeka, ubu ari kuvurirwa kuri centre de Sante ya Musango.

Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko aka karere gakunze kurangwa n’inkuba nyinshi ari nayo mpamvu bakunda gushishikariza abaturage kwirinda kujya hanze mu mvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza kandi ko mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati naho inkuba kuri uyu wa gatandatu yakubise umuntu umwe akitaba Imana abandi batatu yatwitse ntibapfe bakaba bari kuvurirwa mu bitari bya Murunda.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo kwirinda kujya hanze mu mvura! Uri mu nzu se ntabwo inkuba ntimukubita? Cyangwa iza hariya i Karongi zigira za paratonnerre. Ntaho wahungira inkuba uri munsi y’ijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish