Digiqole ad

Kwigira imyuga ku ishuri igihe kimwe, ikindi ukigira kuri ‘chantier’ birashoboka

 Kwigira imyuga ku ishuri igihe kimwe, ikindi ukigira kuri ‘chantier’ birashoboka

Umwe mu banyeshuri bamaze umwaka biga kubaka no gukata amakaro yigiye ku shuri no kuri chantier

Abanyeshuri ba mbere mu Rwanda bize iby’ubwubatsi mu buryo bushya bwo kwiga igice kimwe ku ishuri ikindi gice mu masosiyete y’ubwubatsi, bahawe impamyabushobozi nyuma y’amasomo y’umwaka yatanzwe ku bufatanye bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’ihuriro ry’abakora imyuga n’ubukorikori (Chamber of skilled crafts) rya Koblenz mu Budage.

Umwe mu banyeshuri bamaze umwaka biga kubaka no gukata amakaro yigiye ku shuri no kuri chantier
Umwe mu banyeshuri bamaze umwaka biga kubaka no gukata amakaro yigiye ku shuri no kuri chantier

Abanyeshuri 32 bamaze  umwaka  biga ikintu kimwe gusa muri bitatu, gusiga amarangi, kubaka amakaro n’ubufundi (masonry), biga igihe kimwe (50% by’amasomo) mu ishuri rya IPRC East, ikindi gihe (50%) bigiye muri ‘Companies’ zikora ibyo bigaga, hakaba hari abarimu bateguwe ngo babigishirize aho imirimo y’ubwabatsi yakorerwaga (kuri ‘Chantier’).

Leta y’ubudage yateye inkunga ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wahereye ku mubare muto w’abanyeshuri nk’igeragezwa hanarebwa ibisabwa.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko umubare w’abanyeshuri uziyongera umwaka utaha, kuko amasosiyete y’ubwubatsi agenda agaragaza ubushake bwo gukorana n’uyu mushinga.

Uyu mushinga umaze imyaka ibiri, umwaka wa mbere inzobere zo mu Budage zahuguye abarimu (Master trainers). Hahuguwe abarimu bo kwigishiriza muri IPRC East, n’abigishiriza ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi kuri ‘chantier’ (in-company trainers).

Mu Rwanda hamenyerewe uburyo bwo kwigishiriza mu ishuri gusa, abanyeshuri bakajya hanze mu bikorera bagiye kwimenyereza (stage), ariko ubu buryo buha amahirwe umunyeshuri yo kwigira ku ishuri no kuri chantier.

Mu Budage ngo ni umuco bamenyereye ariyo, mpamvu ishuri rya IPRC East n’abafatanyabikorwa bazanye ubu buryo bushya  mu Rwanda.

Inzego zitandukanye zirimo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), urwego rw’Abikorera, NCBS, amasosiyete y’ubwubatsi n’ihuriro ry’abanyamyuga n’Ubukorikori (CSC Koblenz) ryo mu Budage.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera abona ko ubu buryo buzatanga umusaruro mu Rwanda.

Yagize ati: ”Biragaragara ko ari uburyo butanga umusaruro. Aba nibo banyeshuri ba mbere dushyize ku isoko ry’umurimo, aba banyeshuri bagiye ku kazi bahita batangira gukora badakeneye undi muntu ubanza kuberekera no kubamenyereza akazi kuko bamaze igihe gihagije muri companies. Bafite ubumenyi bwose buhagije ku buryo bahita batangira akazi.”

Mu gutangira uyu mushinga, waje gukemura ikibazo mu bijyanye no kunoza imirimo y’inyubako, kuko ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko ababikoraga batabinoza uko byifuzwa kandi barabyize mu ishuri. Ikibazo ngo cyari uko babaga barize ibintu muri rusange, umuntu adafashe kimwe ngo akige neza.

Iyo niyo mpamvu buri munyeshuri yize agashami kamwe gusa mu gihe cy’umwaka wose kandi bakigira ahantu habiri (ku ishuri n’ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi).

Stefan Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ubudage mu Rwanda, avuga ko Leta y’U Budage yishimiye gutera inkunga ubu buryo bushya bwo kwigishiriza ahantu habiri kuko byatanze umusaruro mu bihugu birimo U Budage, UbuSuwisi, Austria/Autriche na Korea y’Epfo.

Nsengumuremyi Alexis ukuriye Assosiyasiyo y’Abakora umwuga w’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP) avuga ko ubu buryo bushya bwo kwigisha bushobora gutanga umusaruro kuko abarangije kwiga bajya mu kazi bikabatwara igihe gito cyo kumenyera gukora (pratique).

Rurema Deogratias wize gusiga amarangi muri ubu buryo, avuga ko barangije biyizeye kandi bizewe ku bw’ubumenyi bwo hejuru bahawe.

Amasosiyete y’ubwubatsi bigiyemo ngo yashimye ibyo bakora bituma babwirwa ko nyuma bashobora kujya kwakamo akazi bakagahabwa kuko bafite ubushobozi bwo gukora ibyifuzwa kandi binoze.

Uretse aba 32 bahawe imyamyabushobozi ku wa gatanu nimugoroba, u Rwanda ni igihugu cyahisemo gushyira imbere amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro nyuma yo gusanga abiga bene iyi myuga badapfa kubura akazi, kandi ikaba yigwa mu gihe gito.

Irenée Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije muri DWA, aratanga impamyabushobozi kuri umwe mu banyeshuri barangije, Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera (ibumoso) akurikiwe na Stefan Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y'U Budage mu Rwanda
Irenée Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije muri DWA, aratanga impamyabushobozi kuri umwe mu banyeshuri barangije, Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera (ibumoso) akurikiwe na Stefan Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’U Budage mu Rwanda
Irenée Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije muri DWA, (ibumoso) Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera  na Stefan Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y'U Budage mu Rwanda
Irenée Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije muri DWA, (ibumoso) Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera na Stefan Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’U Budage mu Rwanda
Irenée Nsengiyumva avuga ko ubu buryo bushya buzatanga umusaruro kuruta kwiga ku ishuri gusa
Irenée Nsengiyumva avuga ko ubu buryo bushya buzatanga umusaruro kuruta kwiga ku ishuri gusa
Aba bamaze umwaka biga kubaka gusa, ngo bizabafasha kumenya neza ibyo bize
Aba bamaze umwaka biga kubaka gusa, ngo bizabafasha kumenya neza ibyo bize

UM– USEKE.RW

en_USEnglish